Site icon Rugali – Amakuru

Ibitekerezo by’intwari Diane Rwigara byatumye abagore bituwe inabi na FPR kandi barayikoreye bahaguruka

Abagore bo muri FPR biyemeje guhangana ku mugaragaro na Paul Kagame muri politiki

Abagore bo muri FPR bahagurutse!

Umwaka w’2019 uzanye impinduka muri politiki y’u Rwanda. Nyuma y’aho Diane Rwigara atsindiye ruhenu Paul Kagame mu nkiko yishyiriyeho ku byaha yamuhimbiye kubera ubwoba yamugiriye ko yashoboraga ku mutsinda mu itorwa ry’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2017; itsindwa rya Kagame ritumye abandi bagore bo muri FPR batinyuka kumugaragaro gushyiraho urubuga (mouvement) rwa politiki bahuriyeho rwitwa WDCR (Women Democratic Change in Rwanda).

Ku italiki ya 05/01/2019 nibwo abagore 6 bo muri FPR bashyize ahagaragara itangazo rigenewe abanyamakuru, iryo tangazo rikaba rimenyesha rubanda ishingwa ry’urubuga (mouvement) rwa politiki rw’abagore bo muri RPF bise WDCR (Women Democratic Change in Rwanda), tugenekereje mu kinyarwanda iyo muvoma ikaba isobanura :”Abagore baharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda”.

Muri iryo tangazo ryanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda nk’uko murisoma hasi y’iyi nyandiko, abo bagore bavuga ko bamaze kubona: akarengane ndengakamere ka FPR, umwiryane muri FPR, ubwicanyi bugambiriwe bukorwa na FPR, guhindura jenoside intwaro yo kurenganya abahutu n’igikangisho kubanenga FPR n’ibindi, biyemeje ibintu 10 bigomba guhindura imiyoborere y’u Rwanda nk’uko mubisoma muri iryo tangazo.

Abo bagore bavuga ko bagomba gutera ikirenge mucya Diane Rwigara. Iryo tangazo ryohererejwe abantu banyuranye mu buryo bwa interineti (mail) ndetse no ku rubuga nkoranyambaga rwa “whatsapp”. Kugeza ubu twandika iyi nkuru nta muntu cyangwa se leta y’i Kigali baramagana iryo tangazo. Abashingamateka b’Amerika (USA) bandikiye leta ya Kagame bayisaba kureka abagore bagakora politiki mu gihugu ndetse no kugira uburenganzira busesuye bwo kwiyamamariza imyanya yose y’ubuyobozi ndetse bakiyamamariza n’umwanya uwo kuba perezida wa Repubulika.  Diane Rwigara yavuze ko nyuma yo gutsinda urubanza rw’ibyaha yahimbiwe yiyemeje gukomeza politiki mu gihugu; ni ukuvuga ko n’iyi muvoma ya WDCR nayo ifite uburenganzira busesuye bwo gukora politiki mu Rwanda!

Amazina y’abagore 6 bari muri iryo tangazo bavuga ko bashinze muvoma ya WDCR ni : Marie Baine Byabagamba, Rose Marie Museminali, Rose Mukankomeje, Angelique Kantengwa, Colonel Rose Kabuye na Major Doreen Kayitesi.

Ubwo abagore bahagurutse ibintu byakomeye! Dore itangazo rya WDCR

 veritasinfo

Exit mobile version