Site icon Rugali – Amakuru

Ibinyoma biragwira! Babuze ibyo barega Perezida Habyarimana none biyemeje kumusebya. Uwasimbuye Hitler muri Afurika arazwi!

Minisitiri Sezibera yakomoje ku gitabo cya Hitler cyasanzwe kwa Habyarimana cyarashyizwe mu Kinyarwanda. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera, yabwiye abayobozi b’iyi minisiteri hamwe n’iy’ubucuruzi n’inganda ko bafite inshingano zo kugira amahitamo akwiye, yifashisha inkuru eshatu abereka ingaruka z’ibyemezo umuntu ashobora gufata.

Yakomoje no ku gitabo Mein Kampf cyanditswe na Adolf Hitler cyavugaga ku rugamba rwe, akagikoreshamo amagambo yatuye ku rwango yari afitiye abayahudi. Kopi yacyo ngo yabonywe kwa Perezida Habyarimana, ahari Abayahudi yaragiye ahasimbuza abatutsi.

Minisitiri Sezibera yatanze ubutumwa akangurira urubyiruko ko iki gihe ari cyo gikwiye cyo gufata ingamba, bashingiye ku mateka u Rwanda rwaciyemo.

Yahereye kuri Andre Nkeramugaba wabaye Perefe wa Gikongoro akaza no kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe abatutsi, aza no gukomorwaho igitutsi ngo “Urakicwa na Nkeramugaba!” cyakoreshwaga muri Gikongoro.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa, mu 1998 nibwo habayeho ibiganiro byiswe ibyo mu Urugwiro, Sezibera ngo aza kuba umwe mu batoranyije abantu babyitabiriye, ajya no gushaka abarimo Nkeramugaba wari ukiriho na Lucien Nibaseke.

Muri Village Urugwiro ngo Sezibera yari yicaye inyuma na Bihozagara n’abandi kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Nkeramugaba aratureba ati ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abatutsi muvuga bapfuye ngo bashize, ati ‘iyo baba barashize, bariya…Ushobora kwibaza urwo Rwanda yakuranye narwo? Abari bamuzi kera, yari afite amaso ameze neza ariko icyo gihe amaso ye yari ameze nk’anyuranamo […] umwe mu bari mu nama bari bamuzi, ba Ntakirutinka, baravuga bati ariko Nkeramugaba uyu ni ibyaha byamuteye ibibazo ku maso ye, bari bamuzi afite amaso mazima, nta mirari yagiraga.”

Yavuze ko izo zose ari ingaruka ziba mu buzima kubera amahitamo umuntu yakoze, abwira abitabiriye ibi biganiro ko bagomba kwitonda ku mateka bazasiga inyuma.

Kwa Habyarimana hasanzwe igitabo cya Hitler

Akomeza kwitsa ku kwitondera ibyemezo umuntu afata, Minisitiri Sezibera yageze muri Nyakanga 1994 ubwo Ingabo zari iz’Inkotanyi zageze ku nzu Perezida Juvenal Habyarimana yabagamo i Kanombe, ubu yahinduwe Ingoro y’Ubugeni n’ubuhanzi.

Yavuze ko muri iyi nzu, hejuru hari bubatse Chappelle Habyarimana yasengeragamo, hasi hari akabyiniro karimo n’ibyuma by’umuziki, ku ruhande hakaba utuzu twarimo ibikoresho byo guterekereramo.

Sezibera yakomeje ati “Ariko hafi y’iyo nzu yo guterekera, twahasanze igitabo Mein Kampf, cya kindi Hitler yanditse, mu Kinyarwanda. Bivuge ngo uyu mugabo yafashe igihe cye kugira ngo iki gitabo cy’aba Nazi gishyirwe mu Kinyarwanda.”

“Ntabwo nigeze nkibona kiri mu Kinyarwanda, nubu icyo gitabo ndacyagishakisha ntabwo nzi aho cyagiye […] kuko naragisomye muzi ko Mein Kampf yavugaga ku Bayahudi, aho bagendaga bavuga ku Bayahudi, mu Kinyarwanda, Habyarimana agashyiramo n’ikaramu itukura, abatutsi, abatutsi, abatutsi.”

Yabihuje n’abavuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye kubera ko Habyarimana yapfuye, avuga ko ibyo atari ukuri.

Ati “Habyarimana nawe ari mu bayiteguye. Niba uri umuyobozi ugategura ikibi, birashoboka cyane ko icyo kibi kizaguhitana. Ubuyobozi bushingiye ku kinyoma n’ubwicanyi, n’amacakubiri, butwara abo bayobozi. Mu Kinyarwanda baravuga ngo umutego mubi ushibukana nyirawo. Mwebwe mwese muri abayobozi hano, muzabe abayobozi beza.”

Yahise abwira abo bayobozi bitabiriye ibi biganiro guharanira kuba abayobozi beza.

Sezibera yanagarutse ku buryo akiri mu gisirikare bageze i Jali, ikintu cyamutunguye nk’umusirikare mu rugamba rukomeye, haje umwana w’umukobwa yirukanka avuye hasi y’umusozi, asanga hari umusirikare wavuye mu ndaki, ayinjiramo.

Sezibera ati “Yahise asinzira aragona, mu mvura, mu masasu. Birangiye, igihe kigeze turamubaza tuti byagenze gute? Atubwira ko yari amaze iminsi nk’itatu, Interahamwe zari zaramutwaye, yari amaze igihe atarasinzira, abonye abantu barasa Interahamwe yumva ko ari Inkotanyi, arirukanka.”

“Ati ‘nahungiye muri uyu mwobo numva ngo ni umwobo w’inkotanyi, numva ubuzima bwanjye burarokotse, ibitotsi biraza, ntabwo nzongera kubura ibitotsi ukundi. Ubwo bibwo buhamya bwe, n’ubu aracyariho.”

Ibyo ngo bigaragaza ko ubuyobozi bubi bwivugira n’ubuyobozi bwiza nabwo bukivugira bukiza abantu, umuntu akabujyamo akigiramo icyizere.

Sezibera ati “Namwe rero rubyiruko muri hano muri izi minisiteri zombi, nimukora ikibi kizivugira. Nimuba abayobozi beza, ubuyobozi bwanyu bwiza buzivugira, abantu baze basinzire mu mvura, mu masasu, mu bibazo, ariko bumve batekanye. Amahitamo rero ni ayanyu.”

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko mu rugamba rwo gukomeza kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi, bakenewe ko uretse abari imbere mu gihugu, n’abo hanze yacyo barushaho kugezwaho ukuri ku mateka ya Jenoside ngo bibarinde gushidikanya kubera ibihuha binyuranye bumva.

 

 

 

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb.Nduhungirehe Olivier

 

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Soraya Hakuziyaremye

 

 

 

 

Minisitiri Sezibera yatanze ubutumwa akangurira urubyiruko ko iki gihe ari cyo gikwiye cyo gufata ingamba, bashingiye ku mateka u Rwanda rwaciyemo

Source: Igihe.com

Exit mobile version