Site icon Rugali – Amakuru

Ibyakorewe umuryango wa Rwigara ni akarengane k’intangarugero gakwiye kujya kigishwa mu mashuri.

AGATSIKO KAGEZE AHO KATAKIBASHA GUHISHIRA AKARENGANE GAKORERA ABANYARWANDA.

1.Ibyakorewe umuryango wa Rwigara ni akarengane k’intangarugero gakwiye kujya kigishwa mu mashuri.
2.Akarengane gakorerwa abahinzi b’abanyarwanda ko ni agahebuzo. Kuvuga ngo Leta ya Kagame na FPR binyunyuza, bigakenesha ,bigashonjesha nkana abaturage bimaze kwemerwa ntawe ukibitererwa amabuye. Byashimangiwe n‘uko abahinzi bagera kuri 77,9% bagurisha umusaruro ku giciro bategetswe.

https://youtu.be/-sCy4UjJ6iA

3.Politiki y’uburezi ya Leta y’Agatsiko igeze aho hasigaye higa umugabo hagasiba undi. Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda baratabaza. Uburezi kuri bose busigaye mu mpapuro gusa.
4.Ngo akarengane kabera mu byiciro by’ubudehe gashobora gukurura ubushyamirane mu banyarwanda.

5. Imidugudu si igisubizo ku batwa cg abacikacumu n’abandi. Abimuriwe mu midugudu barayisonzera mo kubera gutuzwa kure y’imirima yabo.
6.Ngo u Rwanda rwatambutse ubusuwisi, Japani, Ububiligi, Ubuholandi, Ubushinwa, etc.. mu korohereza ishoramari !
#IHURIRONYARWANDA #RADIOITAHUKA #KABAGEMA #KAGAME #UBUKENZE#UBURETWA

Exit mobile version