Site icon Rugali – Amakuru

Ibyo mu Rwagasabo n’ amayobera gusa! –> Nyanza: Umukozi w’Umurenge yatewe ubwoba, aratabaza, birangira afunzwe

Pascal Masabo umukozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu gihe yari agisaba ko hakorwa iperereza ku bantu baherutse kumwirukankana mu masaha y’ijoro avuye ku kazi.

Ku mugoroba wo ku wa kane w’icyumweru gishize Pascal Masabo yabwiye Umuseke ko yaraye yirukankanywe na DASSO bakorera muri ako Karere ubwo yavaga ku kazi atazi impamvu ariko ngo agashobora kubacika kuko ngo yabonaga ubuzima bwe busa n’uburi mu kaga.

Icyo gihe yagize ati “Ndi umukozi wa Leta niriwe ku kazi nta kibazo nsanganywe, ariko ntaha nakurikiwe na Moto iriho DASSO nahagarara nayo igahagarara nagenda nayo ikankurikira bintera amakenga. Iyo ngira icyaha nariteguye kwitaba inzego zibishinzwe ariko natunguwe no kwitura mu bashinzwe umutekano banteze ndabacika kuko naketse ko bashaka kungirira nabi.”

Masabo uvuga ko ataraye iwe ahubwo yaraye mu bwihisho nyuma ngo asaba inzego zitandukanye kuva ku Ntara, kugera ku Murenge ko zasuzuma ikibazo cye yita ko ari ihohoterwa yakorewe, maze nazo zimusaba kwitaba umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akamubwira ikibazo afite.

Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bantu bakorera mu Karere ka Nyanza avuga ko uyu mukozi akigera mu biro nta mwanya yahawe wo kuvuga ikibazo cye cyangwa ngo abwirwe ikosa ahubwo Police yahise imufata akihagera ajya gufungwa atabonanye n’umuyobozi w’Akarere wari wamuhamagaje.

Erasme Ntazinda umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko gufunga uyu mukozi byatewe n’uko bari bamuhize akabacika. Akavuga ko icyaha akekwaho ari ubwambuzi bushukana (Escroquerie) ko nta kindi kibazo uyu mukozi yari afite yaba yaraherewe raporo.

CIP André HAKIZIMANA Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye Umuseke ko atari azi icyo kibazo ariko ngo niba ari uko byagenze ababikoze baba baranyuranije n’amategeko Police y’igihugu igenderaho, akavuga ko bagiye kubikurikirana ku buryo ngo abazagaragaraho amakosa bashobora kubihanirwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano nawe wamenyeshejwe iki kibazo yavuze ko byaba bitangaje kubona umukozi wa Leta ukorera ahantu hazwi yirukwaho n’inzego z’Umutekano zakagombye kumutumiza zikamubaza ibyo akekwaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bamwe mu bakozi b’Umurenge ndetse no mu Karere batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Umuseke ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bihishe inyuma y’ifungwa ry’uyu mukozi ku nyungu zabo bwite bagasaba inzego zihariye kubikurikirana, bivugwa ko bashatse guhimba ibyaha by’inyandiko mpimbano abo basabye kubibafashamo bakabitera utwatsi.

Source: Umuseke.rw

Exit mobile version