Leta ya Kagame yubakiye ku iperereza rya gisirikare. Nyuma y’umunyagitugu Paul Kagame, hakurikiraho iperereza rya gisirikare mu kuyobora igihugu cy’u Rwanda.
Kuva umunyagitugu Paul Kagame yashaka guhindura ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi mu mwaka w’2013, iperereza rye ryatangiye guhiga perezida Pierre Nkurunziza no kwinjira rwihishwa mw’iperereza ry’u Burundi. Ubwo Kagame yakomeje kwigira mwiza kuri perezida Nkurunziza ariko arimo ategura uburyo bwo kumukuraho. Ku taliki ya 13 Gicurasi umwaka w’2015, igihe abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba bateraniraga mu nama i Dar es Salaam kugirango bige ku kibazo cya politiki itari imeze neza i Burundi, icyo gihe umunyagitugu akoresheje ibyitso bye mu iperereza ry’u Burundi yashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza.
Mu gihe abo bakuru b’ibihugu bari mu nama batangiye kubona amakuru ko habaye ihirikwa ry’ubutegtsi mu gihugu cy’u Burundi. Ayo makuru batangiye kuyabona igihe bari mu kiruhuko cy’amafunguro ya sa sita. Nyuma yo gufungura basubiye mu nama kugirango bayikomeze ariko abo ba perezida aribo Jakaya Kikwete na perezida Yoweri Museveni batangajwe n’uko perezida Kagame yababwiye ko perezida w’u Burundi atakiri perezida ko atakagombye kuba muri iyo nama kuko ingingo barimo bigaho itari ikiri ikibazo bitewe n’ihirikwa ry’ubutegetsi bari bamaze kumukorera nk’uko amakuru yarimo aturuka i Bujumbura abivuga.
Igihe barimo bafata ayo mafunguro ya saa sita, nibwo Gen James Kabarebe wari uyoboye icyo gikorwa cy’ihirika ry’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza yamenyesheje boss we Paul Kagame ko igikorwa bakirangije kandi neza. Brig Gen Willy Rwagasana, wari umukuru w’abarinda perezida Kagame wari Lt Colonel icyo gihe akaba yari n’umurinzi wa Kagame wa hafi niwe wamugezagaho amakuru ya coup d’etat y’i Burundi yarimo ahabwa na Gen James Kabarebe.
Nta soni afite, ubwoba cyangwa kumva ko arimo agira nabi, Paul Kagame yakomeje kuvuga ko Perezida Pierre Nkurunziza atagombaga kuba ari muri iyo nama ko ahubwo baganira uburyo perezida Nkurunziza n’umuryango we wari i Burundi basohoka amahoro bakava muri iyo ntambara ya coup d’etat yarimo iba i Burundi. Abo ba perezida bombi Jakaya Kikwete na Perezida Yoweri Museveni bangiye uwo musazi Kagame ibyo yarimo asaba bavuga ko Perezida Pierre Nkurunziza akiri perezida w’u Burundi ko ibihugu by’iburasirazuba bitazemera iyo coup d’etat ko bazakora ibishoboka byose bakarwanya abayikoze.
Abo ba perezida bose baratangaye babonye Paul Kagame ahagurutse akababwira ko we agiye kuko banze kumva ibyo abarundi bashaka ko bashobora gukomeza ibiganiro byabo we adahari. Paul Kagame n’abari kumwe nawe barasohotse bahita bajya ku Kibuga k’indege Julius Nyerere barataha. Paul Kagame yavuye muri Dar es Salaam n’inseko ku munwa yishimye asubira i Kigali kwizihiza insinzi y’ihirikwa rya perezida Pierre Nkurunziza.
Ibyakurikiyeho murabizi neza uburyo umukino wakinywe na Gen James Kabarebe wari umaze kwemeza insinzi. Kuva iryo hirikwa ryaburirwamo kugeza perezida Pierre Nkurunziza yatabaruka ku tariki ya 8 Kamena, Paul Kagame yakomeje kumuhiga akoresheje DMI ye.
