Site icon Rugali – Amakuru

IBY’ABATEGETSI B’U RWANDA NI URWENYA GUSA.

Mu minsi ishize hakwiye inkuru ko mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino yahuzaga ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza yabereye muli Australia halimo abahisemo koga magazi bakanga gutaha bakisigalira muli Australia.

Ikindi cyavuzwemo n’uruhare uwitwa Karekezi Emanweli uhagaraliye diaspora muli Australia ngo yaba yarabigizemo,ndetse bame babonamo icyemezo cyiza cya kigabo mu mikorere isanzwe iranga intore aho guhunga igihugu bisa n’igicumuro cyabuza umuntu no kuzajya mu ijuru.

Gusa kugeza ubu sinzi ko Karekezi yaba yaragize icyo atangaza kubyo avugwaho,ariko biramutse bibaye byo ubwo na we niyibagirwe ka kalindi yakangaga izindi mpunzi akajya i Kigali kujrya umushito n. ’igitoki gisize sositomati akarenzaho mitsingi ikonje.

Burya rero ngo ntakabura imvano. Muti byagenze bite? Kuva iyo mikino itangiye,ambasaderi w’u Rwanda mu karere ufite ikicaro i Tokyo mu Buyapani bwana Munyabagisha yimuye ibiro bye araza abishinga Gold Coast umugi iyo mikino yaberagamo.Ibyo mbere na mbere byali ukugirango mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 hazaboneke abantu benshi babyitabira dore ko hali ngo na gahunda yo gutumiza abatutsi batuye mu yindi migi cyane cyane uwa Sydney,ari uburyo bwo guha no kugaragaza ingufu za diaspora nyarwanda muli iki gihugu kandi ni bwo bwa mbere Urwanda rwali rurekuye abantu bakajya hanze mu gihe cy’icyunamo, kandi ubwo na Kagame yakizagamo mu nama y’uriya muryango wa Commonwealth yahavuye anyuze mu cyanzu kandi yali yaje kwerekana ko ali ingabo ya Elizabeth.

Ikindi kwali ukugaragaza ko leta ili kumwe n’abayihagaraliye muli iyo mikino aliko ikibabaje ni uko ibohereza barishwe n’inzara ikaba ari yo mpamvu,n’ubwo abo bakinnyi bakoze ibishoboka ngo batahane ishema bakubise igihwereye nta mudari n’umwe bacyuye i Rwanda(abasubiyeyo kuko abasigaye ngirang o batinye kujya gucunaguzwa ko ntacyo batahanye kandi bali bihanangilijwe cyane mbere y’uko bahaguruka I Kigali).

Nkomeje ariko n’ubwo hashimwe Karekezi kubera kumenya gushyira mu kuli,na ambasaderi Munyabagisha ntawabura kumushima. Amakuru yatanzwe n’abashoboye kudasubira muli iliya gereza ngo ni u Rwanda,avuga neza ko mu minsi yahamaze yashoboye kumvisha abakinnyi ko guhunga nta kibazo abibonamo, n’ubwo minisitiri w’imikino yari yabihanangilije ngo uzabikinisha azafatwa nk’umugambanyi (ariko ntawamenya yarabibutsaga ngo ubishoboye ntazacikwe n’ayo mahirwwe abonye,kuko n’iyo bakwita umugambanyi ntaho bagukura igoihugu wahungiyemo kitagusubije yo)’cyane ko uretse n’abo bafatwaga nk’abana hali abategetsi benshi bagiye banyerera bakigumira hanze iyo bagiraga Imana bakagerayo ndetse bali no mu butumwa bukomeye bwa leta.

Ngo yatanze ingero zilimo ba amabasaderi Gasana Anasthase na Gasana Richard bose bali bahagaraliye u Rwanda muli loni ariko bahindulirwa imilimo bagahitamo koga magazi. Ngo yasobanuye kandi ko ngo n’abana ba Kagame bahora hanze bitegura kuba bahunga kubera igihe icyo ari cyo cyose ibintu bishobora guhinduka mu gihugu kubera leta ya Kagame itavuga rumwe n’abaturage igiye kuzalimbura ibicishije inzara n’umunigo.

Icyo nshaka kuvuga ko ari urwenya ni uko ugira utya ukumva ngo uwali ahagaraliye igihugu ibunaka yahunze kubera ko bamuhinduliye imilimo, rubanda bo babuze aho banyura kubera ubwoba cyangwa ubukene ntibabone tike yo kubageza hanze. None rero abategetsi bageze igihe cyo gushishikaliza rubanda guhunga,ibyo bintu murumva biganisha igihugu hehe koko?

Nyamara Urwanda ni urwo gusabirwa ibihe bimeze nabi

Philip Ndiho

Exit mobile version