Hakomeje kwibazwa byinshi ku nkunga Perezida Lungu yaba yarahaye FLN. Ku wa 13 Nyakanga 2020 nibwo mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara ibyaha 17 birimo iterabwoba, havuzwemo ingingo nshya cyane cyane ku ruhare amahanga yagize mu gufasha uyu mutwe.
Ubwo iburanisha ryari ritangiye, Nsabimana yavuze ko hari igihugu n’umuperezida wacyo bateye inkunga ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi, wagabye ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu myaka ishize.
Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.
Nsabimana yavuze ko mu ntangiriro za 2019 mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.
Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.
Si ubwa mbere Zambia yari ivuzwe mu gufasha FLN
Na mbere y’uko Sankara yiregura, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwakomoje ku bihugu byahaye inkunga FLN birimo na Zambia.
Bwavuze ko Nsabimana yavuye muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu Ukwakira 2017 ashinga ishyaka rye Rwandese Revolutionary Movement, RRM, afatanyije n’abarimo Noble Marara, rikomeza gushaka abayoboke, rinagaba amashami ahantu hatandukanye ku Isi, rigira n’abarihagararira muri Amerika, Canada, mu Budage, u Bubiligi, Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo.
Iryo shyaka ritemewe ryaje kwihuza n’andi arimo PDR Ihumure na CNRD Ubwiyunge, birema ihuriro MRCD riyobowe na Paul Rusesabagina nka Perezida, Gen Irategeka Wilson aba Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte aba Visi Perezida wa kabiri.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu baterankunga hagarukamo Zambia. Umushinjacyaha yavuze ko inkunga zo gushyigikira MRCD zatangwaga n’impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye nka Afurika y’Epfo, Mozambique, Canada, u Bubiligi, Amerika, Zambia, Malawi, Australia n’u Bwongereza.
Kuki havuzwe Perezida Lungu gusa?
Umwanditsi Anthony Bwalya akaba n’Umurwanashyaka wa United Party for National Development, rimwe mu mashyaka yo muri Zambia, avuga ko ibirego byashinjwe Perezida Lungu bikomeye, birimo kuba yaratanze ibihumbi $150,000 muri miliyoni $1 yari yemeye, ndetse ko uwo mutwe wemerewe gukorera muri Zambia mu bwisanzure.
Ibyo birego byatumye Perezida Lungu ahita yohereza intumwa yihariye mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Joe Malanji, wagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’icyo kiganiro, uwo muyobozi yahakanye uruhare rwose Perezida Lungu yagize mu gufasha uwo mutwe, ndetse ko Nsabimana yagiye mu bihugu bitanu, kandi Zambia itarimo.
Yakomeje ati “Mu buryo bwa dipolomasi, tugiye gukorana n’u Rwanda ku buryo tumenya impamvu n’umuntu waba yaratumye uyu mufungwa azana izina rya Perezida wa Zambia n’igihugu muri iki kibazo. Turimo kubikurikirana, mu minsi mike abofisiye bazajya mu Rwanda kugira ngo ducukumbure tumenye impamvu yazanye izina rya Zambia n’izina rya Perezida Edgar Chagwa Lungu.”
“Dushaka kugera ku ndiba z’ikibazo. Mu gihe dutangiye iperereza, ntabwo dushobora kurigarukirizamo hagati. Nawe nk’umuturage ukwiye kumenya ko iki ari ikibazo kireba umutekano w’igihugu, tugomba kugicukumbura uko cyakabaye.”
Mu nyandiko ye iri mu kinyamakuru Lusaka Times, Bwalya avuga ko nubwo Minisitiri Malanji yabihakanye, mu bisubizo Guverinoma ya Zambia itanga, itagaragaza impamvu zituma ibyo perezida wayo aregwa byitwa ibinyoma.
Ahubwo ngo yihutiye kohereza i Kigali intumwa yihariye, isubira mu gihugu ikoresha imvugo zisa n’aho n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda batunguwe n’ibirego bya Nsabimana, ko atigeze akandagira muri Zambia, kandi umubano w’ibihugu byombi wifashe neza.
Nyamara ngo Nsabimana na we ntiyigeze avuga ko yagiye muri Zambia, ahubwo ko abantu bahuye na Perezida Lungu ari Rusesabagina na Nsengiyumva, kandi ko bafitanye amahuriro na Zambia adashobora kugibwaho impaka.
Yakomeje ati “Ese Malanji yahakana ko abo bantu nta kintu bahuriraho na Zambia cyangwa ko batigeze basura iki gihugu?”
