Mwari muzi ko muri Singapore y’afurika abakene bakomeje kubonabona: u Rwanda rugiye guca burundu ikoreshwa ry’amakara muri Kigali hakwirakwizwe ikoreshwa rya gaz
Leta yatangaje ko igiye guca amakara burundu mu mujyi wa Kigali hagakwirakwizwa gukoresha gaz. Umukene uba muri Kigali abaye uwande? Ko atazacana inkwi kuko atazabona aho azitashya. Amakara yaraciriritse ku buryo umukene uri muri Kigali yibona muri icyo giciro. None se niba abona ibyo kurya bimugoye azabona ubushobozi bwo kugura iyo gaz? Tuvuge ku muturage wo muri kigali ucuruza agataro akaba arya aruko yagiye ku muhanda kuzunguza cyangwa yabijyanye mw’isoko, ubwo se icyo gihumbi yungutse ku munsi, azakiguramo amafunguro, akishyuremo inzu, akivuzemo we n’umuryango we igihe hari uwarwaye narangiza akiguremo na gaz yo gutekesha ayo mafunguro? Ngaho namwe mubishyire mu nyurabwenge zanyu mumbwire niba bizavamo.
Muri make abakene barakomeza kubirukana no kubaca muri Kigali hasigaremo Kagame n’agatsiko ke n’abo bandi bafite amikoro! Rwanda we!!!! Igihe kirageze ngo abanyarwanda batabarwe. Abari babeshejweho no gucuruza amakara se bo babaye abande? Ba nyirutubari se bo ka brochettes bazakokesha iki?
Ni byiza gutera imbere ntawe ubyanze nta nubirwanyije ariko inzira bikorwamo ntabwo ariyo. Iyo ubirebereye hafi usanga inzira bikorwamo ari iy’igitugu. Umuturage urya rimwe ku munsi cyangwa ubwiriwa akanaburara azabona amafaranga yo kugura gaz. Kuri bamwe n’ayo makara bayabona bibagoye ngo baragura gaz. Mu byumve ko hari abantu babeshejweho no gutora ibyo kurya cyangwa amakara mu iyarara kubera ubukene. Leta yakagombye kubanza gukura abanyarwanda mu bukene ikabona gufata igamba nk’izo.
Banki y’isi ivuga ko iterambere ritagera kuri bose, kandi koko nibyo. Igihugu nk’u Rwanda cyakagombye kubanza kwegereza itera mbere abaturage. Kugeza ubu hari abagikora ibirometero n’ibirometero bajya ku mavuriro kandi byitwa ngo niyo abegereye. Uhagarariye Banki y’isi avuga ko hakenewe cyane ubukungu butera imbere ariko buha abantu benshi imirimo, iki akaba ari cyo cy’ingenzi cyane mu kurwanya ubukene. Arongera aravuga ati nubwo kuzamuka k’ubukungu ari ingenzi ariko si cyo cya ngombwa cyane mu kurwanya ubukene, ntabwo ariyo nzira yonyine. Avuga ko mu bihugu byinshi ubukungu bwazamutse ariko butagera kuri bose cyangwa benshi. Aho ni mu Rwanda uzasanga agatsiko kamwe kikubiye ubukungu bw’igihugu.
Kuva mu 2000 Perezida Paul Kagame yajya ku butegetsi byagiye bitangazwa ko ubukungu buzamuka buri mwaka ku kigero nibura cya 7%, ibi byatumye banki y’isi yiyemeza guha inkunga u Rwanda irenga miliyari enye z’amadorari yo guteza imbere ubuzima, uburezi n’ubuhinzi. Ariko se ko yarakoreshejwe ko ntagihunduka muri ibyo byose. Uburezi bwarazambye. Ubuvuzi buracyari inyuma, ubuhinzi nta n’icyo umuntu yabuvugaho!
Mu myaka ibarirwa mu icumi ishize, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo n’abahoze mu butegtsi, bagiye bagaragaza ibyo banenga muri iri zamuka ry’ubukungu n’imibare y’ubukene, bamwe muri bo barishwe, abandi barafunzwe.
