- Imirambo yagaragajwe
hagaragajwe amafoto abili y’abavugwa ko ari inyeshyamba zishwe mu zagabye igitero.
Dukoresheje ubuhanga mu kwiga inkomoko y’amafoto ndetse n’aho yakoreshejwe kuri internet, ifoto ya mbere iriho umusilikari umwe wapfuye aryamye mu rusekabuye, si mu Rwanda ahubwo yarashwe mu gitero cy’ indege z’abarusiya muri Azerbaijan.
Indi ni ifoto imwe iriho imirambo y’abiswe ko ari izo nyeshyamba bambaye uruvangitirane rw’imyenda ya gisivili n’iya gisilikali, ni imirambo y’inyeshyamba z’umutwe wa Séléka muri Centre Afrique 2012.
muri makeya nta murambo n’umwe w’inyeshyamba bivugwa ko zateye mu Kinigi.
- Abafatiwe ku Rugamba.
Abasore 5, biswe ko bafatiwe mu mirwano si ukuri. aba bana bari basanzwe bafungiwe mu Rwanda, urugero ni uriya Theoneste yigeze kwerekanwa mu bafashwe muri 2016 ashinjwa ngo gushaka gutera grenade muri Kigali kandi ntaho bagaragaje ko yafunguwe.
Ikigaragara babazanye aho ibitero byo mu Kinigi byabereye kugira ngo bereke abanyarwanda ko ingabo zabo zikaze, kugira ngo babafashe gushinja abo leta y’u Rwanda ishaka kwerekana ko bafasha imitwe iyirwanya by’umwihariko Leta ya Uganda ndetse na ya nzirakarengane INGABIRE Victoire.
Ibibazo by’abanyamakuru mu kubisubiza byagaragaye ko batafashe neza ibyo bigishijwe, aho wasangaga batazi itandukaniro riri hagati ya FDLR na RUD URUNANA, ubundi ngo P5, bigaragaza ko ari ibisubizo bateguriwe.
- Abaturage bapfuye
Aba baturage bishwe n’abacomando mu ngabo za FPR, bishwe urupfu rubi, bicishijwe ibikoresho gakondo.
Abavugwa ko bakomeretse nta na hamwe hagaragazwa barwariye.
- Ni bande bagabye iki gitero?
Abakoze iki gitero ibyo ari byose banze kwivuga, wenda ni strategy yabo, uretse ko na FPR yabikora ku ntego ziri mubyo bariya babeshyewe kuba barafashwe basubije. gusa u Rwanda rufite imitwe myinshi irurwanya igizwe n’abanyarwanda banze kurebera akarengane, ubwicanyi, igitugu n’ibindi bibi twazaniwe na leta ya Kagame. iyo mitwe ihora iryamite amajanja ishaka kurenganura abanyarwanda, twavuga FDLR, FLN, RUD URUNANA,…
Ibyo ari byo byose abakoze iki gitero niba atari kigali yiteye baba ari abahanga, barabyitondeye kuko nta muntu batakaje yaba gufatwa cg kwicwa… nta n’ikintu basize cyagaragaza ngo ni bande.
Honoré Daniel Murenzi