Site icon Rugali – Amakuru

IBIVUGWA KW’IYIRUKANWA RYA GEN PATRICK NYAMVUMBA

Ibihuha bimaze iminsi bivugwa ku kwirukanwa kwa Gen Nyamvumba none bageze aho bavuga ko yashatse guhirika bosi Kagame amukura ku butegetsi!

Ukuri n’uko General Nyamvumba yarabizi byose ko azirukanwa. Iyirukanwa rye ryagombaga kuba umunsi umufasha we yumvikanye abwira amagambo atari meza umugore wa bosi we Madame Jeannette Kagame. Umufasha wa Nyamvumba yahisemo kwigira hanze, ubwo yaje kumvwa kuri telephone dore ko bazumviriza ko atazagaruka muri Afurika aho abwirizwa uko agomba kubaho ubuzima bwe n’iyo mbwakazi …..

Murabyumva ko Nyiramongi atabyakiye neza maze batangira gushakira General Nyamvumba undi mugore kuva umugore we yari muri Canada imahanga kure. General Nyamvumba yarabyanze rwose ariko uko kwanga gutandukana n’umugore we no kurongora undi byamuhaye amanota mabi mu maso ya Nyiramongi wabitse inzika kubera amagambo umufasha wa Nyamvumba yavuze.

Yari gusanga umugore we mu buhungiro ariko yarebye inkurikizi y’uburakari bw’afande uri ku butegetsi yiyemeza kurya izo mboga zishariye kugirango abeho neza; ibyo ari ibyo byose ntabwo ariwe wa mbere cyangwa uwa nyuma mu ba kamarade ba Kagame batumvikana n’amugore w’Afande.

Birumvikana General Nyamvumba yari afite intego kuva ibyo byaba yari ategereje ko igihe kigera agakora ikintu kizamushyira mu mazi abira. Kagame ategeka u Rwanda nk’umwami; Amategeko yashyizweho mu gukorera abaturage muri repubulika yaragoronzowe kugira ngo akorere Kagame; umwe mu bayobozi be yabwiye ikinyamakuru Inyenyeri vuba aha ko u Rwanda rwongeye gusubira ku ngoma ya cyami ko nta mategeko ahari. Icyatangiye nk’igitugu cya gisirikare cya FPR mu mwaka w’1994 cyahindutse igitugu cy’umuntu umwe.

Buri kimwe cyose kigenzurwa na Kagame, abamukikije n’abagize umuryango we wa hafi. Inyota y’amafaranga ya Kagame n’iyo yashyize abo basirikare b’ibyegera bye mu bibazo.

Izo nfashanyo zose ziva hanze aho kugira ngo zikoreshwe icyo zigomba gukora ahubwo zigira mu mifuka y’agatsiko ka Kagame binyuze mu bigo bimwe na bimwe by’agatsiko bakitwaza ko byatsindiye amasoko. Iyo hari nk’ibikorwa remezo bigiye gukorwa hatangwa isoko rigatsindirwa n’ikigo kimwe mu bigo bya Nyiramongi cyangwa mu saza we cyangwa cy’umwe mu bavandimwe ba Paul Kagame mbere yo kugira undi bariha. Ng’uko uko bosi Kagame ayoboye igihugu.

General Nyamvumba ashobore kuba yaribagiwe ko ibintu ariko bimeze cyagwa akaba yarabyirengagije igihe yahaga isoko ryo kubaka ibitaro bya gisirikare undi muntu. Kagame yarabimwibukije igihe bari mu mwiherero w’abayobozi uheruka.

Birakomeye kubyumva uko biri, General Nyamvumba na bagenzi be bo mu gisirikare bibagiwe gukurikiza amabwiriza ya Kagame bivuga hano gukomeza kugusha neza agatsiko k’umuryango we.

Aba bagabo bamubereye indahemuka kuva mu mihanda ya Kampala bakagera mw’ishyamba kugeza bageze muri state house i Kigali bakomeje kumwubaha n’ubwo we yakomeje kubakoza isoni mu bantu umwe ku w’undi.

Abasirikare babatoza kwihangana no kumvira n’ubwo babakangurira ko ibyo perezida ashaka kandi akora abikora mu nyungu zabo, ntabwo rero ari igitangaza igihe Kagame abakoreye ibintu bibi kubera uburakari.

Exit mobile version