Site icon Rugali – Amakuru

Ibyababye kuri Perezida wa Gabon Ali Bongo byagombye kubera isomo abaperezida nka Kagame!

Paris: Misa yo gusabira Ali Bongo Ondimba Perezida wa Gabon yavutsemo imvururu irahagarara! Ubuzima bw’abayobozi b’abicanyi n’abanyagitugu bayobora ibihugu by’Afurika bwuzuye amayobera: Abo banyagitugu iyo bishimye bavugwa nabi, barwara bagasabirwa gupfa, bapfa hakavuka imvururu! Kubera igitugu n’ubwicanyi yakoreye abaturage ba Gabon, uburwayi bw’Ali Bongo Ondimba bukomeje kugirwa ibanga ndetse amakuru menshi akaba yemeza ko Ali Bongo yitabye Imana mu kwezi gushize  umurambo we ukaba ubitse mu buruhukiro bw’ibitaro byagizwe ibanga mu gihugu cy’Arabia Saoudite. Leta ya Gabon yo yemeza ko Ali Bongo arwariye mu bitaro byo mu Bwongereza. Umuryango w’Ali Bongo ukaba waragize ikibazo cyo gukora ikiriyo bitewe no gutinya imvururu zishobora kuvuka muri Gabon.

Umuryango w’Ali Bongo wifashishije mu ibanga bamwe mu bafaransa n’ibyitso by’abaturage ba Gabon bashyigikiye ubutegetsi bw’Ali Bongo baba mu Bufaransa, maze basaba misa yo gusabira Ali Bongo, iyo misa ikaba yabereye muri kiliziya iri mu mujyi wa Paris kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/11/2018. Kugirango iyo misa yitabirwe n’abanyegabo benshi, hatangajwe ko iyo misa yasabwe na Jean Ping utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Ali Bongo ngo kubera isabukuru y’italiki y’amavuko ye!

Misa yatangiye mu mutuzo ariko Padiri ageze mu gihe cyo gusabira Ali Bongo Ondimba imvururu ziravuka! Abakristu bavuka muri Gabon bari bitabiriye iyo misa bahise batera hejuru bavuga ko Ali Bongo atagomba gusomerwa misa bitewe ni uko ari umwicanyi n’umunyagitugu kandi akaba atari umukristu gatolika ahubwo ari umuyisilamu! Ikindi gice cy’abakristu cyasabye ko iyo misa ibaho cyahise gitera hejuru kivuga ko abo bari kwamagana iyo misa bari gutuka Imana!

Padiri warimo usoma misa yahise ahagarara maze havuka imvururu zo gusunikana no gutukana biratinda. Umukristu wo muri Gabon yagize ati: “Ali Bongo ni umwicanyi, yishe abaturage benshi bo muri Gabon, twandikiye kiriziya zose zo mu bufaransa tuzimenyesha ubwo bugome ndetse twandikira na Papa ariko muri abo bose nta numwe wasubije, none baratinyutse ngo bari gusoma misa yo gusabira umwicanyi Ali bongo!”

Uretse izi mvururu zimeze nk’imyigaragambyo zabonetse muri misa yo gusabira Ali Bongo, abanyafurika baba i Paris bahinduye uburyo bwo kubwira abafaransa akarengane abayobozi b’igihugu cyabo bakorera abaturage b’Afurika bafasha kandi bashyigikira mu buryo bwose abayobozi b’abanyagitugu n’abicanyi bayoboye ibihugu by’Afurika kuko babasahurira umutungo w’Afurika!

Veritasinfo

Exit mobile version