Abantu bamwe, harimo n’umugabo nubaha cyane John Matabarobagereranije ubwicanyi bw’i kiziba n’ubwa Kibeho. mu by’ukuri birahabanye cyane, haba k’umubare w’abishwe haba no mu buryo cg impamvu biciwe.
Kuva muri 1990, abacu baburirwa irengero, batwarwa hagati mu ijoro ndetse bakaraswa no ku manywa y’ihangu. Ni gahunda ndende igamije gutsemba benshi ugacecekesha abandi bekemera kuba abacakara ba kalinga-nyega ya RPF-DMI. M’1995 abanyarwanda benshi bari barahungiye mu nkambi ya kibeho kubera ubwoba n’igihunga cy’ibwakorerwaga hirya no hino iwabo ku misozi, barezwe ko ari Interahamwe.
Kuba icyo gihe abo banyarwanda biciwe i Kibeho bariswe interahamwe, ntibivuga ko bari cg bigeze baba abanyamuryango ba MRND nk’uko bizwi. Ahubwo, inyito y’iryo jambo mu maso ya Rupiyefu:UMWICANYI RUHARWA UDAFITE UBURENGANZIRA NAMBA BWO KUBAHO uko niko umuntu wese Ingabo za kalinga ziyemeje kwirenza zibanza kumubatiza- kugira ngo hatagira umukorera ikiriyo. Abagize uruhare mu bwicanyi bw’i kibeho, bari bagizwe n’ingabo za kalinga-nyega hamwe n’intagondwa z’intore zatojwe ubugome no gushinyagura. ku buryo n’impinja bazitsembembye, ababyeyi barabafomoza nta hantu na hamwe umuntu yashoboraga guhungira. N’uwirukanse bamukurikije amasasu, uwatashye iwabo bamukurikiza abishi baranamuhitana- ngo hato atazabara inkuru. Mu nyuma imirambo barayitwika. Abakiriho mu bavuye i Kibeho, ni abasore b’imigenda bomokeye i Burundi berekeza iya Congo. bwari ubwicanyi bwuje ubukana n’ubugome ndengakamere, kugeza ubu abishwe bose hamwe nk’uko byatangajwe na Dr Rudasingwa Theogene wari Major igihe byakorwaga ni (ibihumbi mirongw’ine) 40.000. uretse ko FT yavuze bake kuri aba yavuze 300 gusa ariko ntago ibye twabyemera kuko yari umutegetsi wa nyirarureshwa.
Ku byerekeye i Kiziba byo, leta y’inkotanyi-ngona iremeza ko ari abantu batanu gusa, kandi nabo bari bitwaje intwaro gakondo. bigaragara ko bari kurebera mu madarubindi made in rwanda y’Itekinika. Amakuru ari kuva mu nkambi aremeza ko umubare ubu ugeze hafi 75 wongeye ho abaje kwicirwa mu bitaro, ( ngo hatazakorwa investigations bikagaragara ko hakoreshejwe amasasu) , ababuriwe irengero ndetse n’abajugunywe cg se baguye mu mazi ya Kivu bahunga urufaya rw’amasasu.
Ubwicanyi bw’i Kibeho bwakozwe hagamijwe gutsembaho, naho ubw’i Kiziba hagamijwe gukumira impunzi zahinduwe ”commodities” ibicuruzwa ngo zitigendera ”Business” igahomba. Niyo mpamvu uwagumye cg akagaruka i Kiziba ntacyo yabaye, naho i Kibeho uwagaragaye wese yarishwe. ubwo bwicanyi bwombi burahabanye rero, n’ubwo bwombi ari amahano.
Imana itabare abanyarwanda.
Yanditswe na Samuel K-Mutsinzi