Perezida w’u BURUNDI Petero NKURUNZIZA, mu mwaka wa 2015 yakorewe coup d’état ubwo yari mu nama muri Tanzania, ariko afatanije n’inkoramutima ze, coup d’état yaje kuburizwamo.
Abari bateguye coup d’état arabazi kuva hasi kugera hejuru, ariko kubera gusenga ntiyabakurikiranye aho bahungiye, babandi babafashaga. Nyuma yo gupfa kwa coup d’état babandi ntibanyuzwe, bishe abanyagihugu ndetse n’abantu bari hafi ya NKURUNZIZA ariko kubera gusenga baricaga nyine bagasubira hahandi.
Abahunze, wawundi wabahungishije yarabateguye, abaha amahugurwa ya gisirikare, ibikoresho ndetse n’ibindi bakenera, nuko NKURUNZIZA rwose kubera gukizwa, yiringira Imana ye.
Nuko bibumbira mu mutwe bawita RED Tabara, urambuka ushinga ibirindiro i Minembwe hafi y’u BURUNDI, ariko NKURUNZIZA ntiyabyitaho. Abakunda u Burundi bagiye babyandika, bagakwiza inyandiko ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ukuntu u BURUNDI bugiye guterwa, nuko nyine akomeza kwiringira Imana ye.
Ingabo z’u Rwanda zipanga ingabo kabuhariwe mu BWEYEYE nyuma y’uko zari zimaze guterwa, ingabo nyinshi zigera ku bihumbi bine, zifite ibikoresho bihagije kandi ni mugace kegereye u BURUNDI. Birandikwa, bikwizwa ku mbuga nkoranyambaga, nta gushidikanya ko abashinzwe iperereza mu Burundi aya makuru bayamenye, nuko nabo bapanga abasoda 112 i Marura muri Komini ya Mabayi bazahangana n’ibihumbi by’ingabo z’u RWANDA.
Icyari gukurikiraho aha ninde utacyumva? Sinanze kwiringira Imana, ariko nzi ko ifasha uwifashije, baca umugani mu kiyapani ngo ugusuriye utamusurira akwita ikiburannyo!
Mbese Nkurunziza ameze nka ba bandi nabo bashyize amasengesho imbere, kugeza ubwo babakuramo umujenerali, ejo bakagaruka bagafata undi, ntibafate ingamba ngo nabo bivune umwanzi, ubundi bakiringira Imana gusa, maze bakarakarira bakanibasira abababwiza ukuri.
Honoré Murenzi