Nyuma y’igihe zimwe muri Kaminuza n’amashuri makuru bifungiwe amashami n’amasomo amwe n’amwe babwirwa ko ari iby’agateganyo ndetse bagasabwa gutangira kunoza ibitagenda neza kugirango ibyabo bisuzumwe amasomo akomeze nk’ibisanzwe, ubu ibintu byahinduye isura ndetse abayobozi b’izi Kaminuza bararira ayo kwarika nyuma yo kubona icyemezo cyafashwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru, cyo kohereza abo banyeshuri babo mu zindi Kaminuza, ibintu bo bumva ari ukubasenyera Kaminuza.
Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru, HEC, nka kimwe mu bigo bya Minisiteri y’Uburezi gishinzwe by’umwihariko gukurikirana za Kaminuza n’amashuri makuru bikorera mu Rwanda, mu kwezi gushize kwa Werurwe yanzuye ko amashuri makuru na kaminuza 10 bihagarikirwa amashami cyangwa amasomo by’agateganyo, hashingiwe ku igenzura ryakozwe hagaragazwa ko hari ibyo batujuje.
Abayobozi ba za Kaminuza n’amashuri makuru byafungiwe amashami ndetse hamwe abanyeshuri bagahita basabwa kwitahira, bagiye bagaragaza ko batishimiye ibi byemezo ndetse ko harimo akarengane, ariko bahise basabwa guhita bakosora ibyo beretswe bitagenda bakongera kubakorera isuzuma bityo ngo nibasanga byarakemutse bahite babakomorera amasomo akomeze nk’ibisanzwe, ariko ngo batunguwe no kubona bamburwa abanyeshuri babo, ibintu bavuga ko byarushijeho kubatera igihombo no kubasenyera Kaminuza.
Intangazo ryashyizwe ahagaragara na HEC rigashyirwaho umukono na Dr Muvunyi uyobora Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru, bigaragara ko ryasohotse tariki 27 Mata 2017, rigaragaza ko abanyeshuri bamwe bo muri Kaminuza zafunzwe bamaze koherezwa mu zindi kaminuza n’amashuri makuru yigisha nk’ibyo bigaga, ndetse abanyeshuri bagasabwa kujya kwireba ku rutonde ruboneka ku rubuga rwa internet rwa HEC.
Dr Muvunyi uyobora Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru
Abayobozi babiri ba Kaminuza zafunzwe baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ariko bakavuga ko batinye gutangaza amazina yabo, bavuga ko ibyakozwe ari ugusenya Kaminuza nyamara zari zafungiwe amasomo by’agateganyo ndetse zikizezwa ko zizakomorerwa nyuma yo kunoza ibyo bari basabwe no kuzimurikira Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru.
Umwe muri abo yagize ati:“Ibi ni agahomamunwa, Kaminuza yanjye barayishenye neza neza kandi aha n’amategeko ntiyakurikijwe, kuko gufungirwa by’agateganyo mu gihe utaranajurira bakagutwarira abanyeshuri, ni ukuduhima kubera impamvu tutari twamenya ikizihishe inyuma. Biragoye ntabwo nabona byinshi mvuga”
Ukwezi.com