Site icon Rugali – Amakuru

Ibyavuzwe ku Burundi n’u Rwanda byaba bigiye gusohoza?

Burundi: Evariste Ndayishimiye ari imbere mu byatangajwe, CNL iravuga kwiba amajwi

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byari bitegerejwe kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri, gusa mu ijoro ryacyeye hatangajwe ibimaze kuboneka mu majwi yabazwe, umukandida wa CNDD-FDD ni we uri imbere, ibi byamaganwe n’ishyaka CNL.

Ihuriro ry’ibitangazamakuru muri aya matora – rikuriwe na leta – ryatangaje ibyavuye mu matora ku biro byo ku rwego rw’amakomine y’u Burundi bigera kuri 12% byari bimaze kubarwa.

Ku mwanya w’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye, umukandida wa CNDD – FDD, ari imbere n’amajwi hafi 80% mu gihe uwo bahanganye cyane Agathon Rwasa afite hafi 20%.

Ibi byamaganywe n’ishyaka CNL rivuga ko hari kuba ibikorwa byo kwibira amajwi umukandida wa CNDD-FDD.

  1. Ku mbuga Nkoranya mbaga CNL yatangaje ko mu ntara zimwe na zimwe batangaje amajwi mpimbano

Amatora akimara kurangira, ishyaka CNL ryavuze ko habaye ibikorwa birimo; gutora kenshi, gutorera abapfuye n’impunzi, guhimba ibyangombwa by’abatumwe gutorera abandi, gufunga abarihagarariye ku biro by’amatora n’ibindi rivuga ko bigamije kwibira amajwi ishyaka riri ku butegetsi. Ibi byose nibyo CNL yakoze kugira ngo bice amatora.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora ntacyo iratangaza ku bivugwa n’ishyaka CNL, gusa uyikuriye Pierre-Claver Kazihise ejo yasabye abari kubara amajwi kubikora neza ngo ibizovamo ntibitere amahari.

Biteganyijwe ko amajwi y’ibyavuye mu matora akomeza kubarirwa ku rwego rw’amakomine, nyuma akoherezwa ku rwego rw’intara mbere y’uko ibyavuye mu matora ku rwego rw’igihugu by’agateganyo bitangazwa kuwa mbere cyangwa kuwa kabiri.

CNL ivuga ko ku biro by’itora 119 mu mu ntara ya Muramvya muri komine Bukeye abantu 31,483 aribo biyandikishije ko bazatora, ariko hatangajwe amajwi y’abantu 35,216 batoye ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ibi kuki bitaba ari umupango wa CNL wo gutoba amatora kugirango babonereho gukora imyivumbagatanyo bibe impamvu yo guhunga igihugu.

Umuvugizi w’ishyaka CNL avuga ko ejo kuwa gatatu mu ntara zose z’u Burundi hafunzwe abantu bo muri iri shyaka barenga 200 abandi bagacirwa imanza uwo munsi mu gihe abona nta birego bifatika bibariho.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yabwiye itangazamakuru ko umunsi w’amatora wabaye mu mahoro hose mu gihugu. Indorerezi zari zoherejwe n’umuryango w’ibihugu by’Abibumbye kw’isi ntizashoboye kwitabira igikorwa cy’amatora mu Burundi kubera icyorezo cya coronavirus. Ariko hari indorerezi zavuye mu bihugu 53 by’umuryango nyafurika zemerewe gukurikirana ayo matora, ibyo bihugu byohereje indorerezi akaba ari Tanzania, Misiri, Ubushinwa, Kenya, Afrika y’Epfo, Congo na Nigeria.

Ariko umukuru w’ishyaka CNL Agathon Rwasa we yaneguye igikorwa cyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora. Yavuze ko ibi bishobora gutuma abantu bata ikizere ko amatora azagenda neza. Ahubwo se ko umenya yari inzira imwe leta y’uburundi yatahuye CNL yashobora gukoresha mu gutera akaduruvayo mu gihe amatora yarimo kuba. Ibi akaba riyo mpamvu umukuru wa CNL yabinenze?

