Site icon Rugali – Amakuru

Ibitekerezo ku nkuru y’abishwe na Kagame i Byumba

Maze gusoma inkuru yabaye posted na Francis Kayiranga ku bwicanyi bwakozwe na Kagame ubwe nifuje kugira icyo mvuga kuri iyo nkuru. Nyuma y’imyaka 24, ngendeye kubyo nagenzuye mu gihe kinini nemeza ko FPR yacuze umugambi w’igihe kirekire kdi ukozwe mu buryo bunyuranye wo kurimbura abanyarwanda. Abatutsi bishwe na bamwe mu bahutu bapfuye kuko ari abatutsi. Ariko kuri FPR abatutsi bari mu Rwanda yabishe kdi nubu irabica kuko ari abahutu.

Kugeza uyu munsi ntangiye kwemera ko FPR yateguye ubwicanyi bw’abahutu kdi kugirango ibigereho neza itegura n’ubwo Abatutsi aha Bari babaye dénaturalisés bahindurwa abahutu. Ibyo mvuga si ibihimbano cg gupfobya. Kuva mu mwaka wa 1994 nifuje kumenya uruhare rwa FPR Ku byabaye mu Rwanda. Ngendeye ku byavuzwe na JM Ndagijimana igihe yasabaga ko mu Rwanda hashyirwaho uburyo bwo gutabara abicwaga, ibintu ngo n’inzirabwoba zemeraga Kagame na FPR basubije ko mu Rwanda nta batutsi bagihari bashize. Bongeraho ko bagize igihe gihagije cyo guhitamo Kayibanda na Habyarimana. Abo bagabo bombi ubu bari kwitwa abanyamahanga n’ubutegetsi. Mu gihe gitaha tuzasanga abatutsi batakiri abahutu ahubwo barabaye nabo abanyamahanga kuko Kagame yivugiye ko igihugu cyasubiranye benecyo.

Ngo haba hari igitabo ( sindagisoma) cya Romeo D aho ngo yasabye Kagame gufata Kigali ngo atabare abantu nawe ati nimubareke babanze basubiranemo. Imvugo gusubiranamo kw’amoko mu 1994 mu Rwanda yewe no mu rwego rw’amategeko ifatwa ngo guhakana no gupfobya Génocide. Kagame yari afite ibyungu nyinshi Muri génocide.
Tugendeye ku iyerekwa ry’abatutsi b’abarokore Bari i Bugande nk ‘uko byavuzwe mu kiganiro Bishop Canisius yagiranye na KNC kuri TV1 ngo Imana yari kubaha igihugu ariko imbere hakaba ibitambo. Mu ndimi z’amahanga nibyo twita Victimes utiles. Aho niho mpera nemeza ko kuri Kagame byari ngombwa kdi byiza ko abatutsi bo mu gihugu bapfa ngo ifate ubutegetsi kdi ikomeze umugambi wo kwica abahutu mu buryo bumwe n’ubundi biyoroheye . Nicyo nise Juxtaposition du génocide. Bisobanuke neza ko abahutu batari gupfa neza abatutsi batishwe kdi PFR ntiyigeze ifata urupfu rwabo (abatutsi) nk ‘urw ‘abatutsi bari Abahutu.

Mushobora kuvuga ko nkabya : ivanjili nk ‘uko yanditswe na FPR ivuga ko abahutu bishwe mu 1994 bishwe kuko habaye assimilation bari babaye abatutsi, nkabyo rero abatutsi bishwe cg bicishijwe na FPR cg abo yica ubu si abatutsi ni abahutu ni ibipinga nk ‘ibindi byose. Uwo mu kino wo kwica no kwicisha abatutsi warabaye no muri Nord Kivu aho Nkunda yivugiye ko ari kurwanira ubwoko bwe. Mwibuke ko icyo gihe Abagogwe bishwe. Mwibuke inama ya Butare yakanguriraga Abanyamurenge kwimukira mu Rwanda ababyanze batangiye kwicwa.
Urugero rwa bugufi rugaragaza ubunararibonye bwa Kagame na FPR mu gutegura génocide no kwanganisha abantu ni urw ‘I Burundi mu 2015. Hari ikindi kimenyetso kirenze icyo mukeneye? Tubonereho umwanya wo gushima ubutegetsi bw’uburundi ariko cyane cyane bamwe mu batutsi baho batahuye umutego wa Kagame bagafasha mu kubogora u Burundi ndetse na bamwe mu Banyamurenge bakomeye ku bwenegihugu bwa Congo.

