Abarundi bati twabuze intwari ariko apfuye nk’umugabo kuko yakoze byinshi isi izamwibukiraho, wabyanga wabyemera n’intwari y’Africa. Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza yasize asezeye abaturage be. Yagiye neza akiranutse na buri we kuko yyasabye imababazi mu ruhame. Yakiranutse n’Imana kandi natwe dukomeje kumusabira ngo Imana imukomeze iruhande rwayo. Mwese mwabonye uburyo abantu bose batewe agahinda n’urupfu rwa Perezida Petero Nkurunziza, ubu se Paul Kagame aramutse atashye ninde wasuka irira rye hasi ngo aramuririra? Burya ko umuntu akumburwa kubera ibikorwa bye byiza yasize inyuma. N’aho kwibuka umuntu yibukwa ku bikorwa yakoze byaba bibi cyangwa byiza. None se Abanyarwanda tuzakumbura Kagame tumwibukira ku magambo yavuze ngo “tuzabarasa ku manywa y’ihangu”, cyangwa igihe yavugaga ko “yakubika urusyo ku bantu”.
Mw’ijambo Evariste Ndayishimiye yagejeje ku Barundi yavuze ko Shitani yinjiriye u Burundi, ko bagomba guhamagara Imana ngo ibatabare, ibakize iyo Shitani kubera ko umubyeyi wari ubungiye ubumwe yitahiye. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye ati mwime amatwi ababateranya kugirango muryane. Ati abarundi twese dukundane dukunde igihugu cyacu. Ariko niba hari uwakurikiye ijambo rya Perezida Evariste cyangwa ijambo rya Nyakwigendera Perezida Nkurunziza, izo mbwirwaruhamwe zabo ba perezida bombi zitandukanye cyane n’izo perezida Paul Kagame ageza ku banyarwanda, abaturage be. Mwibuke neza igihe Paul Kagame yavugaga ngo kuki Imana imutumaho abandi bantu, ngo kuki itaza kumwirebera? Ayo ni amagambo ya Shitani Igihugu cyacu kirimo ibibazo kubera kuyoborwa n’umuyobozi utazi Imana. Umuyobozi uatinya Imana murumva nawe ko yica agakiza kuko ntawundi umuri hejuru. Kuri we ntihazabaho guca bugufi. None se n’adaca bugufi azagera kuri rubanda rwo hasi gute? Namwe mubyiyumvishe. Ubwo ni ugukorana n’abafite amafaranga gusa kandi namwe murabyibonera
Ubu noneho Paul Kagame yasaze yiraye mu batavuga rumwe nawe. Turatabariza Madame Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda kuko batwawe n’abantu batazwi babakuye mu ngo zabo, hakaba nta muntu uzi aho baherereye. Barafinda yarabivuze bamwita umusazi. Yavuze ko hari abantu batandatu bakomeye bagiye gupfa. Hamaze gupfa Kizito Mihigo (Imana imuhe iruhuko redashira), Perezida Petero Nkurunzi (Imana imuhe iruhuko redashira). Kuri ubu hasigaye abantu bane. None yaba ari Madame Victoire Ingabire na Maitre Bernard Ntaganda batahiwe. Banyarwanda banyarwandakazi mureke duhaguruke dutabarize izo mpirimbanyi zombi mbere y’uko inkoramaraso Kagame abadukuramo nabo.
Ariko kuki Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda bateye Paul Kagame ubwoba? N’uko bavugira abaturage, bagashyira hanze uburyo babayeho nabi kandi bakavugira n’inzirakarengane. Ibi bigatuma abaturage benshi babakunda bakabajya inyuma aho kujya inyuma ya Kagame ukomeza kubahohotera abaturage!
Umunyarwanda umwe yarateruye aravuga ati ubu bagiye kubahimbira ibyaha. Bagiye guhisha mu mbuga zo mu ngo zabo ibisasu nibarangize bavuge ko bari bafite intwaro zo guhirika Paul Kagame! Madame Victoire Ingabire na Me Ntaganda ahubwo bitonde nibatareba neza Paul Kagame arabaha utuzi twa munyuza.
