Uko Museveni na Mateke binjije indangamuntu za Uganda mu kibazo n’u Rwanda. Ubwo abakozi b’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda (CMI) rwafataga abantu umunani mu murwa mukuru wa Uganda mu kwezi gishize – barimo abanyeshuri bane ba Kampala International University , nk’uko bisanzwe CMI ntiyigeze ibamenyesha icyaha bakekwagaho. Barabafashe gusa babashyira mu modoka, bajya kubafungira ahantu hatazwi.
Nyamara mu buryo bumaze kumenyerwa, ibinyamakuru bikora icengezamatwara rya Kampala, ku munsi ukurikiyeho byatangaje ko “abo banyeshuri bari mu itsinda rya ba maneko b’u Rwanda muri Uganda.”
Bwa mbere hatanatangwa ibimenyetso bifatika, byanditswe na Softpower , ikinyamakuru kiyoborwa na Sarah Kagingo umwe mu bantu bacura icengezamawara rya Kampala maze gishyiraho umutwe utanga impuruza ugira uti “ICUKUMBURA, ihishurwa ry’ibikorwa by’ubutasi bw’u Rwanda mu gukoresha abanyeshuri mu kugera kundangamuntu za Uganda.”
Ntibyarangiriye aho, Chimpreports nayo yakurikiyeho, kimwe na Daily Monitor na Spyreports. Bose batungaga agatoki abanyeshuri Joram Rwamwojo, Living Kagaara, Emmanuel Namanya na Andrew Mugisha, bashaka kumvisha abasomyi babo ko ari “ba maneko ruharwa”. Kimwe mu byo bishingikirizaga ni uko abo banyeshuri bari bafite indangamuntu za Uganda.
Nyamara bamwe mu bagize imiryango y’aba basore bato, bahamya ko nubwo bakomoka mu Rwanda, bafite ubwenegihugu bwa Uganda.
Inshuti y’umwe muri bo yagize iti “Bamwe ntibaranakandagiza ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda kuva bavuka!” CMI yarenze ku burenganzira bwabo ibashimuta yitwaje ko bafite indangamuntu za Uganda. Nabo ni abanya-Uganda. Ubwoko bwa Banyarwanda ni bumwe mu moko yemewe muri Uganda.
Nyuma y’icyumweru kimwe ba banyeshuri bararekuwe. Byagaragaye ko nta kibi bakoze. Nyamara nta kinyamakuru na kimwe mu byihutiye kwandika ibinyoma, cyavuguruje inkuru yacyo. Bihutiye guharabika abantu batagize ikintu na kimwe bashinjwa, bangiza izina ryabo.
Ariko ubwo barekurwaga, nta n’umwe yaba Softpower, Monitor, Chimpreports n’abandi wakoze ibiteganywa n’amahame, ngo yandike agaragaza uko ari abere.
Iperereza ryakozwe na Virunga Post ryagaragaje uburyo ubwoko bw’Abanyarwanda burimo kwibasirwa n’ibikorwa bya Museveni na RNC, ku buryo abadakunda Museveni na NRM barimo kugenda bamburwa indangamuntu zabo.
Uganda kuva mu myaka ishize yahaye rugari ibikorwa bya RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa nk’umutwe ugamije guhungabanya u Rwanda. Inzego nka CMI zakomeje kuyifasha mu gushaka abarwanyi no kubajyana mu myitozo. Ndetse n’Umuryango w’abibumbuye ibi wabigarutseho muri raporo yawo.
Imwe mu mpamvu CMI na RNC muri Uganda bashimuta abanyarwanda b’abasivili, ni ukubahatira kujya mu barwnyi ba RNC, bakabakorera iyicarubozo mu kubibahatira. Ibyo bikorwa byo kubinjizamo byagiye byibasira cyane Abanyarwanda baba muri Uganda, abenshi bafite ubwenegihugu bwa Uganda.
Mu myaka myinshi ibiganiro byagiye bihishura uburyo iyo umwe yegerewe na CMI na RNC ariko akabatera twatsi avuga ko adashobora kujya mu migambi yo kurwanya u Rwanda, uwo muntu ahita afatwa nk’umwanzi. Kwanga kujya muri uwo mutwe ngo ube umwe mu migambi yo kurwanya u Rwanda bituma atangira kwibasirwa no gutotezwa.
