Izuba rikabije ryavuye mu Ntara y’Iburasirazuba ryatumye abaturage bo mu mirenge 12 babura ibiribwa bamwe basuhukira mu tundi turere, abandi biba ngombwa ko basabirwa inkunga y’ibiribwa mu kigega cya Leta.
Izuba ry’igikatu ryavuye guhera muri Mata 2016, ryagize ingaruka zitandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Turere twa Kayonza, Nyagatare, Kirehe na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, aho imiryango igera mu bihumbi 44 yabuze ibyo kurya, biba ngombwa ko hitabazwa ikigega cya Leta.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamaliya Odette, yemera koko habayeho iki kibazo cyatewe n’ibura ry’imvura.
Ati “Nk’ubuyobozi turemera ko ikibazo gihari kubera ko nta mvura iheruka kugwa ariko ibyo bintu byo gusuhuka ntabwo twabyemera nk’ubuyobozi, aho gusuhuka ujya mu bindi bihugu jya mu Kagari mwegeranye uhahire hafi, ikindi kandi aho kugirango umuturage afate icyo cyemezo cyo gusuhuka yakwegera ubuyobozi bukamuha ubufasha.”
Hitabajwe ikigega cya Leta
Guverineri Uwamaliya avuga kurumba kw’imyaka kwatewe n’izuba rikabije byabaye ngombwa ko hitabazwa inzego zitandukanye zirimo Minagri na Minaloc.
Yagize ati “Twasabye toni zisaga ibihumbi bitanu z’ibiribwa bigizwe n’ibigori, ibishyimbo n’akawunga hamwe n’ibindi biribwa byoroheje byagaburirwa abana, bimwe byatangiye kuhagera abaturage barimo kubihabwa, bikaba bigenewe imiryango ifite ikibazo cyane.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza kunganira abazahajwe n’izuba, ariko kandi ngo nabo ntibumve ko bagomba gutega amaboko ahubwo nabo bakwiye kugira icyo bakora.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Janvier, yagize ati “Muri aka Karere hari imiryango igera ku bihumbi 15 yazahaye cyane, twayisabiye inkunga y’ibiribwa kandi rwose ubu tuvugana bamwe byatangiye no kubageraho.”
Yakomeje avuga ko hari n’inka zigera ku bihumbi 32 zifite ikibazo cyo kubura amazi, Leta ikaba yarashyizeho imodoka zo kuzivomera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, we avuga ko hari abaturage babaye kurusha abandi.
Yagize ati “Imiryango igera ku bihumbi 29 yasabiwe inkunga y’ibiribwa, kandi turasaba abaturage kwihangana abifite bagafasha bagenzi babo bababaye. Twasabye n’abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kuduha amakuru y’aho babona abaturage batakiri mu ngo zabo.”
Muri Nzeli nibwo inzobere mu bijyanye n’iteganyagihe zatangajwe ko bimwe mu bihugu bya Afurika bigiye kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe izwi ku izina rya El Nino, yagombaga guteza amapfa mu duce tumwe, ahandi igateza imyuzure, ndetse imwe mu miryango itabara imbabare yari yatanze integuza ko umwaka wa 2016 ushobora kuzarangwa n’ibura ry’ibiribwa cyane cyane muri Afurika.
Izindi nkuru wasoma
Guverinoma yahagurukiye ikibazo cy’amapfa avugwa mu bice bimwe by’igihugu
Inzara yiswe ‘Nzaramba’ ikomeje gutuma abaturage ba Rwinkwavu basuhuka
emma@igihe.rw
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamaliya Odette, yemera koko habayeho iki kibazo cyatewe n’ibura ry’imvura.
Ati “Nk’ubuyobozi turemera ko ikibazo gihari kubera ko nta mvura iheruka kugwa ariko ibyo bintu byo gusuhuka ntabwo twabyemera nk’ubuyobozi, aho gusuhuka ujya mu bindi bihugu jya mu Kagari mwegeranye uhahire hafi, ikindi kandi aho kugirango umuturage afate icyo cyemezo cyo gusuhuka yakwegera ubuyobozi bukamuha ubufasha.”
Hitabajwe ikigega cya Leta
Guverineri Uwamaliya avuga kurumba kw’imyaka kwatewe n’izuba rikabije byabaye ngombwa ko hitabazwa inzego zitandukanye zirimo Minagri na Minaloc.
Yagize ati “Twasabye toni zisaga ibihumbi bitanu z’ibiribwa bigizwe n’ibigori, ibishyimbo n’akawunga hamwe n’ibindi biribwa byoroheje byagaburirwa abana, bimwe byatangiye kuhagera abaturage barimo kubihabwa, bikaba bigenewe imiryango ifite ikibazo cyane.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza kunganira abazahajwe n’izuba, ariko kandi ngo nabo ntibumve ko bagomba gutega amaboko ahubwo nabo bakwiye kugira icyo bakora.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Janvier, yagize ati “Muri aka Karere hari imiryango igera ku bihumbi 15 yazahaye cyane, twayisabiye inkunga y’ibiribwa kandi rwose ubu tuvugana bamwe byatangiye no kubageraho.”
Yakomeje avuga ko hari n’inka zigera ku bihumbi 32 zifite ikibazo cyo kubura amazi, Leta ikaba yarashyizeho imodoka zo kuzivomera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, we avuga ko hari abaturage babaye kurusha abandi.
Yagize ati “Imiryango igera ku bihumbi 29 yasabiwe inkunga y’ibiribwa, kandi turasaba abaturage kwihangana abifite bagafasha bagenzi babo bababaye. Twasabye n’abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kuduha amakuru y’aho babona abaturage batakiri mu ngo zabo.”
Mu ngamba zafashwe harimo no gushishikariza abaturage kuhira imyaka