Site icon Rugali – Amakuru

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi!

Nyuma yaho Dr Rudasingwa na Musonera bashatse kwifatira abahutu ko bagiye kubashakira Genocide yakorewe abahutu, iyi Conference imaze kwimurwa ishuro ya 3. Bwa mbere yagobye kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri (Ukuboza), iza kwimurirwa mu kwa kabiri, none yongeye kwimurirwa mu kwa Gatatu. Agashya nuko aho kubera Washington DC ngo izabera i Buruseli mu Bubiligi. Iyi nindi gihamya yuko Rudasigwa AKA Redcom arimo kwishakira amafaranga dore ko kwinjira noneho bazajya baka ama Euro 50.

Andi makuru yangezeho nuko Radio bashinze bashaka guhangana na Radiyo Itahuka yabananiye. Ikindi kandi ubu Dr Rudasigwa agenda yihisha abantu yagiye abeshya ko akeneye amafaranga yo gukoresha conference. Ubu abahutu bamuhaye amafaranga bose ntashobora kwitaba telphone zabo, ibi umuntu akaba atabura kubigereranya n’ ibiryabarezi byadutse mu Rwanda birya amafaranga y’abaturage. Dr. Rudasingwa yabeshye abahutu ko agiye kubashakira uburenganzira bwawo none baramubuze. Ibi bintu abantu bagomba kubyitondera.

Agahinda ubu nuko Musonera na Ngarambe batakibona Dr. Rudasingwa kuko niwe wabafashaga kuri Radio yabo yumvwa n’abantu batarenze 10 none barumiwe. Ingirwa Radio bari bashinze yarabananiye, bakora ikiganiro rimwe mu cyumweru kandi niyo bagikoze biba bicikagurika buri kanya kuburyo kubumva aba ari intambara.

Amakuru nabwiwe n’umuntu uzi amakuru neza ya Dr. Rudasingwa nuko ubu bamuhaye urwandiko rumubwira ko agomba gusohoka munzu yari atuyemo (eviction) kuburyo ubu nta muntu ukimenya aho aba n’abamuhamagara ntibamubona.  Dore ngibyo ibyo kwa Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe.

Nicole Ngahongayire
Umusomyi wa Rugali

 

 

Exit mobile version