Biryana mu matwi kumva ibinyoma mu kiganiro nk’iki cyakozwe n’abantu bajijutse kuko nkeka ko ibyakivugiwemo hari abazabifata nk’ukuli kandi ari ibinyoma! Reka ngire ibyo ntangaho umucyo:
(a.) Dr. NIYITEGEKA ntago yiyamamaje ahungutse / avuye hanze nkuko Umutangazamakuru Ramba Mark yabitangaje … uyu muganga yabaga akanakorera i Gitarama! Imvugo uyu mutumirwa yamutwerereye ntayo yavuze kuko ahubwo afungiye gukora Genocide yakatiwe na Gacaca ntago akurikiranyweho ingengabitekerezo! Karasira nawe yaribeshye aho yavuze ko Dr. Yazengurutse igihugu yiyamamaza kandi ahubwo candidature ye ntiyigeze yakirwa akaba rero muri 2003 atariyamamaje nyuma niho yaje gushinjwa ibyo bya Genocide ….
(b.) Onana mu minsi ishize yatangaje ko umuntu watumye aba interested ku Rwanda ari Mushayidi nkaba nkeka ko Ramba hano naho yatubeshye kubitwerera Nahimana Ferdinand
(c.) Habamenshi nta kintu cya Genocide nzi yashinjwe … ibye byari bijyanye n’umutungo ukuntu Mariko abihuje na Genocide ni uguharabikana!
Etienne na Karasira mwagize neza kuri iki kiganiro ariko abantu bavuga ibinyoma nk’aba ni ukubima ijambo … navuze kuri bike mpise nibuka ariko ibinyoma biri muri iki kiganiro ni byinshi birimo n’icya Jambo. Nkaba nabagira inama ko uvuze igitabo muzajya mugenzura ko koko ibyo avuze bicyanditsemo!
Mukomere cyane
Pam Philios