Kagame ubaye uwande? Ko ntanumwe uzakubikira ibanga. Ko ibyo ukora byose bijya ahagaragara kuri bose babireba uzabigenza ute? Erega ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Aho ujya hose, ibyo ukora byose menya ko hari ijisho rikureba kandi ritabona ibintu kimwe nawe. N’abo wibwira ngo barakugaragiye, utekerezako atari bo bagushyira hanze. Ubwo se uzizera nde ureke nde?
N’umwana wabyaye menya ko ashobora kukuvamo. Ikikubwira se ko iyi nyemezabuguzi iri hasi itaba yarasohowe n’umukobwa wawe Ange? Ariko da we umenya agerageza kugera ikirenge mu cyawe. Cyangwa icy’umuhungu wawe Ivan? Uwabandi we ntazi iyo biva niyo bijya. Ngaho namwe nimwirebere kimwe mu byemezo by’uko Kagame na leta ye bakoresha ibinyamakuri bya Uganda mu gukwirakwiza ibinyoma.
Aho kwita ku banyarwanda bari gupfa, Kagame n’agatsiko ke bahugiye mu gucuruza ibinyoma aho bishyura akayabo k’amafaranga. Ikinyoma ntikiramba. Ikinyoma ntigishobora kuganza ukuri. Gishobora kwiruka imyaka amagana n’amagana, ariko ukuri kuzakenera isengonda rimwe gusa, kugirango kugifate kandi kugiceho. Abaturage barimo baricwa n’inzara none Kagame arimo arabyinira mu mafaranga ava mu misoro y’abaturage. Ariya mafaranga yagatunze imiryango myinshi muri ruriya Rwanda.
Nimwirebere namwe aho imisoro ya rubanda mu Rwanda Paul Kagame n’agatsiko ke bayimariye: Kwishyura abirirwa bacuruza ibinyoma byabo. Uyu ni wa Muganda Andrew M. Mwenda uhemberwa kwirirwa arata Kagame n’agatsiko muri rya tekinika ryabo. Ibihumbi 200 by’amadorari ni hafi miliyoni 166 z’amanyarwanda yagobye kugaburira abaturage benshi bari kwicwa n’inzara.
Ange Uwera