Site icon Rugali – Amakuru

Ibya leta ya Kagame tumaze kubimenyera. Ubwo bemeye ko ifaranga ryataye agaciro ku kigero cya 9.7%, ushatse wakuba kabili ukavuga 19.4%!

BNR: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 9.7% ugereranyije n’idolari rya Amerika muri 2016. Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko umwaka ushize ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye cyane, ariko ifaranga ryarwo rikaba ryarataye agaciro ku kigero cya 9.7% ugereranyije n’idolari rya Amerika.

Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kugaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017.
Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko mu 2015 ifaranga ry’u Rwanda ryari ryataye agaciro ku kigero cya 7.6% ugereranyije n’idolari.

BNR isobanura ko nubwo mu 2016, ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, kingana na 5.9% aho cyavuye kuri miliyoni 1752.5$ umwaka ushize kikagera kuri miliyoni 1649.7$ uyu mwaka, bitabujije ifaranga ry’u Rwanda guta agaciro.

Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kazamutse ku kigero cya 7.1% bigera kuri miliyoni 598.7$ bivuye kuri miliyoni 558.7$ umwaka ushize, ni mu gihe ingano yabyo yazamutse ku kigero cya 19.3%.
Uku kwiyongera kwaturutse ku kwitwara neza ku isoko kw’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bitari umwihariko warwo nk’ibiribwa, ifu, imitobe n’ibindi, bifite agaciro ka miliyoni 155.27$ bivuye kuri miliyoni 115.73$ mu 2015, bikaba byihariye 34.2% y’ibyoherejwe.

Ibyo igihugu gitumiza hanze kikongera kikabyohereza byo byinjije miliyoni 224.5$ bivuye kuri miliyoni 177.87 $ mu 2015, bikaba bihwanye na 26.1% by’ibyo u Rwanda rwatumije.
Ibicuruzwa by’umwimerere w’u Rwanda rwohereje hanze, birimo icyayi, ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi, mu 2016 byari bifite agaciro ka miliyoni 219.1$, bivuye kuri miliyoni 265.2$ mu 2015, bihwanye na 36.6% by’ibyoherejwe mu mahanga, ugereranyije na 47.5% by’umwaka wabanje.

BNR ivuga ko iyo witegereje agaciro k’ibicuruzwa by’umwimerere w’u Rwanda (Traditional Exports), usanga kuva mu 2014 katiyongera, nubwo ingano yabyo yo ikomeza kwiyongera. Ibi ahanini biterwa n’igabanuka ry’ibiciro byabyo ku isoko mpuzamahanga.

Ni mu gihe agaciro k’ibyatumijwe mu mahanga kagabanutse ku kigero cya 2.7% aho byavuye kuri miliyoni 2 311.24$ mu 2015 bikagera kuri miliyoni 2 248.48$ mu 2016.
BNR itangaza ko nubwo agaciro k’ibitumizwa mu mahanga byagabanutse, ibiribwa biri mu bigitumizwa hanze ku bwinshi aho byihariye 32.4% y’ibyatumijwe byose.
Bituma kandi ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera, by’umwihariko imboga n’ibindi bikomoka ku buhinzi, ahanini bitewe n’amapfa. Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro yari 5.7% ivuye kuri 2.5% mu 2015.

IsangoStar.rw

Exit mobile version