Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Kamena 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 2 Kamena 2016 n’iyo kuwa 25 Gicurasi 2016 n’ubugororangingo bw’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Werurwe 2016.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yishimira intambwe ndende yatewe, ishyigikira ingamba zo gukemura inenge zikigaragara muri urwo rwego.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inteko Rusange isanzwe ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu n’Aba za Guverinoma b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, igeze, ifata ingamba zo gukosora ibitaragenze neza mu nama mpuzamahanga ziherutse kubera i Kigali kugira ngo amakosa yagaragayemo atazongera kubaho.
4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gufasha Kaminuza y’u Rwanda kubona ingengo y’imari ikoresha.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko mu gutanga inguzanyo ya buruse Leta igenera Abanyeshuri biga mu Mashuri Makuru na Kaminuza, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya kabiri Ngarukagihe ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano arwanya iyicarubozo.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imiterere, ibisobanuro n’imikoreshereze y’ibirango by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira :
Umushinga w’Itegeko rigenga ibijyanye n’inyemezabubiko ;
Umushinga w’Itegeko ryemeza burundu Amasezerano yerekeye Ubutoneshwe n’Ubudahangarwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC kuwa 20 Gashyantare 2015.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :
Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ;
Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida No 33/01 ryo kuwa 03/09/2012 rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Ubutaka buri kuri hegitari 5,919 buherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. KAREMA Corine na Bwana MUGUME Nathan bari Abayobozi Bakuru b’Amashami mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUKAYIRANGA Solange, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), gusezera burundu ku kazi ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NIYITEGEKA Jean Pierre wari Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Imiyoborere/Director of Social and Governance Affairs muri Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NTAGANDA N. Félix wari Civil Litigation Analyst/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana GAHAMANYI Vincent, wari Umuyobozi ushinzwe Gahunda y’Umurenge Vision 2020 mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego Rwisumbuye : Abo ni :
1. Madamu KAMIKAZI BIZIMANA Christa
2. Bwana NTEZUMWAMI Shakondo Augustin
Iteka rya Minisitiri rigena Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bafite ububasha bw’umunoteri ; abo ni aba :
1. Bwana SEMUKANYA Aimable
2. Bwana BARIHUTA Aimé
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :
1. Madamu RAKIATOU MAYAKI wa Repubulika ya Niger, afite icyicaro i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
2. Bwana DIAMOU KEITA wa Repubulika ya Mali, afite icyicaro i Luanda, muri Angola.
3. Bwana ABDOUL WALAB HAIDARA wa Repubulika ya Senegal, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
4. Bwana MAHADJIR OUSMAN IBRAHIM wa Repubulika ya Chad, afite icyicaro i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ERNEST EBI ahagararira inyungu z’u Rwanda i Lagos-Nigeria/Rwanda’s Honorary Consul.
12. Inama y’Abaminisitiri yongereye manda y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Bwana BIRARO Obadiah.
13. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira :
* Muri Perezidansi ya Repubulika :
Madamu Clare AKAMANZI, Head/SPU
Dr Ildephonse MUSAFIRI, Deputy Head/SPU in charge of Economic Cluster
Madamu Doreen KAGARAMA, Deputy Head/SPU in charge of Social Cluster.
* Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET :
Madamu ORIA KIJE VANDE WEGHE, Umuvugizi Wungirije/Spokesperson Assistant
* Mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBC :
Madamu MUSANABAGANWA Clarisse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikigo cy’Ubushakashatsi mu buvuzi/Director of Medical Research Center Unit
Dr. IYAMUREMYE Jean Damascene, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe/Director of Psychiatric Care Unit
Bwana NTAGARA NGABO Donatien, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana no gusuzuma ibikorwa/Director of Monitoring and Evaluation Unit
Bwana RUCOGOZA Aniceth, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uturemangingo/Director of Microbiology Unit
* Mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda/RNRA :
Bwana AKUMUNTU Athanase, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye no gucunga no gusesengura amakuru no gutanga ubufasha bujyanye n’Ikoranabunga/Director of Management Information System and IT support Unit
* Muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside/CNLG :
Madamu GACENDELI Devota, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwibuka no gukumira Jenoside/Director of Memory and Prevention of Genocide Unit
* Mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge/RSB :
Bwana KAMILINDI Didace, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bwo gupima bwemewe n’amategeko/Director of Legal Metrology Unit
* Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi /NAEB :
Bwana ASIIMWE Innocent, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga/Director of ICT Unit
14. Mu Bindi
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
Gahunda yo gutangiza ku mugaragaro Rwanda National Investment Trust ITERAMBERE (RNIT)Fund iteganyijwe tariki ya 30 Kamena 2016. Iyi ni Sosiyete y’ishoramari yashinzwe hagamijwe guteza imbere no gucunga imari mu rwego rwo gushishikariza abantu kuzigamira ishoramari. Ni uburyo bw’ishoramari bukomatanyije bukusanya imari ku bashoramari batandukanye bukayihuriza mu Kigega kizajya gicungwa na RNIT ku isoko ry’imari n’imigabane.
