Yize ibijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychologie) hanyuma ajya gushaka kwiga ibyo gutwara indege, ubwo nibwo Imana yamuhamagaye ajya abivamo yiga amasomo y’iyobokamana (théologie).
Ubu afite masters na doctorat muri théologie yakuye muri Kaminuza ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mpera za 2015, Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuzweho cyane bitewe n’ubuhanuzi bwe ku bimenyetso by’impera y’Isi; yavuzwe cyane kandi ko yaba akorana n’imbaraga z’imyuka mibi itandukanye n’ibyo we yigisha.
Ibi byose n’ibindi abantu bibaza kuri uyu mukozi w’Imana yabisobanuye mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru. Ibisubizo yasubije ni ibi bikurikira:
Umunyamakuru: Mu minsi yashize mwahanuye itariki imperuka yagombaga kubera?
Gitwaza: Biriya ni ibinyoma. Sinavuze ko Isi izarangira ku itariki 28 Nzeli. Impamvu ntabivuga ni uko Bibiliya itatubwira umunsi, icya kabiri nanjye nzi umunsi isi izarangirira nta ngendo najyamo, sinakwigisha abantu gukora no gutekereza no kureba imbere.
Inyigisho zanjye inyinshi niba muzikurikira ni izishishikariza abantu gukora, kwiyubaka mu Mana no mu mibereho yabo. Ntiwaba urimo wigisha abantu ibyo ngo nurangiza ubabwire ngo ejo bundi Isi izashira. Abantu banyumvise nabi. […] inyigisho nigishije irahari, abantu bayishatse baza bakayibaha.
Umunyamakuru: Bivugwa ko waba warariganyije abo mwatangiranye umurimo w’Imana ariyo mpamvu mutakiri kumwe, ibyo byifashe gute?
Gitwaza: Abapasiteri nkorana nabo ni abo twabanye tukiri abanyeshuri, tumaranye imyaka isaga 20 tutaratandukana. Si uko tutabura icyo tutakumvikana ariko abantu mugenda mwiyunga kuko muba mufite icyo mushaka kugeraho.
Itorero ryatangiye mu Bufaransa. Ryatangijwe n’umwana muto w’umuhungu, bucyeye wa musore sinzi uko atumvikanye nabo bakorana, Bishop wacu ushinzwe amatorero y’i Burayi mu Bwongereza aramusanga, ariko asanga wa musore hari amakosa afite amugira inama, iyo ugiriye umuntu inama rero ashobora kuyemera cyangwa akayanga.
Umusore ati ibi bintu ninjye wabitangiye, ninjye wanditsweho Zion, ngomba kuba umuyobozi byanze bikunze kandi mu by’ukuri yari agikeneye kurerwa. Nanjye nti rero aho kugirango turwane ibyo watangiye bigumane, noneho dutangire ibindi, nyuma ibyo yatangiye biramunanira, ndibuka ko yanyandikiye ambwira ko ashaka kudusubiza impapuro kuko niwe wari ufite ubuzima gatozi, ndamubwira nti nushaka ugaruke nawe dukorane. Nta kibazo na kimwe njye mfitanye nawe. Ni umwana wanjye ndamukunda kuko turanandikirana rimwe na rimwe […] ubu yagaruye ubuzima gatozi.
Umunyamakuru : Hari abakirisitu bashoye amafaranga mu kigo cy’imari iciriritse mwari mugiye gushinga mu 2011 none amaso yaheze mu kirere. Icyo kigo kigeze he?
Gitwaza: Twashatse gushinga ikigo cy’imari cya ‘Authentic Bank’ amafaranga twayabitse kuri BK, amafaranga BNR yasabaga yari miliyoni 300 haboneka miliyoni 200 […] projet (umushinga) ikiri aho amafaranga ataruzura, umuntu akaza ati nagize ikibazo cy’amafaranga munsubize umugabane wanjye, tukayamusubiza uko tuyamusubiza niko agabanuka, tubonye amafaranga ageze hagati n’abari basigaye tubasubiza amafaranga yabo.
Abavuga rero ngo hari amafaranga yabo twariye ni ukubeshya kandi ngirango uwayarya si uku byaba bimeze. Utarayasubizwa niwe wenyine wavuze ati njye ndacyategereje umushinga twakoze. Byaduhaye isomo ry’uko twazatangira ikigo wenda abantu bakaza kugura imigabane, bishobora kuzaba nko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.
Umunyamakuru: Hari abapasiteri bashinga amatorero bagamije amafaranga, niko namwe mubibona?