Kagame yatorewe manda ya gatatu mu 2017 n’amajwi 99%. Mu 2018, inkunga ya Banki y’isi yikubye inshuro zirenze ebyiri igera ku kigero itigeze igeraho, miliyoni 545 z’amadorari y’Amerika.
Gusa, isesengura ry’ikinyamakuru Financial Times (FT) ku ibarurishamibare ritangwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda rivuga ko iyo mibare atari yo nibura inshuro imwe, bigatuma hakemangwa iby’iterambere ridasanzwe ry’ubukungu n’ubunyakuri mu mubano w’ubutegetsi bw’u Rwanda n’umuterankunga mukuru wabwo.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ubukene bwakomeje kugabanuka kuva mu 2001 muri iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni 12. Ariko isesengura rya FT ku mibare y’ikigo cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda rivuga ko ubukene bwiyongere mu gihe kitari gitoya.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko, uko ubukene buhagaze mu gihugu biteye inkeke bitandukanye n’ibivugwa na Leta n’abaterankunga bayo.
Financial Times uasubiyemo amagambo ya Diane Rwigara, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi wafunzwe amezi 12 nyuma y’uko yashakaga kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, aho agira ati: “[Leta] irashaka kwerekana ko turi gutera imbere bityo igahisha mu by’ukuri uko ibintu bimeze”.
“Iyo uje hano nk’umushyitsi, ibintu byose usanga biteguye ngo utangare, ariko ukuri k’ubuzima kurahishe. Bigusaba kububamo ngo ubyemere”.
FT ivuga ko mu 2015 hari umubare muto w’abahanga bakemanze imibare y’igabanuka ry’ubukene n’iterambere ry’ubukungu itangwa na leta y’u Rwanda, bituma mu 2016 u Rwanda rusubiramo isesengura ryarwo na Banki y’isi itangaza ibyarivuyemo umwaka ushize.
Ibyo abo bahanga bari babonye, bimwe byatangajwe muri “Review of African Political Economy”. Hari abemeje ko ibyo bakoze ari ubushakashatsi bwigenga, gusa byamaganywe na leta y’u Rwanda n’abo muri banki y’isi.
FT yakoze isesengura ry’ibyatangajwe n’abo bahanga, ingingo zirenga 14,000 n’ibiganiro n’abo bahanga bo muri za kaminuza ibona ko izamuka ry’ibiciro mu Rwanda risobanuye ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014
U Rwanda rushimwa n’amahanga gutera intambwe mu bukungu, kurwanya ruswa no kuvana ibihumbi by’abantu mu bukene nk’uko imibare y’ubutegetsi n’ibigo mpuzamahanga ibyerekana. Ikinyamakuru Financial Times cyandika ku bukungu cyakoze icukumbura ryerekana ko iyi mibare yaba atari ukuri.
David Himbara, wahoze ari umuyobozi w’ishami rishinzwe ingamba na politiki mu biro bya Perezida Kagame kugeza bagize ibyo bapfa mu 2010 agahunga, avuga ko ikigero cy’ubukene mu gihugu ari imwe mu mibare ‘itunganywa’ n’ubutegetsi.
Ikinyamakuru FT gisubiramo amagambo ye agira ati: “Umubare wose kuri Kagame ufite icyo uvuze, yaba muri politiki cyangwa mu bukungu, ubwo nibwo buryo ahuzamo abaterankunga ntibite ku ihohotera akora ahubwo bagahanga amaso ku iterambere ry’bukungu. Agomba rero gukomeza kubereka ko imibare ari myiza”
Iyo igihugu kiyobowe nabi ubukene buriyongera kuko abayobozi baba bareba inyungu zabo batitaye ku nyungu za rubanda. U Rwanda rushaka kugendera ku bihugu byateye imbere rukiyibagiza ko ari igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere. Amajyambere agomba kugera kuri bose mu gihugu. Ubwo uwo mushinga wo gukoresha gaz hose mu gihugu ntubuze uwo ugiye gukiza mu gatsiko ka Kagame niba atari Kagame cyangwa umuryango we ufite iri soko rya gaz. Singapore y’Africa mu gukoresha gaz mu gihe hariho abari kwicwa n’inzara mu gihugu! U Rwanda ni urwa mbere mu gukopera ariko rukopera nabi. Mwari mwabona aho urutugu rusumba ijosi?