Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2016
Francis Kayiranga
None kuwa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 27 Mata 2016,imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Leta mu mpera z’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 rigeze, itanga umurongo wo kunoza bene izo raporo.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko ijyanye no guhuza no kunoza ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’Abayobozi Bakuru bo mu Nzego za Leta.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu igamije guteza imbere uburere n’uburezi bw’Abana b’incuke n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira: Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 16 Werurwe 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere, yerekeranye n’Inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi n’Indwi n’Ibihumbi Magana Atanu za “Units of Account” (17.500.000UA) agenewe Umushinga Mpuzabihugu w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusizi ya III; Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, kuwa 11 Mata 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere cy’Ibihugu y’Amajyaruguru y’I Burayi (NDF), yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni Enye n’Ibihumbi Magana Ane y’Amayero (4.400.000EUR) yo kubaka ubushobozi bw’ibikorwaremezo by’ubwikorezi bukoresha imihanda ihangana n’ihindagurika ry’ikirere;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira: Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka bungana na ha13 buherereye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, ribushyira mu mutungo bwite wa Leta. Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Kigo cy’Ubuvuzi cyigisha cya Kaminuza (CHU); Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Olivia KAGULIRO MULERWA, wari International Justice and Judicial Cooperation Division Manager/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) gusezera burundu ku kazi ku bushake bwe; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ku kazi Madamu BAHOZE Sifa wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Rwego Ngishwanama rw’Igihugu rw’Inararibonye (REAF) ; Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu ku kazi Bwana Habimana Jean Willy, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga ry’Iburasirazuba (IPRC-East), wataye akazi; Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. Kimenyi Peter, wari Umuyobozi muri Regional Center for Blood Transfusion/Kigali mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena abagize Inama y’Igihugu y’Ubwishingizi bw’Indwara, imiterere n’imikorere yayo;
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi mu Bitaro Bikuru, Ibitaro by’Intara, Ibitaro by’Uturere, Ibitaro by’Indwara zo mu mutwe bya Ndera n’Ibigo Nderabuzima.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa Sena
Amb. Mukangira Jaqueline: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo y’Inteko, Amahame Shingiro n’Ubushakashatsi muri Sena/Director General of Parliamentary Affairs, Fundamental Principles and Research in the Senate.
Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco /MINISPOC
Bwana Mutangana BOSHYA Steven: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere Umuco/Director of Culture Promotion Unit.
Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/MIGEPROF
Bwana MURWANASHYAKA Theophile: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa/Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit. Mu Bitaro Bikuru bya Gisirikari/Rwanda Military Hospital
Mu Bagize Inama y’Ubuyobozi: Col. Fred Muziraguharara Dr. SSP Oreste Tuganeyezu
Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) Dr Tuyishime Albert: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa no Guteza imbere ibikorwa/Planning, M&E and Business Strategy Division (PMEBS); Bwana Kayumba Malick: Umuyobozi w’Ikigo nyarwanda cy’itangabutumwa mu by’ubuzima/Rwanda Health Communication Center (RHCC); Dr Turate Innocent: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya SIDA n’izindi ndwara/Institute for HIV/AIDs, Diseases Prevention & Control (IHPDC); Dr Mbituyumuremyi Aimable: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’Izindi ndwara zandura/Malaria and other Parasitic Infection Division; Dr Migambi Patrick: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’Igituntu n’Izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero zandura/Tuberculosis and Other Respiratory Communicable Diseases (TB & ORD); Dr Nyamusore Mwanza José: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana no kuvura indwara z’ibyorezo/Epidemic Surveillance and Response (ESR); Dr Sayinzoga Felix: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Ubuzima bw’Umwana na Nyina n’Ubuvuzi Rusange/Maternal Child and Community Health Division (MCCH); Dr Katare Swaibu: Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso/National Center for Blood Transfusion (NCBT); Bwana Birasa Jean Marie Vianney: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu buvuzi n’Ibikorwaremezo/Medical Technology and Infrastructure (MTI).