Gitwaza: Mbyumva kimwe n’intumwa Paul, yaravuze ngo hari abantu bakorera Imana bafite umuhamagaro hari n’abandi bakorera Imana bashaka inyungu zabo, ariko ibyiza ni uko Kirisito avugwa. Hari abapasiteri b’ukuri hari n’abasa n’abapasiteri ariko atari bo. Iyo umuntu avuga ngo agiye gutangira itorero kubera amafaranga biba ari ikibazo.
Njyewe nza mu Rwanda gutangiza itorero nari mfite ‘scholarship’ (buruse) yo kujya kwiga muri Australia ibyo gutwara indege. Igihe nari ndi Nairobi ntegereje kugenda, Imana irambwira ngo ninze mu Rwanda.
Iyo biza kuba ibintu by’amafaranga mba ndi umupilote ntwara indege. Hari umuntu uvuga ati Gitwaza yarafatishije reka nanjye ntangire itorero […] hari n’ugutumira mu itorero rye akakubwira ngo uzaze wigishe ku cya cumi n’amaturo. Hari abapasiteri bashinga amatorero aricyo bagamije, barahari ariko si bose. Hari ubwoko bubiri bw’abapasiteri, abahamagawe hamwe n’abihamagaye.
Umunyamakuru: Bivugwa ko mwigeze gukangurira abanyamurenge gusubira i Mulenge, nibyo ?
Gitwaza: Buri mwaka njya kuvuga ubutumwa i Mulenge, niho navukiye niho nakuriye nahavuye mfite imyaka 18. Nasubiyeyo nyuma y’imyaka 15 mpavuye nsanga abari barizeye Imana barasubiye inyuma, nsanga hasigaye abasaza baba mu matongo, nta buvuzi buhari, urubyiruko rwose rwaragiye.
Mu gihe nari ndiyo njya gusura umugore babyaje bamubaze bakoresheje urwembe nta kinya bamuboshye amaguru n’amaboko arimo gutaka cyane ndabirebaaaa […] ndi muri Amerika nakirwa n’urubyiruko rw’abanyamulenge rugeze ku 100, ndababwira nti ko muri Abanyamerika mwatashye iwanyu mukajya gufasha bene wanyu, nabakanguriye gufasha iwabo ngo babakure muri ubwo buzima, bajye kubaka ibitaro.
Narababwiye nti simbabwiye ngo mugumeyo, ahubwo mutahe mujye kubafasha kuko habaye amatongo. Batwara umuntu mu ngombyi iminsi ine kugirango bazamugeze ku kigo nderabuzima.
Umunyamakuru: Mwatubwira ku isanduku y’isezerano muherutse gukura muri Israel?
Gitwaza: Iyi ntabwo ari isanduku y’Imana ya Israel nk’uko abantu babivuga. Kugeza ubu abiyisiraheli nabo ntibazi aho isanduku y’Imana iri hashize imyaka isaga ibihumbi 2000.
Iyi sanduku nayihawe n’inshuti yanjye y’umuyuda nayikoresheje mu rusengero nk’ imfashanyigisho ubwo nari ndimo kwigisha ku bwiza bw’Imana, nigishishaga ko ubwiza bw’Imana bushobora kuva ku bantu ndetse n’uko bugaruka.
Abavuga ngo naravuze ngo icyubahiro cy’Imana kiragarutse ni ukubeshya. Naravuze ngo aha hari ubwiza bw’Imana hari icyubahiro cy’Imana, sinavuze ngo icyubahiro cy’Imana kiragarutse. Ariko uwagiye kuvuga we yaravuze ngo mu gihugu nta bwiza bw’Imana bwarimo none ndaje ubwiza bw’Imana buragarutse. Ibyiza ni uko wakwegera umuntu ukamubaza uti ko wigisha ibi nibi washakaga kuvuga iki?
Umunyamakuru: Bivugwa ko ukoresha imbaraga z’umwijima, waba warigeze ubyumva?
Gitwaza: Natangiye gukorera Imana ndi umwana muto mfite imyaka 9 , mfite imyaka 16 nari umukozi w’Imana. Nkiri muri Congo nta na hamwe numvise bavuga ngo njya ikuzimu, nabyumviye hano.
Imana iragukoresha ngo ujya ikuzimu, wabona amafaranga ngo ajya ikuzimu, ese hari umuryango w’ikuzimu uba aha? Njye ndakora cyane, ndyama gake, ndasenga, ndasoma.
Ikindi na none ntiwakorera satani imyaka igera kuri 17 ngo abantu bareke kukuvumbura, Zion Temple ntisengeramo injiji […] hasengera abarimu bo muri kaminuza, hasengera n’abategetsi bakomeye. Umuntu rero ushishoza ntiyananirwa kubona ko nkorera satani kandi harimo n’abakirisitu b’abanyamwuka iyo ukorera satani barakurondora.
