Nimuhorane Imana! Mu gihe yasezeraga ku milimo ye taliki ya 24 Kamena 1999, nyakwigendera Alype Nkundiyaremye wari Perezida w’Urukiko rw’Inama ya Leta (Conseil d’Etat) akaba na Visi-Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yashyize ahagaragara itangazo yise : “Uko u Rwanda ruhagaze ubu mu byerekere politike n’imbonezamubano, nyuma y’imyaka itanu y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi (=Note sur la situation socio-politique du Rwanda : le bilan catastrophique des 5 ans du régime FPR).”
NOTE SUR LA SITUATION SOCIO-POLITIQUE DU RWANDA ACTUEL
Muli iri tangazo, uyu mucamanza w’ikirenga aragira ati : “U Rwanda ruri mu biganza by’agatsiko k’abajura, abicanyi n’abagizi ba nabi birengagiza ibyo biyemeje bakaba berekeza igihugu ku yandi makuba akomeye.”
Bakundarwanda, bavandimwe, ndareba ngasanga iyi ntabaza y’umucamanza Alype Nkundiyaremye n’uyu munsi igifite ishingiro. N’ikimenyimenyi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko, Maître Evode Uwizeyimana, yatangaje ubwe ko u Rwanda ruyobowe n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro :
Ni mu gihe kandi, ibibazo juge Alype Nkundiyaremye yabonaga n’ubu biriho kandi byongereye n’ubukana, ahubwo hatagize igihinduka mu maguru mashya u Rwanda rwacu rwakongera rukorama. Dore Kagame-katabirora arasoza vijoni twenti-twenti akinjira muli vijoni twenti-fifti. Ntiyigeze ahisha icyo agambiriye : guherana Abanyarwanda ngo uruhare rwe mu byago byagwiriye igihugu rutazigera rumenyekana. Nimuhaguruke !
Dr Biruka, 31/07/2019