Mu Rwego rushinzwe kubahiriza Ihame ry’Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu/GMO Abagize Komite Ngishwanama:
1. Madamu Kanakuze Jeanne, Visi Perezida;
2. Madamu Ingabire Goretti;
3. Bwana Ruzibiza Stephen;
4. Dr. Usengumukiza Félicien;
5. Dr. Iyakaremye Innocent;
6. Madamu Uwumukiza Francoise;
7. Madamu Wanziga Maureen.
Muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta/PSC
Bwana Nshuti Fred: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura no gukemura ibibazo by’Abakozi ba Leta/Director of Inquiries and Public Employees Litigation Unit.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyohorezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhunzi n’Ubworozi/NAEB
Bwana Kabayiza Eric: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Ubuziranenge/Director of Quality Assurance Unit.
Muri Ambasade y’u Rwanda i Dar- Es Salaam
Bwana Kizito John: Umujyanama wa Kabiri/Second Counselor 9. Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, hateguwe gahunda y’ubukangurambaga igamije guteza imbere no kurinda uburenganzira n’imibereho myiza y’Abana b’Abanyarwanda harimo kurwanya imirire mibi, imirimo mibi ikoreshwa abana, guta ishuri, gutwita kw’abangavu n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda. Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyamasheke kuwa 21 Gicurasi 2016 bukazakomereza mu tundi Turere tw’Igihugu.
b) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: Hari uduce dutandukanye tw’Igihugu twibasiwe n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi yateje imyuzure, inkangu n’amahindu byahitanye ubuzima bw’abantu, bisenya ibikorwaremezo byangiza n’indi mitungo myinshi. Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Abafatanyabikorwa batandukanye harimo amwe mu Mashami y’Umuryango w’Abibumbye, USAID International, Imiryango itari iya Leta ikorera mu Gihugu n’Urwego rw’Abikorera bagobotse abibasiwe n’ibyo biza babagezaho ubufasha. Ku itariki ya 20 Kamena 2016, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi ku nsanganyamatsiko igira iti, “Impunzi ni abantu nk’abandi, ni abantu nka we, na njye.” Ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi uzizihirizwa i Kigali.
c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 20 Kamena 2016, ku Mulindi ahasanzwe habera imurikagurishwa, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, hazabera Imurikagurishwa ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi ku nshuro ya 11.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni, “Dushore imari mu bikorwa bishya by’Ubuhinzi n’Ubworozi biganisha ku iterambere”; Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Kamena 2016, i Kigali muri Conference and Exhibition Village/Ahabera Inama Mpuzamahanga hazabera Inteko Rusange ya 7 y’Ihuriro rigamije ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Afurika (FARA) n’Icyumweru cyahariwe Ubumenyi muri Afurika; Kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Kamena 2016, hazaba Inama nyunguranabitekerezo Mpuzamahanga ku isakazabuhinzi n’ubworozi izahuza abahinziborozi, iyi nama yateguwe ku bufatanye na Belgian Technical Cooperation (BTC) izahuza impuguke zigera kuri 350 ziturutse hirya no hino ku Isi.
d) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko: Kuva ku itariki ya 28 Gicurasi kugeza ku ya 5 Kamena 2016, hateganyijwe Icyumweru cyahariwe Ibidukikije mu Rwanda ; Ku itariki ya 3 Kamena 2016, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali hazizihirizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ibidukikije ku Isi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Dufatanye Urugendo Rwongera Ubudahangarwa ku Mihindagurikire y’Ibihe”. Mu bikorwa biteganyijwe harimo: Gutangaza Raporo ya 4 ku kubungabunga Ibidukikije n’Ibikwiye kwitabwaho mu gihe kiri imbere, igikorwa cy’umuganda, kuremera abantu batishoboye bagabirwa inka no gukora ubukangurambaga bujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.
e) CEO-RDB/Cabinet Member yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri amasomo yavuye mu Nama Mpuzamahanga ya 26 yigaga ku Bukungu bwa Afurika yabereye mu Rwanda ku matariki ya 11-13 Gicurasi 2016, ku nsanganyamatsiko yagiraga iti, “Guhuza ubushobozi bwa Afurika, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho”.
Kimwe n’izindi nama zabereye mu Rwanda, iyi nama mpuzamahanga yabaye umwanya wo kwerekana ubushobozi bw’Igihugu bwo kwakira inama Mpuzamahanga. Amasomo yavuyemo azafasha Igihugu cyacu kurushaho gutegura no gutunganya izindi nama mpuzamahanga zizabera mu Rwanda. Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford Mugabo Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Source: Igihe.com