Ubwinshi bw’ibigurwa hanze buteje ibiciro kuzamuka kuri 3%. Banki Nkuru y’u Rwanda BNR iravuga ko muri uyu mwaka wa 2019 ifaranga ry’u Rwanda rizata agaciro ku ijanisha rya 5%, ugereranyije na 4% ryariho muri 2018.
BNR ikaba ivuga kandi ko kuzamuka kw’ibiciro by’ibintu muri rusange nabyo bizagera kuri 3% muri 2019 bivuye kuri 1.4% muri 2018, ahanini bikaba biterwa n’abagura ibintu byinshi hanze ari benshi kurusha ababyoherezayo.
Iyo abantu baguze ibintu byinshi hanze kurusha ibyo bohereza mu mahanga, biteza Igihugu gukenera amafaranga y’amahanga (amadolari cyane cyane) menshi kugira ngo kibone ayo giha abajya kurangura.
Aba bacuruzi nabo iyo batanze Amanyarwanda menshi cyane kugira ngo bayavunjemo idolari ryo kujyana kurangura ibintu hanze, baraza bakabigurisha ku biciro bihanitse.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa agira ati” Kereka tugize Imana tukabona peterori cyangwa diyama vuba ahangaha, naho ubundi nta buryo bwo guhagarika iri zamuka ry’ibiciro”.
Rwangombwa asaba ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) yakomeza gutezwa imbere, kugira ngo abantu bajye bajyana ibicuruzwa mu mahanga aho kugorwa bashakisha amadolari bajyanayo.
Ati” isima ubwayo yari igeze aho idutwara amadolari arenga miliyoni 80 ku mwaka, ariko uruganda rwa CIMERWA rwagabanije icyo cyuho cyo gukenera isima iva hanze”.
Imibare BNR yatangaje kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, igaragaza ko ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutse ku rugero rwa 3.2% muri 2018, mu gihe ibyoherezwayo byo byagabanutse ku rugero rwa 2.2% muri uwo mwaka.
BNR ivuga ko icyizere igishingira ahanini ku mafaranga azakomoka ku bukerarugendo(bugeze ku rwego rwo kwinjiriza Leta asaga miliyari 400 z’amadolari ku mwaka), ubucuruzi bwa serivisi zitandukanye ndetse no kuvugurura ubuhinzi.
Akanama ka BNR gashinzwe Politiki y’ifaranga gakomeza kavuga ko kagabanije inyungu Banki Nkuru isaba andi mabanki( kuva kuri 5.5% kugera kuri 5%), kugira ngo nayo abashe gutanga inguzanyo ku bantu benshi bayikeneye.
Abayobozi ba BNR ariko bagakomeza bagaragaza impungenge batewe n’uko abasaba inguzanyo muri ayo mabanki batitabira kuyishyura uko bikwiye, bakaba biyemeje kuzafatira ingamba iki kibazo.
Hari n’impungenge z’uko ngo hashobora kubaho igabanuka ry’ubukungu bw’Igihugu bitewe n’umuvuduko muke w’ubukungu ku rwego rw’isi.
BNR ikaba yiteze ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka kuri 7.8% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2019, ni mu gihe bwari bwazamutse kuri 8.6% mu mwaka ushize wose wa 2018.