U Rwanda rwatsindiye igihembo cyitwa AFROSAI-E Prize. Mu mwaka wa 2015, ibihugu 7 birimo n’u Rwanda byoherereje AFROSAI-E raporo 12 z’Igenzuramutungo mu irushanwa, u Rwanda aba arirwo rutsinda.
U Rwanda ruzakira Inama Nyafurika Ngarukamwaka ku bwishingizi kuva ku itariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Kamena 2016.
b) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika kuri Karuboni (ACF) kuva tariki ya 28 kugeza tariki ya 30 Kamena 2016.
c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINISPOC ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo irimo gutegura ibirori byo kwizihiza Umuganura kuva ku itariki ya mbere Kanama 2016 kugeza ku itariki ya 5 Kanama 2016. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza Umuganura bizabera mu Karere ka Nyanza tariki ya 5 Kanama 2016. Kuri uwo munsi, mu Rwanda hazaba harimo kubera Iserukiramuco ry’Imbyino Nyafurika (FESPAD). Mu bikorwa biteganyijwe harimo : Umutambagiro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Imurikabikorwa, gutangiza FESPAD, Inama Mpuzamahanga ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’Igihugu.
d) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu Turere dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane Gakenke, Ngororero na Muhanga haguye imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu byahitanye abantu, byangiza n’imitungo naho mu tundi Turere cyane cyane Kayonza, Nyagatare, Kirehe na Ngoma hateye amapfa kuva Nzeri 2015 kugeza Gashyantare 2016. Imiryango yahuye n’ibyo biza muri Gakenke, Ngororero na Muhanga yarimuwe, ihabwa aho kuba n’ibiribwa. Naho imiryango yo mu Turere twibasiwe n’amapfa, yahawe ibiribwa.
e) Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibikorwa byo gutoza Itorero INKOMEZAMIHIGO ry’Abayobozi mu Nzego z’Urubyiruko byatangiye ku wa 13 Kamena 2016, rikaba ribera mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye. Intego y’iri Torero ni : kubaka ubushobozi n’ubumenyi mu bayobozi b’urubyiruko hibandwa ku kuzamura imyumvire yabo, ku muco wo gukunda igihugu, k’uruhare rwabo mu miyoborere y’Igihugu, kwishakamo ibisubizo no gukoresha amahirwe na gahunda Leta yabashyiriyeho kugira ngo biteze imbere, bo n’abo bahagarariye. Itorero ry’uyu mwaka ryahurije hamwe Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rugera ku 1760 rurimo abakobwa 604 n’abahungu 1156 bakomoka mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Bakaba ari abatowe ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Umuremge ku wa 4 Werurwe 2016.
f) Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINALOC, ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) irimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwishyura mitiweli yo mu mwaka wa 2016/2017 ku gihe. Iyi Gahunda y’Ubukangurambaga yatangiye tariki ya mbere Kamena izarangira tariki ya 30 Nzeri 2016. Kuyitangiza ku mugaragaro biteganyijwe tariki ya 25 Kamena 2016, nyuma y’Umuganda rusange. Mu itangizwa ry’iyi Gahunda, buri Karere kazahemba Umurenge wabaye indashyikirwa mu gutanga mitiweli mu mwaka wa 2015/2016. Inama y’Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Abayobozi ku Nzego zose zitandukanye gushishikariza Abaturarwanda, mu muganda wo ku itariki ya 25 Kamena 2016, kwihutira kwishyura mitiweli y’umwaka wa 2016/2017.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO ; Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Source: Ukwezi.com