Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ntiyaburiwe irengero, amaze igihe afunzwe yaranakatiwe. Jean Paul Nkundineza wabaye umunyamakuru ku binyamakuru bitandukanye mu Rwanda nka Radio Ubuntu Butangaje, Voice of Africa ndetse wanandikiraga Umuseke, ntiyaburiwe irengero nk’uko byahwihwiswaga, ahubwo amaze igihe afunzwe yamaze no gukatirwa.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka, byavuzwe ko uyu munyamakuru Jean Paul Nkundineza yaba yaraburiwe irengero. Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageragezaga kuvugana na bamwe mu bakoranaga na we ngo tumenye ukuri kwabyo, abenshi bemeje ko ahubwo ashobora kuba afunzwe. Umwe muri bo ni we wavuze ko atazi irengero rye, ko na we yumvise bavuga ko yaburiwe irengero.
Mu gushaka kumenya ukuri nyako, ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye na CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, yemera ko umunyamakuru Jean Paul Nkundineza afungiwe muri gereza ya Ntsinda mu karere ka Rwamagana, ndetse ko yamaze gukatirwa umwaka umwe w’igifungo.
CIP Sengabo Hillary yavuze ko muri dosiye ya Jean Paul Nkundineza handitsemo ko yakatiwe umwaka umwe w’igifungo kubera icyaha cy’ubujura, icyakoze ngo mu mpera z’umwaka ushize mbere y’uko afungwa bigeze kuganira, amubwira ko hari umuntu yatije imodoka akayijyana mu bikorwa by’ubujura, hanyuma bamufata akavuga ko na nyir’imodoka bafatanyije. Uwo yari yatije imodoka kugeza ubu na we arafunzwe.
Ukwezi.com