Site icon Rugali – Amakuru

IBYICIRO BY’UBUDEHE: UBUBASHABUGUZI BW‘ABATURAGE NIBWO BWATAMAJE LETA Y‘AGATSIKO

Ibinyoma bibiri by‘ibanze byari bigamije bashyiraho ibyiciro by‘ubudehe ntibyafashe. Gutubya nkana umubare w‘abakene mu nyungu za politiki no kugabanya umubare w‘abagomba gufashwa na Leta byaranze, kuko byagonganye n‘ububashabuguzi bw‘abaturage buri hasi cyane budahuye n‘ibyiciro bashyizwemo.

Leta y‘agatsiko irimo guhangana n‘ingaruka z‘ikinyoma cyayo. Abavuzwa malariya k‘ubuntu bagombaga kuba miliyoni 1,5 yo mu cyiciro cya mbere gusa ariko haje kwiyongeraho abandi miliyoni 3 bo kiciro cya 2 bananiwe kuyivuza.

None nyuma y‘aho induru zivugiye mu gihugu kubera ko abana b‘abakene bangiwe inguzanyo za buruse kubera ko ababyeyi babo bashyizwe mu byiciro by‘abifashije kandi bakennye, Leta y‘agatsiko igiye kwiga uburyo ibyiciro by‘ubukene byatekinitswe nkana nayo bitakomeza guherwaho mu gutanga inguzanyo za buruse.

Niba Leta ubwayo yiyemerera ko ibyiciro by‘ubudehe nta gaciro bigifite kuko byizwe nabi, byatekinitswe nkana kubera impamvu 2 z‘ingenzi twavuze hejuru, hari byinshi byagombye guhinduka bigendera kuri ibyo byiciro cyane cyane ingano ya mutuelle de santé, gusorera ubutaka, amafranga y‘ishuri, guhabwa akazi muri VUP, programe ya girinka etc…

Imibare y‘abakene Leta yatangarije abantu kandi iturutse mu byiciro by‘ubudehe bigaragara ko byakozwe nabi, imibare Kagame yanitwaje ajya gushimuta manda yagatatu, iyi mibare iracyafite akahe agaciro? Ibyiciro by‘ubudehe byaba byarakozwe hutihuti, bagatubya imibare y‘abakene nkana kugirango bibe impamvu yo gushimuta manda ya gatatu ?

Exit mobile version