Site icon Rugali – Amakuru

Ibyo mutari muzi ku rupfu rw’umunyamakuru Ntwari William: Ubuhamya bwa Adeline Rwigara

Ese Kagame yaba yaratinye kubonana na Adeline igihe yajyaga mu Rugwiro Adeline yaba yicuza ko yafashije izo nkotanyi z’ubwoko bubi. FPR Kagame akimara gufata ubutegetsi nibwo bamenye ko agafuni kavuzaga ubuhuha. Bariyemeje barabafasha ngo bataha ariko aho batahiye basanze atari abantu. Ati n’inyangarwanda.

Agatsiko k’inkotanyi kangiriye abana indubyi kakampfakaza kakaba karimo gasahura imitungo yanjye kakanfunga kakanfungira abana. Kugeza magingo aya nkaba nkiri mu manza. Ubugome abanyarwanda bakorera abandi burenze ukwemera, ubwoko bwose harimwo imbwa n’abagabo, Abagome n’abagambanyi. Abari bunamye kuri Rwigara igihe bwamwishe n’abatutsi nta muhutu warimo ariko bose harimo abeza n’ababi. Maze kumenya uko bateye naricujije cyane kuba twarabafashije nyuma tukaza kumenya uko bateye.

Hari uwavuze ko yahise akurayo amaso bakimara gufata Perezida Bizimungu. Twari tuzi ko bababaye bazi ububabare bw’ubuhunzi ariko twaribeshye twari tuzi ko bazaza batagira ubwenge. Rwigara we ntiyigeze yicuza ngo yarabasengeraga cyane ariko Adeline ntavuge Amen. We yumvaga kokubasengera byabahindura ati bibaye ngombwa yari kongera gufasha abandi bashoboraga kuba bari mu buhungiro baba abahutu cyangwa abatutsi bababaye.

Bandikiye Kagame bagirango bamubwire kuko ariwe Imana yemeye ko ajyaho kuko ntiyari inaniwe gushyiraho undi hari icyo ishaka kutwigisha bamwandikiye bagirango hakorwe iperereza ku rupfu rwa papa wabo ariko Kagame nta gisubizo yigeze atanga. Jeannete yarabahamagaye abaha rendez vous mu Rugwiro ubwo Adeline yari yiteguye guhura na Kagame akamubaza aho umugabo we ari. Umenya iyo amubona yari kumumira bunguri. Bakiwe na Ministre a la presidence ariko nyuma ye haje Ines Moambara. Ngo yaraje kuneka ngo arebe uko bameze niba barakaye. Yamubwiye amagambo Adeline ngo adsahobora kwibagirwa. Ngo mu kiriyo Adeline yarabihiwe cyane. Birumvikana ubwose yari kuba aseka bari bamaze kumwicira yari kwifata ate? #ntwariwilliam#adelinerwigara#tabithagwiza#radioiteme#paulkagame

Exit mobile version