Site icon Rugali – Amakuru

IBYIZA ABA NYUMA BATEGETSE U RWANDA BAKOZE…

5) Général Major HABYARIMANA JUVENAL
Yavutse tariki 8 Werurwe 1937, atabaruka tariki ya 06/04/1994 avuye i Daresalam mu nama yigaga ku kugarukana amahoro, ubwo indege yari arimo we, président Cyprien NTARYAMIRA w’u Burundi ndetse n’abandi bantu yahanurwaga yenda kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali (niko cyitwa ubu)
Uyu munsi iyo aba akiriho aba agize imyaka 84.
Kuko uyu munsi ari bwo twibuka urupfu rwe, abo bari kumwe mu ndege ndetse ibyakurikiye byose, ubwicanyi bwiswe jenoside n’ubutari bwitwa jenoside,
Mfashe aka kanya, mbere yo kuvuga ibyiza yakoreye igihugu, kugira ngo nihanganishe abarokotse bo mu muryango we, umufasha we Mme Agathe HABYARIMANA, abana be, abuzukuru be, abo bafitanye isano ndetse n’abanyarwanda bose bababajwe n’urupfu rwe.
Ndihanganisha abarundi bankurikira nabo bagiriye ibyago muri ubu bwicanyi bwabaye ubwicanyi bukomeye bw’ikinyejana cya 21.
Abanyarwanda twese twarababaye, twabuze abacu, incuti, abavandimwe, igihugu cyacu kirasenyuka, ubumwe bw’abanyarwanda burazimira, nubwo iyi tariki yabaye karundura, urebye intangiriro yari 1 Ukwakira 1990, twese dukomere.
Ndihanganisha Abatutsi bose batangiye guhigwa guhera mu masaha ari imbere, bakaba bararokotse, ndabihanganisha ku bantu babo babuze, ibi ni ibihe bitoroshye, mutangiye kwibuka ubwicanyi Umuryango w’Abibumbye ONU wise “Jenoside yakorewe abatutsi”
Nirengagije impaka zitazagira iherezo kuri iyi ngingo NDABIHANGANISHIJE.
Abahutu batangiye inzira y’umusaraba, amaherezo barahunga, baricwa, barahigwa, kugeza mu bihugu bya kure, abarokotse namwe ndabakomeje.
Rapport y’Umuryango w’abibumbye ONU yiswe Mapping Report yavuze ko ubu bwicanyi bushobora kuzitwa “Jenoside” Nirengagije impaka zitazashira kuri iyi ngingo, “MUKOMERE”.
HABYARIMANA Juvenal, yabaye président wa 2 w’u Rwanda (Uwa mbere MBONYUMUTWA DOMINIQUE yari uw’agateganyo) kuva tariki 05 Nyakanga 1973 kugeza 06 Mata 1994, yari yarabaye mbere umusilikali muri Garde National nk’uko ingabo z’u Rwanda icyo gihe zitwaga, azibera umugaba mukuru aba na Ministre w’ingabo.
Uretse amasomo ya Gisilikali, yanize muri Kaminuza ya
LOVANIUM University, Kinshasa.
Reka turebere hamwe ibyiza yagezeho:
Uburezi bwateye imbere igihe cye kurusha abamubanjirije ndetse hari n’abakwemeza ko nyuma ye, uburezi bwapfuye. Hubatswe amashuri menshi, aho préfecture ya Gitarama na Butare zari iza mbere mu kugira ibigo by’amashuri yisumbuye, hashinzwe za association z’ababyeyi zashyiragaho amashuri yigenga yunganira aya leta, muri politiki y’uburezi hashyizweho imyaka ibili y’inyongera muri primaire kugira ngo nibura abarangiza amashuri abanza bagire imyuga bamenya, hashingwa za CERAI ku bana batabashaga kujya mu mashuri yisumbuye zafashaga urubyiruko kubona akazi, muri politiki y’uburezi hashyizweho ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe iteaganyanyigisho, za arrondissement ndetse n’ubigenzuzi bw’amashuri.
Hashinzwe za Kaminuza zigenga, iya Gitwa na Mudende, leta yasizeho kdi ishuri rikuru i Mburabuturo na Nyakinama, yombi yunganiraga UNR.
Mu gihe cye, ubushomeri ku barangije nibura amashuri yisumbuye bwari 0%.
Mu iterambere n’ibikorwa remezo, hashinzwe inganda nyinshi za leta cyangwa izo yashyiragamo imigabane, ibigo by’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu, amasosiyeti ya leta acuruza ibikomoka kuri pétrole, za hôtels, ibigo by’itumanaho, ibikwiza amashanyarazi n’amazi n’ibindi byinshi byafashaga mu kugabanya ubushomeri no guteza imbere igihugu uretse ko nyuma ye byagurishijwe bikava muri leta bikajya ku muntu umwe cg agatsiko.
Yubatse imihanda, hafi yose ihuza préfecture ndetse n’ikora ku bihugu bituranyi, imihanda myinshi yo mu mugi wa Kigali ishyirwamo kabulimbo, amagorofa maremare ya leta,
Mu buzima n’ubuvuzi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, hubatswe amavuriro n’ibitaro byinshi mu gihugu, hagiye hashyirwaho gahunda nyinshi zo kurwanya indwara, inzara, kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’amakaragiro y’ amata inganda z’isukali, icyayi, umuceli, ibireti, ikawa, harimo ibyoherezwaga mu mahanga.
Mu rwego rw’iterambere buri mwaka bawitaga izina hakurikijwe gahunda leta ishaka kugeraho, hatangijwe umuganda kdi kenshi umukuru w’igihugu yahagaraga ari gufatanya n’abandi imirimo y’amaboko.
Umutekano, mu gihe cye, igihugu ntikigeze kijya mu ntambara, amahoro yarabungabunzwe, igihugu kigira ituze kugeza ubwo cyaterwa tariki ya 01 Ukwakira 1990.
Ububanyi n’amahanga, hafunguwe ibiro by’abahagarariye u Rwanda mu mahanga ya kure, ibihugu byinshi bifungura ambassade za byo i Kigali, u Rwanda rwakomeje kwinjira mu. miryango mpuzamahanga yo mu karere rurimo nka OBK, CEPGL, CEEAC ndetse n’iya kure nka OIF.
Mu gihe cy’intambara, yahanganye na FPR urebye yashakaga ubutegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose, kdi bari barubatse politiki barinjiriye leta nyinshi zo ku isi kandi bafite n’amacenga menshi.
Amaherezo yaje kugwa muri uru rugamba ku munsi nk’uyu 1994, asimburwa na SINDIKUBWABO Théodore ari nawe tuzavugaho mu nkuru itaha.
Exit mobile version