Site icon Rugali – Amakuru

Ibuka Nanjye Nibuke: Nadine Kasinge aribuka abe bishwe n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Kagame

Mw’ijoro ryo ku y 7 rishyire iya 8 Maya 1994 niho abasirikare ba FPR inkotanyi bari bavuye ku Kimihurura muru CND binjiye munzu iwacu bica urwagashinyaguro abozahasanze bose. Umuto muribo, Isabelle, yari agiye kuzuza imyaka 6(umugufi imbere mw i Photo)

Iryo joro n ayakurikiyeho, inkotanyi zishe imiryango myinshi y abahutu bitwaga ko “bize” (iyo zashoboye gufata) mugace kose ka RUKIRI. Icyo gihe ubwicanyi bw abatusti nti bwari bwagatangiye.

Inkotanyi zatangiye kwica abantu i Remera nyuma y amasaaha makeya indege iguye. Ubwo bwicanyi hamwe n ihanurwa ry indege nibyo byakongeje ikiswe génocide yakorewe abatusti mu gihugu cyose.

Imirambo yabacu, yabanje gukusanyirizwa mû byobo rusange hanyuma mû imyaka yakurikiyeho yaje kuhavanwa ijyanwa mu nzibusto aho yavanzwa n iy abatusti ubu nayo yitwa iy “Abatusti bazize génocide”.

Jye nibaza niba Kagame ajya yibuka ko mûri bariya avuga ko ariho yunamira harimo nabo we ubwe n ingabo ze biyiciye. Ese iyo abyibuste cyagwa abitekereje yumva ameze ate?
imyaka 25 irashize abacu bagiye ntuzabi.

Tuzahora tubibuka.

We miss you so much!
Nadine Kasinge

Exit mobile version