Ishyaka CNL ryakomeje gushinjwa ko mu gihe cyo kwiyamamaza iri shyaka ryibasiye andi mashyaka byari bihanganye cyane cyane ishyaka rya CNDD-FDD, ndetse hakaba hari abantu babiguyemo.

Ibyo abarundi bamwe na bamwe bavuze ku gikorwa cyo gufunga imbuga nkoranyambaga:

  1. Baribagize neza, kuko abari hanze aba pouchiste nabantu biyita Ko ari abamenyeshamakuru Bari muri confinement :lockdown baguma barungika ama resultat barimuvyumba, ubu ntibaratora nubwenge
  2. Ubu nisawa ziriko zikora kandi bakoze ikintu kizima ndabashimiye abategetsi bacu baciye ubwenge
  3. Turashimira cane leta y’uburundi ko yadufashije kwugara imbuga kubera keshi abatanga amakuru atariyo.bagatuma abanyagihugu badatekana
  4. Nahobazugaye harabacengezi babandanije baduhamakuru atariyo yerekeye amatora

Mwibuke ko twabivuzeho mu minsi ishize, ko hari umupango wizwe neza nk’uwo mu mwaka w’2015 aho agatsiko k’abantu bigaragambije bakarwana na polisi i Burundi mu gihe k’ibyumweru bitatu. Iyo myigaragambyo yari ishyigikiwe na bimwe mu binyamakuru by’’i Burayi no muri Amerika ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano muri ONU.

Mwibuke neza ko byateguwe ku buryo nyuma y’izo mvururu byavuzwe ko abayobozi b’u Burundi barimo bakorera Jenoside abatutsi. Bakavuga ko hari agatsiko kashatse guhirika ubutegetsi ariko umugambi ntiwacamo aribwo hakurikiyeho amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe na President Pierre Nkurunziza.

Mu Burundi iyi gahunda iri mu byiciro bibiri nk’uko amakuru atugeraho abivuga:

Mu byukuri nk’uko ayo makuru twizeye atugeraho, ntabwo igisirikare cy’u Rwanda gishaka gukorera ku mugaragaro igihe cyose Kagame n’ibyo bihugu by’i Burayi batarabona ko koko Bujumbura bayifashe biyita ko bagiye guhagarika Jenoside mu Burundi. nk’uko bashakaga kubikora mu mwaka w’2015 ariko umugambi ukaburiramo.

Umugambi wabo bapanze na Kagame waruzwi kuva kera noyo mpamvu leta y’uburundi nayo yagerageje kuzibya ibyp byuho byose bashoboraga gukoresha. Grenade yatewe i Burundi mbere gato y’amatora yari igamije iki? Hano buri wese yakwisubiza.

Ubuyobozi bw’u Burundi ntibwahwemye gusaba abanyagihugu kwakira ibizava mu matora nk’uko bizatangazwa n’abagomba kuyategura.
Bwana Ndayishimiye we asaba abanyagihugu ko bagomba kwiyumvisha ko aya matora aarimo kuba atari imanza zirimo ziracibwa.

Ariko Bwana Rwasa we afite imvugo ebyiri: ubwa mbere yasabye abanyagihugu ko barindira bitonze ibiza kuva mu matora, akabahanura ko bakomeza kubana neza n’abo batavuga rumwe. Ariko ntabwo ariko bimeze kuko niwe wafashe iyambere avuga ko amajwi yibwe.

Abahagarariye ibihugu bya Tanzania, Nigeria na Kenya bo bashimye ko amatora yabaye mu mutekano ntamvururu. Byongeye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Bubirigi nawe yashimye u Burundi avuga ko icyo gikorwa cyagenze neza.

Deo Nitunze

Exit mobile version