Umwe mu ba bakunzi wa Bamenya yagize ati: Bitabaye kwirengagiza akababaro katewe n’urupfu rwa Georges Floyd muli Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nasaba abantu bose ko bahagurukana umuvuduko umwe nk’uwo berekanye kuri uyu mwirabura w’umunyamerika, kandi isi yose ikabimenyeshwa, tukarwanya akarengane n’impfu za hato na hato bibera mu Rwanda.
Abanyarwanda barababaye baba abari hanze cyangwa mu gihugu. Umunyarwanda umwe uri mu gihugu yaravuze abwira abari hanze ati : Muravugira iyo kuko mwiyicariye imahanga aho Kagame atapfa kubageraho, muze mubivugire iwanyu maze murebe ikibabaho mu Rwanda. Kagame ni uguhita abarigasura. u Rwanda ntabwo ari Amerika Kagame ni uguhita abakubita amasasu mutarava no mungo zanyu. Ati ikiruta ni ukujya ku mavi tugasenga Imana yazatwumva ikadukiza uyu mugabo. Ntimurebe uyu mugabo ni muto ku mubiri ariko ajegeje u Rwanda. Abanyarwanda bamaze kwiheba pe.
Ubu se twemere inama yo kubivamo dutegereze igihe ba mpatsibihugu bamushizeho bazamwivaniraho. N’aho mu gihe cyose abakoresha be aribo USA-UK bakimukomeyeho ntacyo dushobora guhindura mu mitegekere y’u Rwanda uko niko kuri kuryana tugomba kwemera.
U Rwanda Imana izarutabara ryari ngo abantu babeho badahahamutse? Hari byinshi FPR yatubwiye ko Leta ya Habyarimana yakoze bibi none ko FPR yo imaze kubikuba inshuro nyinshi bizaturiza hehe? kandi bigaragara ko nta mutima wo kubireka bafite. Kwica abantu bazira ubusa, akarengane, ubwambuzi, kubiba urwango mu bantu, n’ibindi. Ikigaragara Kagame arabizi neza ko aretse ubutegetsi akabutanga aho yahita ajya. Nibwo bwoba afite. Afite amahitamo 2 gupfa cyangwa agafungwa. Niyo mpamvu akomeza kuridangira areba ko iminsi ye yakwiyongera. Abamushyizeho baramuhaze asigaye wenyine.
Uko mbona ibi bintu byose, nabiha isano n’ibyo padiri Thomas avuga, ko hari umugambi wo kwimika Ange Kagame! Abo banyepolitique bafite abantu benshi bashobora kubatega amatwi kuko bo badapfukamira ubutegetsi butagendera ku mategeko! None kubera ko babuze uburyo bashyira kumugaragaro ko Ange Kagame ariwe wasimbuye se Kagame, baratinya ko abo banyepolitique babatera utwatsi, bagahamagarira abaturage kwigaragambya, niyo mpamvu bagomba kubikiza cg kubafunga, kugira ngo babone uburyo batangaza Ange Kagame nka Perezida !
Reka mbasabe banyarwanda banyarwanda kazi aho muri hose, namwe banya poritike mwese na societe ssivile, amaradio yose arigukorera hanze, gutangira guhamagaza imyigaragambyo ku banyarwanda bose baba hanze bemera ko buriya butegetsi bwa Leta y’u Rwanda bugiye kumarira abanyarwanda, inzirakarengane kw’icumu.
Kuko niba hatabayeho igitutu gikomeye kuri iriya Leta ya Kagame ndetse n’abayishyigikiye bose, iramara abanyarwanda. Yego ubusesengunzi bukorwa n’inzira nziza yo kugira ngo abanyarwanda bose basobanukirwe ndetse n’amahanga ariko ntibihagije. a.
Abanyarwa bahaguruke bajye kuri z’Ambassade z’u Rwanda mu bihugu byose barimo kandi bikorwe kenshi. Ibi bizatanga ingufu n’umusaruro ugaragara kuko ni kimwe mu bintu byatuma ba mpatse ibihugu bahumuka cyangwa bakisubiraho ntibakomeze gushyikigikira Paul Kagame.