Site icon Rugali – Amakuru

IBUKA NANJYE NIBUKE: Uzaze kwifatanya n’ abandi i REIMS MU BUFARANSA kiwibuka abiciwe i Gakurazo taliki 09/06/18

I REIMS MU BUFRANSA TALIKI YA 09/06/2018 MU MISA YO KWIBUKA. Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema maman wa Richard Sheja, ibatumiye mu Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere, umwana Richard Sheja, n’abandi bantu biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994.

Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994

Vincent NSENGIYUMVA, archevêque de Kigali
Joseph RUZINDANA, évêque de Byumba
Thaddée NSENGIYUMVA, évêque de Kabgayi et président de la conférence épiscopale
Supérieur Général des Frères Joséphites, Jean Baptiste NSINGA
l’Abbé Denis MUTABAZI
Monseigneur Jean Marie Vianney RWABILINDA, vicaire général
Monseigneur Innocent GASABWOYA, ancien vicaire général
Emmanuel UWIMANA, recteur du petit séminaire
Sylvestre NDABERETSE, économe général
Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l’enseignement catholique
François Xavier MULIGO, curé de la Cathédrale
Abbé Alfred KAYIBANDA
Abbé Fidèle GAHONZIRE
Richard Sheja, enfant de 8 ans

Contacts : +32 476701569 / +33 651 15 85 04/ +31.623178768

Misa izabera mu mujyi wa REIMS mu Bufransa, ku wa gatandatu taliki ya 09/06/2018 guhera saa tanu (11h00).

Nkuko bisanzwe tuzaboneraho kwibuka abihayimana, abakristu, n’abanyarwanda bo mu madini yose, bo mu moko yose, abihayimana b’abanyamahanga biciwe mu Rwanda no mu bihugu duhuje imbibi, bazize itsembabwoko, itsembabantu n’intambara.

Nyuma ya Misa, abashyitsi bazahurira mu cyumba mberabyombi cyabiteganyirijwe, bakomeze imihango n’ibiganiro ntangabuhamya byo kwibukiranya ubuzima bw’izo nzirakaregane z’Imana.

Tuzaze tuli benshi kwifatanya na Kiliziya gatolika, imiryango y’izo nzirakarengane, n’umuryango w’abakristu uduhuje.

Bikorewe i Bruseli kw’italiki ya 23/4/2018

Komite ishinzwe gutegura imihango

Exit mobile version