Hagati mu mwaka wa 2015, iperereza ry’ibihugu bya SADEC n’Uburusiya byahaye amakuru y’imvaho iperereza ry’igihugu ry’u Burundi. Guhera icyo gihe kugeza atabarutse perezida Pierre Nkurunziza ntiyongeye gusohoka mu gihugu uretse rimwe igihe yajyaga guhura na perezida wa Tanzaniya John Magufuli mu majyaruguru ya Tanzaniye ahitwa Ngara.
Kudasohoka mu gihugu kwa perezida Pierre Nkurunziza muri iyi myaka itanu yari ishize kwari gushingiye ku makuru y’imvaho yahabwaga n’iperereza rya gisirikare. Nyuma yo kuburizwamwo kw’ihirikwa rya Perezida Pierre Nkurunziza, Paul Kagame ntiyahagaze mu migambi ye mibi, abakozi be bakomeje gucunga, gukurikira no kumuha amakuru kuri perezida Pierre Nkurunziza.
Nyuma yo kurata coup d’etat yo muri 2015, abo leta y’uburundi itafashe bahungiye mu Rwanda. Bageze mu Rwanda Paul Kagame yategetse iperereza rye ko babakorera buri kimwe cyose bakeneye harimo kubaha impapuro z’ingendo, kubaha amikoro ngo bashobore kwishyira hamwe, kubaha imyitozo ya gisirikari n’ibikoresho byo gutangiza radiyo na televiziyo kw’ikoranabuhanga kugirango batangira ibikorwa byo kurwanya perezida Pierre Nkurunziza. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa nibwo havutse inyeshyamba RED – Tabara zateye u Burundi ziturutse mu Rwanda ariko ingabo z’u Burundi zibasha kubahashya.
Amaze kubona ko imigambi yo kwica Perezida Pierre Nkurunziza itari gucamo, Kagame yatangiye guharabika perezida Pierre Nkurunziza aho yatangiye kwigira umurwanashyaka uharanira uburenganzira bwikiremwa muntu. Yatangiye avuga ko “abantu bapfa buri munsi, ko imirambo y’abantu iba iraho ku mihanda….abayobozi nta kindi bakora uretse kwica abantu. Nta numwe uzi aho ari, nta nushobora kumuvugisha. Ni gute ayoboye abaturage be? Abantu barapfa buri munsi, imirambo y’abantu bayikurura bayivana ku mihanda buri munsi”.
Mu gihe Kagame yiyitaga umurwanashya uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abakozi be bari bakomeje gucagura abakiri bato mu nkambi z’abarundi mu Rwanda kugirango babahe amahugurwa ya gisirkare. Ayo mahugurwa yatangirwaga i Gabiro n’i Nasho. Mu mpera z’umwaka w’2015 nibwo havutse umutwe urwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza witwa – Force republican du Burundi (FROREBU) watangiriye i Kigali, utangizwa na Major General Philibert Habarugira, Colonel Gilles Ndihokubwayo, Edward Nibigira, Hadji Hussain Radjabu n’abandi.
Guhera umwaka 2016 kugeza ubu, ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zirwanira muri Congo muri Kivu y’amajyepfo. Mu nama y’abanyamakuru n’umukuru w’igihugu yabaye ku tariki ya 27 Mata umwaka w’2020, abanyamakuru babajije umunyagitugu Paul Kagame niba hari ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo? Aho kubasubiza yego cyangwa oya ahubwo yatangiye ababwira uburyo ingabo z’u Burundi ziri muri Congo. U Rwanda rwohereje muri Congo batayo 6 z’abasirikare. Guhera mu mwaka w’2019, kubwumvikane na perezida w’igihugu cya Congo – Felix Tshisekedi, u Rwanda rwohereje abasirikare barwo muri Congo kandi bakaba baremerewe na perezida wa Congo Felix Tshisekedi kwambara imyenda ya gisirikare cya Congo.
Ku tariki ya 22 Mata 2020, iperereza rya Kagame DMI, rikoresheje itangazamakuru ryayo ryashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga uburyo umufasha wa Petero Nkurunziza, Denise Bucumi Nkurunziza yajyanwe mu bitaro i Nairobi n’indege y’AMREF itwara indembe agiye kuvurwa Covid-19. Umunsi ukurikiyeho ibinyamakuru byo mu karere n’ibinyamakuru mpuzamahanga byatangiye kubona ko iyo nkuru yakwirakwije n’iperereza rya Paul Kagame. Iki gihe n’ibwo leta y’u Burundi yatangaje ko perezida nta Coronavirus afite ariko birinda kuvuga k’uburwayi bw’umufasha we n’uko ameze.