Muri iyo myumvire, umunyarwanda mwiza muri Uganda ni uwemera kubiba urwango ndetse akerura ko yanga Guverinoma y’u Rwanda.
Kwamburwa indangamuntu bimaze kuba uburyo ubutegetsi bwa Museveni bukoresha mu gutuma ubuzima busharirira abo Banyarwanda banze kujya mu migambi yo kurwanya u Rwanda. Ingero z’uduce two muri Uganda ibi bikorwa byo kwibasira abantu bibamo ni nko mu turere twa Kabale, Mubende na Nakivale.
Amakuru atangwa n’abantu barimo umwanditsi ukomeye w’Umunyarwanda n’umunya-Uganda, Maxon Lukyamuzi, ni uko mu myaka nibura itandatu ishize abanya-Uganda benshi bakomoka mu Rwanda, indangamuntu zabo zagiye zifatirirwa ku mipaka. Uwo mwanditsi avuga ko habayeho uburyo bwateguwe neza “bwo kutubibamo ubwoba ngo batubuze kongera guhura n’inshuti zacu na bagenzi bacu mu Rwanda.”
Ubu Banyarwanda bafite ubwoba muri Uganda kuko gufatira indangamuntu zabo bibashyira mu kaga. Abambuwe ibyangombwa byabo baba bashobora gushimutwa, bagashyirwaho ibirego by’ibihimbano nk’ubutasi no kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko, ibintu bishobora gukurikirwa no gufungwa.
Na none kuba ubutegetsi bwa Museveni bwambura ibyangombwa bamwe mu Banya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda, bifite aho bihuriye n’amatora ya perezida azaba mu 2021, nk’amakuru aturuka ahantu hizewe abihamya. Ngo “Bariya Banyarwanda b’Abanya-Uganda bagaragajwe nk’abadashyigikira bihagije inyungu za Museveni cyangwa NRM bashobora kubura indangamuntu kubera iyo mpamvu.”
Ku rundi ruhande, abantu bose bagaragara nk’abari inyuma ya Museveni bagumana indangamuntu zabo. Umwe mu babyiboneye n’amaso avuga ko bariya Banyarwanda biyemeje gukorana na RNC, n’ubwo baba atari Abanya-Uganda bafashwa byihuse kubona indangamuntu.
Amakuru ahamya ko Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke ari umwe mu bantu bagira uruhare mu gufasha Umunyarwanda wese winjizwa muri gahunda zo kurwanya Leta ya Kigali kubona indangamuntu. Hifashishijwe ibimenyetso hagararajwe uruhare rwa Mateke mu bitero byibasiye u Rwanda ndetse n’izindi gahunda zirwanya u Rwanda.
Urubuga Theinspiration20.com rukunda kwandika ku bijyanye n’Akarere ka Kisoro, ruheruka kwandika ko “Abanyarwanda benshi baza muri Uganda ku butumire bwa Mateke bigize impunzi z’Abanye-Congo, kimwe na bariya bahunga ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye bashobora kuba barakoze.”
Mu nkuru cyashyize hanze ku itariki 17 muri uku kwezi cyagize kiti “aba bantu nta na rimwe bazigera bagaragazwa nk’abari mu gihugu binyuranyije n’amategeko kubera ko ku bufasha bwa Mateke, babona indangamuntu za Uganda, mu gihe n’Abanya-Uganda bazibona biyushye akuya!”
Iyi nkuru yakomeje isobanura byimbitse ko ibi bikorwa by’ivangura binakorerwa Abanya-Uganda bafite amazina abahuza n’u Rwanda, byiganje mu turere nka Kisoro, Kabale, Masaka, Mubende na Kiboga.
Amakuru ava ahantu hizewe avuga ko nk’uburyo bwo kwicisha ibuye rimwe inyoni ebyiri “Abigira Abanya-Uganda” Mateke yafashije kubona indangamuntu hejuru y’akamaro kabo ko kuba ibikoresho mu mugambi mugari wo kurwanya u Rwanda, bazanatora Museveni na NRM mu matora azaba mu 2021″.
Source: Igihe.com