Site icon Rugali – Amakuru

IBIRI KUBERA CONGO NI IBYO KWITONDERA.

Iki gihugu kibarwa mu bya mbere mu bukungu kamere (natural resources) nticyigeze amahoro kuva abakoroni baduka aho usanga hahora intambara n’ibibazo by’uruduca aho ibyo bibazo byose bikururwa n’ibihugu by’ibihangange byibira mu nduru no mu mivu y’amaraso!

Sintinda ku mateka ahubwo ndashaka kuvuga ku matora arimo kubera muri iki gihugu aho Prezida ucyuye igihe Yozefu Kabila yahisemo gushyiraho umukandida wamusimbura akaba ahanganye n’Abakandida bakomeye nka Fayulu ndetse na Kisekedi!

Aho ibintu benshi batabona ni uko uko imitegecyere y’isi igenda ihinduka bitewe ahanini n’uburyo ibihugu by’u Burusiya n’ Bushinwa nabyo bimaze kuba ibihangange bigena icyerecyezo k’isi Kabila wahoze ari umukozi w’ibihugu by’i burengerazuba (Amerika n’u Burayi) ubu ibi bihugu bitamwifuza na gato ndetse ubu Amerika bikaba btemezwa ko yamaze kohereza ingabo hafi ya Congo ngo zatabara mu gihe Kabila yaba yanze kurekura we n’umukandida we!

Ikibazo buri muntu usesengura yakwibaza ni iki: Niba Kabila ari umukozi w’ibihugu by’i Burengerazuba ibi bihugu buramurwanya kubera iki? Ko atari we gusa umaze igihe ku butegetsi ko ndetse hari n’abamutanzeho imyaka irenga icumi nka Museveni ndetse ko na Kagame amaze igihe kinini kumurusha ni iki cyaba kihishe inyuma yo kumurwanya?

Kabila nta kindi azira arazira ko yahinduye uruhande aho gukorana n’ibihugu byo mu burengerazuba ahitamo kwikoranira n’Abashinwa ndetse n’Abarusiya bityo Abanyamerika n’u Burayi biyemeje kumusimbuza uko byagenda kose!

Aha rero uhabwa amahirwe bwana Fayuku kuba ashigikiwe n’Uburengerazuba bikwiye kwitonderwa kuko uyu ntaho azatanira na Kagame cyangwa Museveni!

Aba bombi ni abakozi b’Uburengerazuba niyo mpamvu mubona amakosa bakora yose yirengagizwa!

Mwibuke ijambo intwari Samora Machel yavuze ati “Umunsi abazungu bamvuze neza,ntimuzongere kunyizera kuko nzaba namaze kubagambanira!

Mu yandi magambo barwanya ubangamiye inyungu zabo ibya Demukarasi ni iturufu bitwaza.

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Exit mobile version