Imvano y’umubano watumye Perezida Kagame yakirizwa yombi muri Guinée Conakry
Mu gihe Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko muri Guinée Conakry, Perezida w’icyo gihugu, Alpha Condé yibukije imvano y’umubano utari uwa kera hagati y’ibihugu byombi, washimangiwe n’uruzinduko rwa Perezida Kagame n’isinywa ry’amasezeranyo y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Guinée mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, hari abayobozi batatu bamuganirije kuri Perezida Kagame mbere y’uko babasha bahura ubwabo.
Umwe ni Bernard Kouchner wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Perezida Condé yita impanga ye, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Umunyanijeriyakazi, Obiageli Ezekwesili wigeze kuba visi Perezida wa Banki y’Isi, ishami rya Afurika.
Ngo abo bayobozi bose bamugaragarije ko hari imikorere ikwiye gutuma we (Alpha Condé) na Perezida Kagame bakwiye guhuza mu miyoborere y’ibihugu byabo.
Perezida Condé yavuze ko bamubwiye bati ‘‘Mumeze kimwe nka Perezida Kagame kandi mufite icyerekezo kimwe. Byaba byiza mugiranye umubano nawe’’.
Ba Perezida Alpha Condé na Paul Kagame bagiye bahurira mu nama mpuzamahanga zinyuranye zirimo iyo baherukamo i Davos mu Busuwisi, ndetse ngo Perezida Condé yanitabiriye umugoroba wa Kinyarwanda wateguwe icyo gihe.
Ati ‘‘Icyo gihe nagize umwanya wo kwishimira abagabo bakomeye n’abagore beza b’icyo gihugu. Na Perezida Kagame yabashije kwitegereza bimwe mu bigize umuco wacu, kandi yabonye ko hari ibyo duhuriyeho.’’
Icyo gihe ngo nibwo Perezida Kagame yamwemereye ko azagirira uruzinduko rw’akazi muri Guinée mu gihe cya vuba, bitarenze ukwezi kwa gatanu.
Iri niryo sezerano ryasohoye mbere y’uko igihe cyatanzwe kirangira, ku buryo ngo kubwa Perezida Alpha Condé, uru ruzinduko rutatunguranye ahubwo ari umusaruro w’ibimaze iminsi bikorwa.
Perezida Alpha Condé yavuze ko yifuza kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko rwakoze byinshi ku buryo ubu rufatwa nk’icyitegererezo muri Afurika nzima.
Ati ‘‘Hejuru y’amateka ashaririye ashingiye kuri Jenoside rwanyuzemo, buri wese azi neza ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye kandi rwigaragaza uyu munsi nk’igihugu gicunzwe neza mu rwego rw’ubukungu n’ubuyobozi. Niyo mpamvu nifuje ko twagirana umubano kugira ngo twungukire ku bunararibonye rufite.’’
Perezida Condé yavuzeko adaterwa ipfunwe cyangwa ngo agorwe no kwemera ko hari igihugu cyo muri Afurika gicunzwe neza kurusha Guinée nkuko ikinyamakuru Guinée News cyabitangaje.
Yakomeje agira ati ‘‘U Rwanda rucunzwe neza kurusha Guinée. Ibyo dushobora kubareberaho, tuzabifata mu kunoza imicungire yacu. Kuko tuvuye kure bitewe n’imiyoborere mibi yaranze Guinée mu gihe kirekire. Ndizera ko Umpagarariye (Haut Representat, Sidya Touré) atazamvuguruza. Hari ibibazo tugomba gukemura. U Rwanda ni urugero rwiza kuri njye.’’
Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo gihugu, hanasinywe amasezerano mu bufatanye hagati y’inzego zinyuranye zirimo imiyoborere.
Mu kugaragaza ko yiyemeje gukomeza ubufatanye bwashyizweho umukono hagati y’impande zombi, ibinyamakuru byo muri Guinée bivuga ko Perezida Kagame yemeye kugumisha itsinda rye i Conakry kugeza kuwa Gatanu w’iki cyumweru, kugira ngo rikomeze gukorana na bagenzi babo muri Guinée.
Perezida Condé yakomeje agira ati ‘‘Nubaha cyane Perezida Kagame. Mwemerera ibyo amaze gukorera Abanyarwanda. Ndizera ko nanjye nzabasha kubikorera Guinée. Ibihugu byacu byombi bifite ubukungu bwinshi kandi turashaka kubushyira hamwe mu kuzamura umubano wacu.’’
Perezida Kagame we yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gusangira na Guinée ibyo impande zombi zizi n’ibyo rufite, mu gukemura ibibazo bihari.
Ati “ Gusa u Rwanda ntabwo ruri mu bihugu by’ibiterankunga ariko ibyo tuzanye biruta kure agaciro k’amafaranga.”
Ubwo yageraga mu Mujyi wa Conakry muri Guinée kuwa Kabiri, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakirijwe yombi na Perezida Alpha Condé, maze abaturage mu mihanda yo muri uwo mujyi bamukomera amashyi, bazamura n’amabendera y’u Rwanda.

Perezida Condé yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu mfuruka zose

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi