Site icon Rugali – Amakuru

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka –> Ibiribwa byari bivuye mu Rwanda bikangwa n’u Burundi, bigiye kunyuzwa muri Tanzania

Amakamyo icumi yari yikoreye ibiryo bijyanywe i Burundi kugirango bifashe abadafite ibiribwa, yangiwe kwinjira muri iki gihugu biturutse mu Rwanda kubera icyo ubuyobozi bw’iki gihugu bwise impamvu z’umutekano.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, WFP, ryatangaje ko ayo makamyo yari atwaye toni 300 z’ibishyimbo byari bishyiriwe impunzi z’Abanye-Congo n’abandi bafashwa na WFP. Yahagaritswe ageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kuwa Gatanu hanyuma kuwa kabiri agaruka i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yasobanuye impamvu y’ikumirwa ry’izi modoka avuga ko ngo u Rwanda rumaze igihe ari inkomoko y’umutekano muke mu Burundi kuva mu 2015.

Ibi yabivuze mu gihe umusaruro muke muri iki gihugu watumye ibiciro by’ibiribwa byiyongera bituma amagana y’Abarundi ahura n’ikibazo cyo kubura ibiryo.

Hagati ago, ukuriye WFP mu Burundi, Nicole Jacquet, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika, ko mu gihe u Burundi butaretse izo modoka ngo zinjire mu gihugu ziturutse mu Rwanda, bizasaba ko zica mu Majyepfo y’igihugu zikinjira ziturutse muri Tanzania.

Gusa ngo uku guhindura inzira bizatwara uyu muryango ibihumbi 35 by’amadolari ya Amerika. Ati “ Ni amafaranga menshi. Intego yacu ni ugutanga amafaranga make tukageza ibikenewe ku bagenerwabikorwa.”

Jacquet yakomeje avuga ko WFP itegereje guhabwa ibisobanuro n’u Burundi kugira ngo imenye niba inzira ijya muri iki gihugu iturutse mu Rwanda ifunzwe burundu.

Imodoka za WFP zari zijyanye ibiryo i Burundi zibivanye mu Rwanda zahejejwe ku mupaka, ubu hari gutekerezwa uburyo zazanyura muri Tanzania

Source: Igihe.com
Exit mobile version