Kwicisha abatutsi ngo agere ku cyo agambiriye yabitangiriye mu Rwanda agambiriye kwica abahutu. Yabikoze muri Congo, yabikoze mu Burundi, ubisoma abyitondere kuko iyo iby ‘I Burundi bicamo ibyari gukurikiraho mubyisobanurire.
Mujye mwibuka ko ibyo yakoze byose yabifashijwemo n’amahanga, ayo mubamo,ayo mumuregera.
Abafatanyije n’amahanga yavuze ko Sudani hari Génocide yoherezayo ingabo ariko ubu Bashir ni umushyitsi udasiba mu Rwanda.
Kagame Avuga, akora ibyo ashaka, igihe ashakiye n’uko ashaka. Mu kinyamakuru ke igihe bakoze urutonde rw’abanzi b’igihugu abo abwira ati ” it is a matter of time. ” ijambo ama listes rirakomeye mu Rwanda kuko hari abapfuye n’abafunze kubera ayo majyagwa. Ariko kuva mu 1990 FPR ikorera ku ma listes abatari babizi mubimenye.
Mu mpenshyi umwaka ushize ashaka kwikiza Musoni yavuze ko umuntu ahabwa gukora umuhanda wa 6m agakora 3m kandi nta nkurikizi. None nibwo yari akimenya ibyo bintu cg iyo mihanda si Kagame uyikora binyuze mu bigo bye?

Uwo munsi ni naho yavuze ibyo guca iy ‘ishyamba. Bigaragara neza ko ibyo akora, avuga arabizi. ndetse n’ubu azi neza ko abaciye iy’ishyamba bari hafi ye
Ndakangurira abantu gushyira imbaraga mu kumubihesha amagambo n’ibikorwa bye.
Mu muhango wo gushyingura imibiri 547 yabonywe hafi y’ikigo cya Kanombe mu kwa cumi umwaka ushize Dr. Bizimana yasabye abanyarwanda “gushyira imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya génocide n’ingengabitekerezo yayo barwanya uwo ariwe wese ubangamira ubuyobozi bw ‘igihugu , abusebya, abwigomekaho, agandisha abandi … Cyane cyane abaye ari umucikacumu rya génocide yiswe iyakorewe abatutsi. Yadusabye kwitandukanya n’uwo muntu niyo yaba uwacitse ku icumu, umuvandimwe cg inshuti.

Mwibuke ko hari abafunze cg bishwe bazira kwitandukanya no kudatabara abari mu kaga mu 1994. Uko niko abantu babujije kujya gushyingura umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa.
Mwibuke ko ayo magambo yari afite icyo arengurizaho: kwitandukanya n’umuryango wa Rwigara inkotanyi cyane (nibo babyivugiye) hari n’amadini amaze gutera iyo ntambwe yitandukanya n’abayoboke bayo bashyigikiye Diane.

Kagame ubwe yivugiye ko atabonye uburyo bwo kumarira umujinya mu bahungiye muri Congo. Abatabizi mumenye ko habagamo n’abatutsi hari amazina azwi ndetse n’i Kibeho bari barimo ndabazi ndetse bamwe bamaririje. Hari icyo yongeyeho avuga icyaha cyo kubareka bakagenda bakagaruka akaboza akabasiga, yagize ati icyo tutakoze icyo gihe ubu dufite uburyo buhagije bwo kugikora yabivugiye ku Gikongoro murabizi. muyandi magambo abanyarwanda arabibikiye baba ba Mudacumura cg ba Diane n’abandi. It is a matter of time kereka natwe nitwiminjiramo agafu tukamubwira muri ruriya rurimi tumutega iminsi mu magambo no mu bikorwa naho ubundi aratwibikiye azadutegera ahantu yizeye adukocore cg yongere umuvuduko yongere akore hasi akubure ku manywa izuba riva.

Che yaravuze ati niba tudashoboye gukunda igihugu dufunge umunwa. Uwitwa Julien Freud yaravuze ati nta politique itagira umwanzi ugaragara n’utagaragara, uw’ukuri n’umuhimbano, nta politique nta makemwa ibaho, nta guverinoma y’agahozo ibaho, nta muryango waba umunyakuri 100% ubaho kdi ngo ube wose ushyize hamwe. Rimwe na rimwe umwazi ava hanze, ni undi muntu, Ava kure, ni umucurano .

Ubu igihe kirageze cyo kutongera kwishakamo abanzi kuko tutababura ahubwo tukishakamo ibisubizo. None se muri iyo Audio yatanzwe ntiwumvisemo Byabagamba kdi ubu nawe ibihe arimo birasaba kugirirwa impuhwe no gukorerwa ubuvugizi.

Nshuti zanjye rero ikibazo cyacu kirakomeye ndetse gisumba ubuhutu n’ubututsi, gisumba kurokoka no gupinga, gisumba Nduga na Rukiga, kiragutse kigera I Burundi, Masisi na Murenge,uzagisanga I Kampala n’ahandi. none ntimwumvise ibya Yoël Mutabazi? Kiragutse naho za Maputo za Lusaka… Muzagisangayo. kirasaba abagabo Nyabagabo batagurwa ntibigurishe, abahanga kdi b’abanyakuri batariganya, abagabo batatarwawe n’abagore kdi batabatswe n’agatama.

Yanditswe na Rukara

Exit mobile version