Site icon Rugali – Amakuru

Icyamamare mu mupira wamaguru muri Argentine Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60

Icyamamare mu mupira wamaguru muri Arijantine Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60

Icyamamare muri Argentine, Diego Maradona, yapfuye afite imyaka 60, nk’uko Matias Morla, umukozi wa Maradona umaze igihe kinini, yabyemeje.

Diego Maradona watsindiye igikombe cy’isi yari aherutse gushyirwa mu bitaro ndetse anabagwa mu bwonko akaba yari yavuye mu bitaro taliki ya 11 Ugushyingo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine ryasohoye itangazo, ribinyujije kuri perezida waryo, Claudio Tapia, rivuga ko ribabajwe cyane nu rupfu rw’icyamamare , Diego Armando Maradona ko azahora mu mitima yabo.

Maradona yegukanye igikombe cy’isi mu 1986 hamwe na Argentine kandi yakiniye Barcelona ku rwego rw’amakipe ndetse na Napoli yafashije gutwara igikombe cya Serie A.

Exit mobile version