Kuri uyu wa mbere abategetsi bakuru b’u Rwanda batangiye inama y’umwiherero ku nshuro ya 15. Muri iyo nama yiga ku iterambere ry’igihugu, umukuru w’u Rwanda ayifungura ku mugaragaro yongeye gutinda ku bibazo by’imikoranire idahwitse hagati y’abategetsi ndetse n’ibibazo by’ikimenyane n’icyenewabo bidindiza iterambere .
Ikibazo cy’imikoranire idahwitse hagati y’abategetsi idindiza iterambere ry’igihugu Prezida Kagame yongeye kugitindano ku nshuro ya cumi na gatanu ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’abategetsi bakuru.
Muri uyu mwiherero uri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare I Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda, umukuru w’u Rwanda yibanda kuri iki kibazo cyagombye kuba kiva mu nzira nta mutegetsi runaka yigeze akomozaho mu bo avuga ko bakorana batumvikana. Ariko Perezida Kagame ashimangira ko bihari.
Kuri aba bategetsi badahuza mu mikoranire bikaba nyirabayazana wo kudateza imbere uko bikwiye abo bategeka Prezida Kagame yababajije niba umwe ku wundi uwamuha kwihitiramo uwo yiyumvamo bagakorana ubwabyo byatanga igisubizo.
Ikindi kibazo gikunze kuvugirwa mu matamatama ariko kuri iyi nshuro abateraniye mu mwiherero bagaragaje nka nyirabayazana wo kudindiza ibintu ni icy’ikimenyane n’icyenewabo mu butegetsi. Minisitiri w’ubutwererane, ububanyi n’amahanga icyarimwe n’umuvugizi wa Guverinoma Mme Louise Mushikiwabo yavuze ko aho bimeze neza mu mahanga ibi babirenze.
Maze Prezida Kagame na we ati “ikimenyane mu kudindiza imikorere ntaho gitaniye na bwaki yica cyangwa ikadindiza imikurire”
Hari kandi Ibindi bibazo birebana n’iterambere rya rubanda nko kubana b’inzererezi mu mihanda, abazonzwe n’imirire mibi abakirarana n’amatungo, abakirwaye amavunja n’ibindi bihora bigaruka kandi buri gihe abategetsi bemeranya kubikemura. Kuri iyi nshuro hongeye kumvikana ukutabwizanya ukuri hagati y’abategetsi.
Ibisobanuro byatanzwe mu gufungura ku mugaragaro uyu mwiherero ku nshuro ya 15 hafi ya byose Prezida Kagame yasoje ijambo riwufungura agaragaza ukutanyurwa. Yasabye ko abatuzuza inshingano uko bikwiye byagombye kuba bibagiraho ingaruka.
Niba kuri iyi nshuro ya 15 abategetsi bakomeza gushimangira ko byinshi mu byo baganiraho byahindutse nk’indirimbo ihora yisubiramo biragoye kwemeza ko no mu yindi myaka 15 izakurikira bitazakomeza bitya. Birasaba kubitega amaso cyane ko nk’ibimenyane n’icyenewabo mu butegetsi bashyira mu majwi nka kimwe mu byica ibintu, bakomeza kubivuga gusa ariko nta ngamba zitajenjetse bagaragaza zo kubirandura burundu.
Umwiherero ku bategetsi bakuru b’igihugu buri mwaka bawufata nk’umwanya mwiza kuri bo wo kongera kwisuzuma bakareba aho bitagenze neza bafatiye ku cyerekezo u Rwanda ruba rwarihaye. Uyu mwiherero ku nshuro ya 15 uzamara iminsi ine.