Site icon Rugali – Amakuru

IbyicIro by’ UBUDEHE intwaro FPR ikoresha gukomeza gukenesha abanyarwanda

Mu gihe hari amazina 6 aranga icyiciro cy’ubukungu cya buri muturage abarizwamo mu Rwanda, aribyo byiswe (Ibyiciro by’Ubudehe), ubu byasubiwemo bishyirwa kuri 4 bivuye kuri 7 byari byateguwe ku ikubitiro mu mwaka wa 2001.
Imwe mu mpamvu bitazwi niba ariyo nyamukuru y’iri hindurwa ry’ibyo byiciro, ikaba ari uko abaturage bavugaga ko barambiwe amazina byari byiswe yasaga nk’aho abatuka.
Aya mazina/inyito yasimbuye ayari asanzwe, ateye ku buryo bukurikira uko ari 4:
Icyiciro 1
a)Umuryango ubona (…)

Mu gihe hari amazina 6 aranga icyiciro cy’ubukungu cya buri muturage abarizwamo mu Rwanda, aribyo byiswe (Ibyiciro by’Ubudehe), ubu byasubiwemo bishyirwa kuri 4 bivuye kuri 7 byari byateguwe ku ikubitiro mu mwaka wa 2001.

Imwe mu mpamvu bitazwi niba ariyo nyamukuru y’iri hindurwa ry’ibyo byiciro, ikaba ari uko abaturage bavugaga ko barambiwe amazina byari byiswe yasaga nk’aho abatuka.

Aya mazina/inyito yasimbuye ayari asanzwe, ateye ku buryo bukurikira uko ari 4:

Icyiciro 1

a)Umuryango ubona ibyokurya biwugoye
b)Umuryango udafite inzu
c) Umuryango udafite amikoro yo gukodesha inzu Nyakatsi ntibarwa nk’inzu

Icyiciro 2

a)Umuryango ubona ibyo kurya

b) Umuryango ubona ibikoresho bimwe by’ibanze biwugoye (isabune, imyenda isukuye, uburyo bwo kumurika munzu)

c) Umuryango ukunze kubona ibikorwa/imirimo yo gukora idatanga imibereho irambye

Icyiciro 3

a) Umuryango ufite ibikorwa birambye kandi bitanga imibereho irambye mu bukire buciriritse

Icyiciro 4

a) Umuryango ufite amahitamo mu mibereho yawo.

Asobanura impamvu yo guhindura ibi byiciro, Gatsinzi Yustin, Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cya leta gitera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze akaba anayobora ishami rirengera abatishoboye na gahunda y’ubudehe na VUP, yavuze ko, ibi byiciro byasubiwemo kuko ngo byari bishaje, aha akavuga ko guhera mwaka wa 2001 bitangijwe, abaturage bari baratangiye kuvuga ko bifite amazina abasubiza inyuma ndetse bikaba byanatangaga amakuru atari yo.

Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2001, hari byinshi Leta yakoze bihindura ubuzima bw’abaturage. Aya mazina ntajyanye n’ibihe tugezemo, abaturage bo mu cyiciro cy’abatindi, bavugaga ko icyo ari igitutsi kuri bo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko guhera mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2014, aribwo abaturage bazatangira kwishyira mu byiciro kuko n’ubundi aribo bazabyikorera.

Aha akavuga ko isomo nk’abayobozi bavanye mu byari bisanzwe, ari uko aho kugira ngo umuturage ajye aho ashaka bitewe n’ibyo ari bubone muri icyo cyiciro, bigiye kujya byitabwaho, umuturage akajya ahantu koko yakagombye kuba abarizwa.

Uburyo abaturage bagiye bashyirwa mu byiciro byari bisanzwe, abenshi bakomeje kujya batabyishimira, bavuga ko bidakorwa neza.

Muri ibi bishya, abaturage basabwe kuba inyangamugayo, umuntu akajya aho yakagombye kuba ari, nyamara abaturage bo bavuga ko abayobozi nabo bakunze guhindura ibyiciro aba baturage babaga bashyizwemo na bagenzi babo, ariko uyu muyobozi yabwiye IGIHE ko ayo makuru atariyo.

Ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho:

1. Abatindi Nyakujya; (Umuhanya, Umutindi buriburi, Umudirigi, Impezamaryo, Umuhirimbiri, Umwinazi, n’ayandi)
2. Abatindi
3. Abakene
4. Abakene bifashije (Abifashije)
5. Abakungu (Jumba)
6. Abakire

Exit mobile version