Nimuhorane Imana !
Tariki ya 05/04/2019, ubwo Perezida Makoro yakiraga mu biro bye abayobozi ba Ibuka-France amaze gutangaza ko atazajya i Kigali mu Ukwibuka 25, nibwo yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo izayoborwa na Prof. Vincent Duclert ikagira inshingano yo « gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi. »
Abagize iri tsinda rero ejo bashyizwe ahagaragara, aliko ari Ibuka ari n’abambari ba Kagame-FPR bose bajunditse imijinya y’imiranduranzuzi, ngo kuko iri tsinda nta munyarwanda n’umwe warishyizwemo !
Bakundarwanda, bavandimwe, umenya amahane hagati ya Kagame-FPR-Ibuka adateze kurangira bibaho. Mu gihe Kigali yari yatangiye gutegura uburyo izaharagata Perezida Makoro agiye i Kigali ikamuhatira kwemera icyaha cy’igihugu cy’Ubufaransa-igihugu kimwe rukumbi cyahagurukanye ishema kigatabara Abanyarwanda muli 1994, Makoro yarikengeye aho kujyayo yohereza Depite Hervé Belville, umusore w’imfubyi ya jenoside.
None abambari b’ikinyoma ngo Komisiyo Duclert ntacyo izamara kuva batayirimo ngo batekinike amateka babeshyera Ubufaransa ari nako bahisha uruhare rwa Kagame ubwe washeshe amasezerano y’Arusha agatangaho ibitambo abatutsi. Azihisha hehe se ko iyi dosiye imuri ku gahanga !
Dr Biruka, 20/10/2019