Site icon Rugali – Amakuru

Ibivugwa ku rupfu rwa Shimwe Adolphe umuhungu wa Faustin Twagiramungu

Rudolphe Shimwe Twagiramungu, umuhungu wa Faustin Twagiramungu yapfuye urupfu rutunguranye mu gitondo cya pasika taliki ya 17 Mata 2022. Yari garaye ajyanye na bagenzi be kubyina. Abaganga baracyarimo gushakisha icyamwishe. Namwe murabyumva. Utuzi twa Dan Munyuza harya Kigali yaba yarahagaritse kudutanga?

One Nation Radio yaba igamije iki mu kuyobya abantu kubyerekeye urupfu rwa Shimwe Rudolphe Twagiramungu? Kuva iyi nkuru y’incamugongo yamenyekana ko umuhungu wa Faustin Twagiramungu yitabye Imana, ibinyamakuru bya leta ya Kagame nka Igihe.com hamwe n’intore bahise batangaza iyi nkuru nkaho aribo batakaje umuntu. N’akumiro koko abari abanzi ba Faustin Twagiramungu birangiye babaye inshuti ye.

None nkuko byumvikanye kuri radiyo “One Nation” batangiye guteranya umuryango wa Faustin Twagiramingu na Jambo asbl leta ya Kagame itinya kubera urubyiruko ruyirimo rwanze kumuyoboka.

Exit mobile version