Ku tariki ya 27th Gicurasi uwaka w’2020, iperereza ry’umunyagitugu Paul Kagame DMI yatangiye gukwirakwiza ibihuha uburyo Perezida Petero Nkurunziza yafashwe na Covid 19. Aya makuru ntabwo yariyo. Hano umuntu yakwibaza “ kuki iperereza rya Kagame ryakwirakwije amakuru atariyo?” Yaba se byari mu mugambi wo kurangaza abantu kugirango Kagame ashobore gukora neza umugambi we wo kwica perezida? Kuki iperereza rya Kagame DMI yahisemo gukoresha iyi nzira yo gutanga amakuru atariyo? Abakurikiranye uburyo Paul Kagame akora bazi neza ko ntacyo Kagame akora ngo bagifate ko ari ukwibeshya. Ibikorwa byose by’iperereza bikorwa hari impamvu runaka, hari icyo bashaka kugeraho.
Ku wa gatandatu tariki ya 7 Kamena umwaka w’2020, abanyakigali babyukiye ku nkuru y’uko Pierre Nkurunziza yarembye ko yajyanwe mu bitaro bya Karusi mu burasirazuba bw’u Burundi. Iyi nkuru yaturutse muri DMI ya Kagame yageze i Bujumbura hagati mu munsi iza kugera ku bihugu by’abaturanyi b’u Burundi mu masaha ya ni mugoroba. Bigeze Hagati ku munsi ku taliki ya 8 Kamena ahagana mu masaha sita hari amakuru yahwihwiswaga muri Kigali ko perezida Petero Nkurunziza yapfuye. Mu masaha ya ni mugoroba y’uwo munsi nibwo ikoranabuhanga rya DMI na Paul kagame byatangaje iby’urupfu rwa perezida Petero Nkurunziza. Muri icyo gihe cyose guverinoma y’u Burundi yaricecetse aho yaje gutangaza inkuru ku mugaragaro inkuru y’urupfu rwa perezida Petero Nkurunziza ku tariki ya 9 Kamena 2020 azize ihagarara ry’umutima. Itangazo rya guverinoma y’u Burundi ryasohotse ryavugaga aya magambo “ Yajyanywe kwa muganga ku mugoroba nyuma yo kureba umukino wa Volley i Ngozi mu majyaruguru ku wa gatandatu. Yagiye kwa muganga ariko ku cyumweru yagaragaje ko arimo kumera neza ko yaganiriye n’abari bari kumwe nawe. Ariko ku wa mbere waho byaje guhinduka araremba”
Nyuma y’ibi umuntu yakwibaza: Perezida Petero Nkurunziza (Imana imwakire);
1) Yishwe n’umutima nk’uko guverinoma y’u Burundi ibivuga? Perezida yari ameze neza kuko yakoraga imyitozo ya buri gihe, nta munsi n’umwe yigeze ataka ibibazo by’umutima cyangwa ngo abe yarigeze kuvurwa indwara zijyanye n’umutima kandi yarisuzumishaga buri gihe ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze muri rusange.
2) Yishwe na Covid 19 nk’uko bivugwa mu mihanda y’i Burundi? Ibizami bya Covid-19 bamufahse basanze ari negatifu.
3) Yishwe n’amarozi nk’uko bihwihwiswa muri koridori z’iperereza ry’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba cyane cyane muri DMI ya Kagame?
Ese hazabaho isuzumwa ry’umubiri wa perezida Petero Nkurunziza kugirango barebe icyaba cyaramwishe?
Ibindi mugomba kumenya
1) Umubyeyi wa Petero Pierre Nkurunziza ni muzima.
2) Perezida w’inteko ishinga amategeko Pascal Nyabenda ameze neza kandi nta Covid 19 afite.
3) Perezida uherutse gutorwa Maj Gen Evariste Ndayishimiye nta Covid 19 kandi ameze neza.
Yanditswe na Gakwerere ishyirwa mu cyongereza na Yves Gashagaza