Imana ntiyakwihanganira ko umuntu ayobya abantu ngo iceceke, nonese nayo ntiriho? Ni gute nasenyera satani hanyuma nkamukorera? Ibyo ni ibintu abantu bavuga kubera amashyari cyangwa se kubura icyo bavuga.
Na Yesu bamwise Berizeburi umukuru w’amashitani yose, nkanswe Gitwaza barabivuga nkabyumva kandi ngakomeza ngakorera Imana.
Ibyo kuvuga ngo mfite inzu irimo icyumba kitinjirwamo, ariya ni amateka ya Mobutu bakuyeho izina Mobutu Sese Seko bashyiraho izina Gitwaza […] mfite inzu y’ibyumba bitatu nta cyumba kitinjirwamo ngira.
Umunyamakuru: Byavuzwe ko uca inyuma umugore wawe?
Gitwaza: Mu 1999 nigeze gusoma ikinyamakuru ngirango ni Umuseso, bavugaga ko ngo bamfashe ndi kumwe n’umugore w’abandi, umukirisitu umwe arampamagara (kuri telefoni) ati urihe nanjye nti mvuye kwigisha amateraniro abiri ndi kwitegura kujya mu rya gatatu, icyo gihe byaradutangaje cyane.
Bucyeye undi munyamakuru aba atelefonnye umugore wanjye ati ese waba uzi ko umugabo wawe bamufashe yinjiye undi mugore? Nari nicaranye na madamu muri Salon, madamu aramubwira ati reka muguhe muvugane, undi ati ese ni wowe Gitwaza?
Umunyamakuru: Mu minsi ishize mwagize ibyago mupfusha umuvandimwe, kuki mutagiye gushyingura?
Gitwaza: Bamushyinguye mu gihe kingoye, nari mfite itsinda ry’abantu 24 bavuye mu bihugu bitandukanye tugiye muri Israel. Tugeze ku mupaka wa Israel na Misiri barampamagara barambwira ngo mukuru wanjye arapfuye, abo bantu twari kumwe ninjye wari ubayoboye aho bari bagiye ntibari bahazi.
Nterefona mukuru wanjye wari wagiye i Burundi arambwira ati turabizi twese komeza umurimo ibindi turabikora uzaza gusura umuryango.
Umunyamakuru: Bivugwa ko kubonana namwe bitoroshye n’abakirisitu ngo ntibiborohera kukugeraho?
Gitwaza: Zion Temple ifite amatorero mu Rwanda agera kuri 50 , amatorero ari muri Alliance (Umuryango w’amatorero ya Gikirisitu) Peace plan ihuriwemo n’amatorero menshi, dufite amatorero hirya no hino ku Isi, mfite umugore n’abana.
Mfite inshingano nyinshi mu by’ukuri, niyo mpamvu mfite aba bishop umunani nkagira abapasiteri 65 kugirango babashye gusubiza ibibazo bya buri munsi.
Umunyamakuru: Zion Temple yaba ifite ibikorwa by’iterambere mu Rwanda?
Gitwaza: Zion Temple ubwayo ntifite amafaranga ariko ifite abakirisitu Imana yahaye umugisha iyo tubasabye ikintu baragikora. Dufite ikigo Nderabuzima (Centre de santé Betesayida) dufatanyije n’Akarere ka Kicukiro, yakira abaturage ibihumbi 54.
Kicukiro iruhande rwa St Joseph tuhafite ikigo cy’ishuri, hari ishuri ry’incuke, ishuri ribanza ndetse n’amashuri yisumbuye. Bigira nk’ubuntu kuko naravuze nti mureke abana b’abakene bige. Dufite na Radio Authentique yigisha abantu kugirango bave mu bidafite akamaro, dufite n’indi mishinga itandukanye yo gufasha abatishoboye. Imbaraga tutagira ni uguhamagara itangazamukuru ngo nimuze murebe twakoze ibi nibi. Akenshi ingunguru irimo ubusa niyo isakuza, ingunguru yuzuye ntitera amahane.
Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko byinshi mu bimwandikwaho mu itangazamakuru ko aba ari ibihuha bigamije kumusebya.
Ati “Umuntu araza ngo hari inkuru dufite ariko hari ukundi twayigira uduhaye akantu (amafaranga). Nanjye nti genda uyisohore ntayo mfite. Naramubwiye uwo nti sinazamuwe n’itangazamakuru kandi sinzamanurwa naryo. Nazamuwe n’Imana ni nayo yamanura.”
emma@igihe.rw
igihe.com