Abadepite bagaragaje ko muri Kaminuza hari inzara, basaba leta kongera buruse. Abadepite basabye Minisiteri y’Uburezi ko hasuzumwa uburyo hazamurwa umubare w’amafaranga ahabwa abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza bya leta, nyuma y’igihe kirekire bahabwa 25 000 Frw ariko akaba afatwa nk’atakijyanye n’igihe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2016, abadepite bemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) n’irishyiraho Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), ayo mategeko akanagena inshingano, imiterere n’imikorere by’izo nzego.
Muri iyo mishinga y’amategeko hateganywamo ko HEC yegurirwa gutanga, kwishyuza inguzanyo no gucunga buruse zihabwa abiga mu mashuri makuru nk’urwego ruyashinzwe, REB igasigarana ibijyanye no guteza imbere amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Abadepite bagaragaje ko hari ibikwiye kujyana n’izo mpinduka, aho Depite Mporanyi Théobald yavuze ko hakenewe ubushakashatsi hakarebwa niba amafaranga abanyeshuri bahabwa agishobora kubatunga.
Ati “Umwana aravuga ko bamuhaye buruse, bakamuhereza 25 000 Frw, igihugu cyacu kirakennye turabizi ariko u Rwanda ruzwi ko rufite indangagaciro, iyo rwiyemeje gukora ikintu rugikora ku buryo bunoze. Njye ndabyumva ku giti cyanjye, guhereza umwana 25 000 Frw akabivanamo icumbi, akaryamo ukwezi kukarangira tuzi ubuzima buri hanze aha ngaha, ni ibibazo.”
“Ingaruka ziri kuhaturuka sinzivugira hano abenshi barazizi, harimo ko bamwe bajya gushugurika, hakabamo indi myitwarire itari myiza ituruka kuri icyo. Niba inguzanyo zijyanywe muri HEC, nivugurure, barebe kuri buruse.”
Depite Nikuze Nura yavuze ko urebye amafaranga abanyeshuri bahabwa buri kwezi angana na 25 000 Frw n’uburyo ubuzima buhagaze, ari make ku buryo kubona ireme ry’uburezi bigoye, cyane ko umwana atakwiga neza atariye.
Ati “Abana bigeze banatubwira ko bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi kiranagaragara haba muri kaminuza ndetse no mu mashuri yisumbuye, ba bandi birirwa baka amafaranga menshi ariko mu by’ukuri ntabwo bari kugaburira abana neza. No muri kaminuza byari bikwiye kurebwa uko buruse yakongerwa kugira ngo abana bashobore kwiga, ntabwo wakwiga utariye ibyo byo ntibishoboka.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko ikibazo cya buruse kizakomeza gusuzumwa, ariko nibura hishimirwa ko uyu munsi n’abemerewe iyi nguzanyo bashobora kuyibona nk’uko bayemerewe.
Ati “Ibijyanye no gutanga buruse bimaze gutungana kugera kuri 99%, nibura ubu ngubu baba ari abo mu gihugu, abari hanze, barashobora kubona ya nguzanyo, kandi bakayibonera ku gihe. Ubu ikibazo dusigaranye gusa ni uko batubwira ko ari ntoya. Ariko nibura na ya yindi ntoya barashobora kuyibonera igihe.”
Bamwe mu badepite basabye ko abanyeshuri boroherezwa mu gusaba inguzanyo ya buruse, kuko umunyeshuri watsinze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye abanza gusaba kwakirwa muri kaminuza ya leta, akazasubira gusaba buruse kandi izo serivisi zishobora guhuzwa zigasabirwa hamwe.