Ibyo twavuze Dr. Rose Mukankomeje agifatwa Kagame n’abacamanza be batangiye kubishyira mu bikorwa. Umutwe w’inkuru twanditse agifatwa wagiraga uti: “Rwanda: Kubera isomo bigiye ku rubanza rwa Gen Rusagara na Col Byabagamba, Rose Mukankomeje we azaburanishwa mu mwiherero”.
Kurekura uyu mutegarugori si impuwe Kagame yagize ahubwo n’ubwoba no kwirinda ikimwaro. Ariko ikibabaje nuko barangije kumugira ikigarasha n’umujura kandi arengana. Kumufungira mu rugo ni ikimwe no kumufunga 1930 kubera amananiza bamushyizeho.
Ibi bikaba kandi byongeye kwerekana ubugome nuguhuzagurika kwa Kagame n’abacamanza be. Ese kuki ibi akoreye Dr. Rose Mukankomeje atabikoreye Gen Rusagara na Col Byabagamba? Yashoboraga kubareka bagafungirwa mu rugo nkuko abikora kenshi kubandi bakozi be baba Jenerali ariko kubera gushaka kubumvisha nkuko Gen Rusagara yabishimangiye yahise abafunga nk’abantu barangije gukatirwa. Utahiwe buriya ni Gen Rutatina!
Niba baretse uyu mutegarugoli agataha mu rugo bivuga ko niba baretse akaburana bagobye kureka akaburanira mu ruhame. Ariko ndareba ngasanga uru rubanza rutazapfa rubayeho kandi ni ruramuka rubaye bazarushyira mu mwiherero bitwaje ko Dr. Mukankomeje yamena amabanga y’igihugu. Kagame yubatse urukuta rwe rwa Ruriba rw’amategeko ariko rwa rukuta rwe yarwubatse k’umusenyi. Uwapfuye yarihuse.
Chris Kamo