Site icon Rugali – Amakuru

Ibyo mu Rwagasabo bimaze gutera isesemi! Gutorwa na Rubanda ntacyo bimaze byabarwa na Udahemuka Aimable

Amakuru agera kuri Mont Jali News nuko Bwana Udahemuka Aimable amaze kwegura ku milimo yatorewe wo kuyobora Akarere ka Kamonyi atamazeho igihe kinini, intandaro y’iyegura rye ikaba ngo ari imyitwarire, ariko abakurikira ibintu hafi akaba yaranahuye n’urukuta rw’abamunanije muri nyobozi yasanze muri aka karere Kamonyi, cyane ko ngo harimo abamaze imyaka isaga 10 bakorera hamwe kandi baziranye kuri byinshi.

Abaturage bamaze kuganira na Mont Jali News badutangarije ko Min Kaboneka adakwiye kureba ku myitwarire ya Udahemuka Aimable gusa akwiye no kurenga aho akareba no muri nyobozi nabo akabasabakwegura kubushake bwabo uko bananije Munyandamutsa, agakurikirwa na Jacques Rutsinga, ko niba ashaka gukosora akwiye gukoma urusyo atibagiwe n’ingasire, Inkuru irambuye turacyayikurikirana.

Mpariye abasomyi, kuko nyiramaso yerekwa bicye ibindi akaribera.

Mukakibibi Saidati

Exit mobile version