Kagame yakajije umurego mu gushakisha amafaranga. Nyuma yo kwiruka ku banyemari akigarurira amafaranga n’imitungo yabo yabonye ko ibyo bidahagije none yashyizeho itegeko rimuha uburenganzira ku bigo by’ubucuruzi mu Rwanda ngo akomeze ayore akayabo k’amafaranga. Hashize iminsi havugwa ifatwa ry’umusaza Kabuga Felicien n’uburyo Kagame yigaruriye imitungo ye. Ubu hagezweho umusaza Mironko Francois Xavier bakomeje kugera amajanja none bakaba barimo bamukozaho imitwe y’intoki.
Gukora ubucuruzi binyuranye n’inshingano zo kuyobora igihugu. Ibi birerekana uburyo Kagame ntawe umuvuguruza muri ruriya Rwanda, ko Kagame ari hejuru y’amategeko. Bikerekana ko abanyarwanda badafite ububasha n’uburenganzira ku gihugu cyabo. Hari aho byabaye ko perezida ayobora ubucuruzi? Niba ahisemo gucuruza n’ave ku buyobozi bw’igihugu. Ibyo nibyo bita “conflit d’intérêt” ugenekereje bivuga ko aho gukora ashaka inyungu z’abaturage ayobora arakora agamije inyungu ze bwite. Ibyo rero binyuranye n’amategeko. Kagame aranze abaye umwami uganje wica agakiza abo ashaka!!!
Kagame ntabwo ari umunyarwanda ahubwo ni igisambo cyafashe bugwate igihugu cy’u Rwanda. Ubwo rero ni twebwe tugomva kwiga uko u Rwanda rugomba kubaho. Naho ubundi u Rwanda yararwifatiye arukoresha icyo ashaka nta munyarwanda ugira icyo abivugaho n’ugize ngo arakopfora aramumena.
Kagame yavuze ko ibyo kwangiza umutungo w’igihugu bigomba guhagarara. Ibintu, amafaranga nibyo bimuraje inshinga ntabwo ahangayikishijwe n’uko abaturage babayeho.
N’uko Evode yivugiye ko u Rwanda ruyoborwa n’agatsiko k’amabandi Kagame nawe arabyemeza aho ashinja minisitiri we w’ubutabera gukingira ikibaba abo yita abajura bari muri Guverinoma! Umujura uruta Kagame n’inde? Ko uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Abo ba minisitiri bagize guverinoma babona ibyo umukuru wabo akora n’abo bakavuga bati twasigaye inyuma ubwo buri wese agakurura yishyira.
Bakomeje kuvuga ko uwo minisitiri w’ubutabera arya ruswa ivuye kuri bagenzi be mu rwego rwo gukingira ikibaba abo Leta yikomye baba ari abanyereza umutungo baba ari n’abo leta y’u Rwanda ishaka kwikiza yitwaje ibyaha bitandukanye birimo na Genocide.
Kagame akomeje gushinja minisitiri w’ubutabera n’abacamanza kudakora akazi kabo neza ngo abo yita abajura bashobore gufatwa. Nibwo yabajije umugenzuzi w’imari ya leta ati “Abo bajura bari hehe? Arongera ati umwe muri bo niwe ugiye kubakurikirana? Mbwira?
Ubwo Kagame yahise ashyira ku karubanda bamwe mu bayobozi ashinja ubujura barimo Minisitiri w’ibikorwa-Remezo Claver Gatete, mwene nyina Emmanuel Gasana (wahoze ategeka polisi n’intara y’amajyepfo) na Jean Marie Vianney Gatabazi wahoze ayobora intara y’amajyaruguru bivugwa ko bimwe mu byo ashinjwa harimo kujya mu byo kugura imirima y’icyayi akoresheje amanyanga.
Bivugwa ko Minisitiri Busingye azwi mu bikorwa byo kurya ruswa mu rwego rwo hejuru. Byaragaragaye ko abayobozi b’abakene bo hasi ari bo bafungwa gusa ariko abayobozi bo hejuru bo ntibakorwego kandi n’abakurikiranwe bakemererwa kuburana bari hanze.
Uwo Minisitiri Busingye avugwaho gusangira ruswa n’abacamanza n’abahesha b’inkiko mu kurangiza imanza zimwe na zimwe zirimo amafaranga menshi. Nawe nabe yitegura niwe utahiwe. Kuva umukuru w’amabandi yitwaje intwaro ayobora u Rwanda yamutunze agatoki nta kindi gisigaye. Nabe yiteguye gusanga abandi nagia Imana baramushyira kugatebe nibaba batamufunze.
Imikoranire ye na Alain Mukurarinda wahoze ari umushinjacyaha ndetse n’abandi bayobozi mu kurya ruswa no kugurisha imitungo y’abakekwaho Genocide baba mu mahanga nayo yamaze kujya kuri bose babireba.
Minisitiri Busingye nk’umuntu witwa ko akora mu butabera yagombye kuba yarabaye urugero rwiza mu butabera ntagerageze gushaka gutorokesha umwana we ngo atabazwa ibyaha akekwaho muri Amerika.
Muri iyi minsi biravugwa ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe nabi igihugu kikaba gikeneye inguzanyo n’inkunga. Mbese yaba ariyo mpamvu perezida Kagame ashaka kujya mu bucuruzi? None se ko ari we wa mbere unyereza umutungo w’igihugu twavuga ko arimo akina ikinamico ari nako anikiza abo ubutegetsi bwe buhaze kugira ngo yereke amahanga n’abaterankunga ko ari umwe mu bayobozi barwanya ruswa muri Afrika?
Dutege amaso ikigiye gukurikira? Minisitiri Busingye yaba nawe agiye gushyirwa ku gatebe?
Kagame ati “mwari muzi ko nafunga icyakabiri cy’abantu muri hano”. Ibyo yabivugiye mu nama ya FPR yabereye i Rusororo ku wa gatanu taliki ya 26 Kamena 2020. Nk’uko twabivuze Kagame yigize umwami uganje wica agakiza. Ati nshaka mwese nabafunga? Banyarwanda murya ibyo Kagame atabagaburiye muramenye mutazikoraho. Ntawundi ugomba kurya, ntawundi ugomba kwiba uretse Kagame uri kw’isonga y’amabandi! Ntimugire ngo hari ikindi Gatete na Busingye barimo bazira n’uko bariye ako batagaburiwe!
Nibicare bashikame nta kundi wabigenza iyo uguhatse yagukuyeho amaboko imbwa zirakurya. Kandi ubu nicyo gihe kuko icyo Kagame yabashakagaho kirangiye ubwo bagomba kuvaho hakajyaho abandi. Kandi mwese muzi neza gahunda ye ko ari ukwigizayo abo bose abona bashobora kuba bamusimbura. Abo bose bakoranye nawe kuva yafata u Rwanda bamuteye impungenge bigatuma arara adasinziriye ngo bagiye kumukuraho. Ariko Kagame amenye ko atazategeka ubuzira herezo!!!