Site icon Rugali – Amakuru

Ibyo Kagame na FPR badashaka bata inyuma ya HUYE -> Ishuri ry’itangazamakuru rishobora gusubizwa i Huye

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukomeje ibiganiro harebwa niba ishuri ry’itangazamakuru rishobora gusubizwa i Huye mu nyubako zahoze ari iza Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Biramutse bikunze, iryo shuri ryakwimuka mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri makuru uzatangira mu Ukuboza 2018.

Iri shuri na mbere hose ryahoze i Huye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, riza kwimurirwa i Kigali mu 2011.

Zimwe mu mpamvu ryimukiye i Kigali harimo gufasha abanyeshuri kubona aho bimenyerereza hatandukanye kuko ibinyamakuru byinshi byakorerega i Kigali no gufasha itangazamakuru nyarwanda kubona abanyamakuru benshi b’umwuga.

Ishuri rikivanwa i Huye mu 2011 ryacumbikiwe mu nyubako ziri mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga (mu yahoze yitwa KIST). Aha ryaje kuhava mu 2016, rijyanwa i Mburabuturo ku Ishami ryigisha ubukungu n’ubucuruzi ari naho ryari rikiri kugeza ubu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muligande Charles, yabwiye IGIHE ko kwimura ishuri ry’itangazamakuru biri mu nyungu z’igihugu.

Ati “Ni ku nyungu z’igihugu. Hano ntibafite aho bakorera kandi i Huye dufite ibikorwa remezo byinshi bashobora gukoresha. Abanyeshuri ni benshi.”

Impuguke akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’itangazamakuru, Dr Christopher Kayumba, mu gitekerezo yanyujije mu kinyamakuru The East African kuri iki Cyumweru, yavuze ko ku bwe kwimura iryo shuri ari igihombo ku gihugu.

Yagize ati “Imyaka irindwi ishize, hari ibihamya ko icyemezo cyari cyarafashwe cyagize ingaruka nziza ku iterambere ry’itangazamakuru. Urugero nko muri 2008 ishuri ryari rifite abanyeshuri 150, muri bo abagera kuri 0.1 % nibo bakoraga nk’abanyamakuru. Uyu munsi hari abanyeshuri bagera kuri 380, abarenga 50% bafite akazi nk’abanyamakuru.”

Dr Kayumba avuga ko uretse kuba bamwe mu banyeshuri bazabura akazi bakoraga, ngo hari n’abirihiriraga bashobora kugabanyuka.

Dr Muligande we yavuze ko ishuri ry’itangazamakuru niriramuka ryimutse, ntacyo bizahungabanya ku itangazamakuru ry’u Rwanda.

Ati “Hari abandi banyamakuru beza benshi babyigiye i Huye. Dushobora kwigishiriza itangazamakru i Huye kandi bakaba abanyamakuru beza.”

Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye iryo shuri ryimurirwa i Kigali mu 2011 zitakiriho. Yavuze ko icyo gihe hari hamaze gusohoka itegeko rivuga ko nta muntu uzongera gukora itangazamakuru atararyize, ishuri barizana kugira ngo bafashe benshi mu bakoraga uwo mwuga bata rawize.

Yakomeje avuga ko iyo mpamvu itakiriho kandi ngo n’itegeko nyuma ryaje gusubirwamo ku buryo n’utarize itangazamakuru yemerewe kurikora.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’itangazamakuru, Paul Mbaraga, yabwiye IGIHE ko kwimura iryo shuri bishobora gutuma abanyeshuri batabona aho kwimenyerereza hahagije.

Yagize ati “Itangazamakuru rigomba gukorera aho ubutegetsi n’inganda biri. Ikindi abanyeshuri bacu bakoraga imyimenyerezo mu bigo by’itangazamakuru biri i Kigali. Kubera amikoro make y’ibinyamakuru, bashakishaga abanyeshuri bacu bakabakorera nk’abakorerabushake ariko natwe tukabibonamo inyungu kuko ari umwanya wagutse wo kwimenyererezamo.”

Mbaraga avuga ko kuba i Huye hari radiyo imwe ya Kaminuza n’indi y’Abaturage (RC Huye) zidahagije ngo abanyeshuri bose bimenyereze umwuga.

Ati “Guhugura abanyeshuri mu bijyanye no gusakaza amakuru, abantu 130 wabakoresha ute? Niba wigisha abantu gukora ikiganiro ugomba kuba nibura ufite abanyeshuri 15 uberekera ku mashini.”

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ry’itangazamakuru unimenyereza umwuga kuri City Radio, Kanyamahanga Jean Claude, yavuze ko ishuri niryimurwa bizabangamira abanyeshuri.

Yagize ati “Nk’umuntu wagize amahirwe akabona akazi muri Kigali, guhindura aho wakoreraga ako kanya, urumva ko umuntu azaba akubititse. Amafaranga ya buruse nta kintu kinini amara kandi amafaranga ukura mu kazi aragufasha mu buzima busanzwe.”

Kanyamahanga yasabye ubuyobozi bwa Kaminuza gutekereza neza kuri uwo mwanzuro mu buryo bwagutse.

Hari andi makuru avuga ko Ishuri ry’itangazamakuru rigiye kwimurwa mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Huye nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigali icyakora Dr Muligande yavuze ko iyo atari yo mpamvu.

Ubwo iri shuri ryimurwaga mu 2011, hari gahunda yo kwimura na Radiyo Salus igakorera i Kigali ariko rishobora gusubizwayo itarimurwa.

Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye niyo ishobora kongera kwakira ishuri ry’itangazamakuru

ferdinand@igihe.rw

Exit mobile version