Umuntu afite amaso ariko atabona’-IBUKA ivuga ku ibaruwa ya Diane Rwigara.
Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), wababajwe n’imvugo zigayitse zihabanye n’ukuri zuzuye mu ibaruwa ifunguye Diane Shima Rwigara yandikiye Umukuru w’Igihugu, aho ngo yigize umuvugizi w’inzego z’abarokotse Jenoside, akavuga ko benshi bishwe bakicwa n’inzego z’umutekano.
Muri iyi baruwa ya Diane Rwigara, hari aho ashimira Perezida Kagame n’ingabo zari iza FPR kuba barahagaritse Jenoside, ariko akavuga ko yibaza niba guhagarika ariya mahano bitanga uburenganzira bwo gushyira iterabwoba ku bayarokotse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yashimangiye ko abarokotse Jenoside bafite inzego zikora kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’igihugu bishyiriyeho ngo zibabere ijwi bityo Diane Rwigara, adakwiye kwigira umuvugizi wabo ngo avuge amagambo akarishye yuzuye ibinyoma.
Ati “Mu by’ukuri inzego z’umutekano mu Rwanda twese usibye n’ababa aha mu gihugu n’ababa hanze, bazi uruhare zigira mu kubungabunga umutekano wa twese nk’abanyarwanda, nta wacitse ku icumu n’uyu n’umwe wigeze ahohoterwa cyangwa avutswe ubuzima n’inzego z’umutekano”.
Diane Rwigara kandi ashinja imiryango iharanira ubutabera bw’abacitse ku icumu gukunda kugaragaza ubwoba no gutinya kubwiza ukuri ishyaka riri ku butegetsi.
Ahishakiye avuga ko kuvuga ibi ari ukwirengagiza nkana ukuri kugaragarira buri wese kuko izi nzego zikorera mu bwisanzure, zikegera abanyamuryango kandi zikabakorera ubuvugizi kandi bwinshi bwatanze umusaruro.
Ati “Inzego z’abarokotse Jenoside ntawe uzitera ubwoba, ntawe uzitoteza kimwe n’uko ntawe utoteza cyangwa ngo arenganye uwacitse ku icumu uwo ari we wese, ariko si n’uwacitse ku icumu gusa mu Rwanda, abanyarwanda barisanzuye mu gutanga ibitekerezo, mu kugira uruhare mu bibakorerwa”.
Umuntu afite amaso ariko atabona
Mu ibaruwa ya Diane Rwigara hari aho agaragaza ko abacitse ku icumu batibwaho ngo usanga hitabwaho abazize jenoside kuruta abayirokotse. IBUKA ivuga ko iyi mvugo igayitse kandi ari ukwirengagiza ibigaragara, bigasa n’umuntu ufite amaso ariko atabona.
Ahishakiye ati “Mu by’ukuri ni ukuba umuntu afite amaso ariko atabona. Nta muntu uri muri iki gihugu wagatinyutse kuvuga iki kintu areba byinshi byakorewe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo urebye inzego zose; ubuzima, imibereho n’ibindi”.
Kugeza ubungubu hari abana barenze ibihumbi 107 bashoboye kwiga amashuri yisumbuye bafashwa na leta, abarenga ibihumbi 40 barangije kaminuza n’ubu bagikomeza kwiga, abatishoboye baravuzwa n’ibindi bikorwa byinshi bikorerwa abacitse ku icumu.
IBUKA ivuga ko igikomeye cyane ari umutekano igihugu gifite, umutekano abacitse ku icumu bafite, icyizere leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabubatsemo, inzego zose zigakomeza kubaba hafi kandi aho bageze kimwe n’abenegihugu bose ni heza cyane.
Ahishakiye avuga ko kuba Diane Rwigara atinyuka akavuga ibi bintu nk’umuntu wari uri mu gihugu ari ibintu bigayitse dore ko yaba we n’umuryango we ntaho bigeze bagaragara mu gufasha abacitse ku icumu kongera kwiyubaka.
Ati “Ari we ari n’umuryango we mu rugamba igihugu cyagize, gusana ubuzima bw’abarokotse jenoside, mu rugamba abantu bagiye bishyira hamwe bagafasha abarokotse jenoside bakagerageza kubaka imiryango y’abarokotse Jenoside, ntabwo twigeze tubabona nk’imiryango y’abarokotse jenoside. Ntabwo rero uyu munsi nyuma yo guta umurongo akifatanya n’abagambanira igihugu, akabigiramo uruhare, ari bwo yakwibuka kuba ijwi ry’abarokotse jenoside”.
IBUKA kandi ivuga ko bigayitse kuba Diane Rwigara avuga ngo Never Again mu Rwanda, ni ukurangaza abanyamahanga, urebye imbaraga igihugu gishyira mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, mu kunga abanyarwanda, guteza imbere abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo, kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, mu mutekano w’igihugu.
Uyu muryango usanga igitera Diane Rwigara kuvuga aya magambo ari amahitamo mabi yakoze akava mu murongo igihugu cyahisemo wo guhuza abanyarwanda agashyira imbere guhungabanya ibyo igihugu cyagezeho.
Ahishakiye ati “Muri uwo mugambi icyo agendereye ni ukuba yayobya uwo ari we wese ariko ibyo abanyarwanda twanyuzemo byaduhaye amasomo, aragorwa n’ubusa nta wafata amagambo ye ngo adukure mu murongo, kereka uwaba asanzwe yarayobye nka we”.