Site icon Rugali – Amakuru

Ibyiciro by'ubudehe ubundi buryo leta ya Kagame ikoresha kurenganya abanyarwanda

Hafi miliyoni n’igice by’abanyarwanda barakennye bikabije, abakize nyabyo ni mbarwa
Hafi miliyoni n’igice by’abanyarwanda barakennye bikabije, abakize nyabyo ni mbarwa
Hashingiwe ku mibare yatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage (MINALOC) mu rwego rwo kugaragaza ibyiciro bishya by’ubudehe, bigaragara ko igice kinini cy’abanyarwanda babayeho mu bukeneye, mu gihe abakire mu gihugu cyose batarenga 0.5 ku ijana.
Mu Rwanda hose, ubu habarurwamo abaturage bagera kuri 10.382.558, batuye mu ngo zigera kuri 2.358.488. Abenshi muri aba baturage, babayemo mu buzima bw’ubukene nk’uko imibare ya MINALOC ibigaragaza.
Nk’uko iyi mibare ibyerekana, abatuye mu ngo 376.192 bagera kuri 1.480.167 bangana na 16% by’abaturage bose, ni abakene badashobora kubona ibyangombwa by’ibanze mu buzima kandi bakaba batagira n’aho kuba. Aba ni abagorwa no kubona icyo kurya akenshi bakanaburara, cyangwa ababyeyi bakareka kurya bagaharira abana. Aba bose, Leta yabashyize mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kigizwe n’abari mu bukene bukabije.
Icyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ni icy’abandi nabo b’abakene ariko byibuze bashobora kwibonera aho baba mu nzu itabavira, bayikodesha cyangwa ari iyabo, bakaba bafite akazi kadahoraho ariko nta kindi bakwifasha kirenze icyo. Aba bo bagera kuri 3.077.816 batuye mu ngo 703.461, bakaba bangana na 29,8% by’abaturage bose.
Icyiciro cya gatatu cy’ubudehe, ni icy’abafite inzu zabo cyangwa izo bakodesha babasha kwiyishyurira, bakaba bafite akazi ka Leta cyangwa bakorera ibigo byigenga, cyangwa nanone ari abacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse nk’ubwa butiki, cyangwa abandi bose bafite akazi kabasha kubinjiriza amafaranga aringaniye. Muri iki cyiciro, harimo abagera kuri 5.766.506 bibumbiye mu ngo 1.267.171 bangana na 53,7% by’abaturage bose.
Mu cyiciro cya kane cy’ubudehe cy’abo twita abaherwe babasha kwihaza muri byose, bafite imitungo ifatika kandi babasha kwinjiza amafaranga agaragara, hagaragaramo abaturage bagera ku 58.069 batuye mu ngo 11.664, abo bakaba bangana na 0,5% by’abaturage bose.
Ukwezi.com

Exit mobile version