Site icon Rugali – Amakuru

Icyaha ni “gatozi”.

Violette Uwamahoro

Ndicaye ntekereza ku Bwami
Bwo mu isi n’ubwo Mu Ijuru.

Maze nibuka umunsi wa mbere Maitre wanjye yaje kunyunganira ndi gukora statement ya mbere muri police.

Yumvirije ibirego bandega n’uko ndikubihakana.

Afande aramubaza ati Maitre wowe urongeraho iki?

Maitre ati” Icyaha ni gatozi” ibyo murega umu Client wanjye ntaho bihuriye n’akazi akora”.

Ibi birego byari byateguwe n’abantu biyita ko bakomeye. Bakomeye mu kugira nabi, mu kubeshya, mu guhimana, mu kwica, mu gufunga inzirakarengane, bakomeye mu gufata ibyemezo.

Benshi kugirango bahikure bibasaba kwemera ibyo babarega. Bakishyiraho ibyaha batakoze. Maze bakaba bahaye imbaraga uwabatotezaga. Nawe akabahana yihanukiriye.

Bantu ba Kristo,
Natwe uru rugendo rujya mu Ijuru ni gatozi.

Ushobora kuba uhura n’ibikugora. Wisubizwa inyuma cg ngo urangazwe n’umubare wa benshi bakomeye bakubwira ngo” kora ibyo dushaka/kora uko natwe dukora”.

Uburyo abantu bakoramo bwose ntibuba bukuganisha mu nzira y’Imana.

Reba cyane ku cyo wavuganye n’Imana. Ubundi uhitemo ibitazakuvana mu murongo w’Imana.

Uru rugendo ntuvuga ngo ni kanaka wanshutse, ni kanaka wantumye, ni kanaka wantegetse.

Urugendo rujya mu Ijuru ni “ Gatozi”.

Tugume mu murongo Imana ishaka niwo tuzahuriramo na Yo(Imana).

Imana ifashe abaharanira kugendera mu murongo Imana ishaka.

Exit mobile version