Icya kabiri avuga ko Abashinjacyaha bo mu Rwanda, mu rubanza bivugiye ko hari abantu bafashaga FLN bari ku butaka bwa Zambia, akibaza uburyo Guverinoma y’u Rwanda yavuga ko ibirego bya Nsabimana “Sankara” bitakwizerwa.
Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda yagaragaza aho ihagaze ikirengagiza ikirego kiri mu rukiko, igahanagura Zambia ku ruhare rwose yabigizemo na mbere y’uko urubanza rusozwa ngo umwanzuro warwo ugatangazwa?”
“Ni iyihe nyungu Sankara afite mu kurota ku ruhare rwa Perezida wa Zambia? Ni gute Sankara yari kurota abantu nka Appolinaire muri Zambia?”
Ikindi gikomeye yagarutseho ni uburyo Guverinoma y’u Rwanda nta kintu yatangaje ku byavuzwe na Nsabimana cyangwa ngo ishyigikire ibyatangajwe na Zambia.
Anibaza impamvu Zambia yemeje ko igiye kohereza abagenzacyaha niba nta kintu cyo gutinya gihari, ko ahubwo ubuzima bwagombaga gukomeza kuko Guverinoma y’u Rwanda yari kuba ishyigikiye ko ibyavuzwe nta kibazo biteye.
Ibi Bwalya abihuza n’uko Zambia yakunze gutungwa urutoki mu gushyikira abarwanya ubutegetsi barimo Kayumba Nyamwasa, wakunze kwemererwa kwinjira muri Zambia, nyamara ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’ubutabera; bigatuma bishoboka ko Minisitiri Malanji yayobeje abantu mu kuvuga uko ibintu byagenze ubwo yari mu Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Kagame.
Yakomeje ati “Amakuru aturuka muri Guverinoma y’u Rwanda avuga ko ibiganiro byabaye bitandukanye n’ibyo twabwiwe. Zambia yasabwe gukora ibishoboka byose ikagaragaza ko nta ruhare yabigizemo. Bityo Guverinoma y’u Rwanda ntabwo yigeze itangaza aho ihagaze, ari naho havuye kohereza Malanji mu Rwanda.”
“Ni na ngombwa kuvuga ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo mu Rwanda, utumvikana na gato na Paul Kagame, byavuzwe ko yakomeje kwidegembya muri Zambia nubwo yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi. Ibyo byanagarutsweho n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse bikeneweho ibisobanuro.”
Bwalya yasabye Guverinoma ya Zambia gukorera mu mucyo igaca ibihuha muri iki kibazo, kuko iyo bigaragara ko nta cyo gutinya gihari, bitari gusaba ko intumwa yihariye ihita ijya i Kigali, ikazakurikirwa n’abagenzacyaha bihariye.
Yakomeje ati “Ese nubwo perezida yaba arengana muri ibi, ni gute twakwizera ko umwe mu nshuti ze cyangwa umuntu wa hafi atakoresheje izina rye ngo akore ibyaha? […] Niyo mpamvu ari ngombwa ko perezida aba akikijwe n’abantu bafite ibikorwa bisobanutse kandi bizewe muri rubanda.”
Bwalya avuga ko byongeye ngo Perezida anyuze kuri Minisitiri ntabwo yakwikoraho iperereza, bityo ko hashyirwaho itsinda binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko ryakurikirana iperereza, hagira ibimenyetso bigaragara, guverinoma ikabibazwa.
Nsengiyumva ni umuntu ukomeye muri Zambia
Ikinyamakuru News Diggers! cyo muri Zambia cyakoze icukumbura kuri Nsengiyumva Appolinaire watunzwe agatoki na Nsabimana, ko ari we wagiye kwakira amafaranga yatanzwe na Perezida Lungu.
Mu byaje kumenyekana ni uko ari umunyamuryango w’akanama gashinzwe gutanga amasoko mu Kigo cya Leta Gishinze Iterambere ry’Inganda muri Zambia, Industrial Development Corporation (IDC).
Perezida wa Zambia ni we uyobora inama y’ubutegetsi yacyo, akanama gashinzwe amasoko ko kayoborwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo, kakagengwa n’itegeko rishinzwe amasoko ya leta muri Zambia.
Nk’uko icukumbura ryabigaragaje, Nsengiyumva yashyizwe mu kanama gashinzwe amasoko muri IDC bwa mbere mu 2015, aza kongera kwemezwa mu 2018.
Iki kigo kibumbira hamwe ibigo bya leta bikora ubucuruzi bigera kuri 34, cyemeje ko Nsengiyumva Appollinaire ari umwe mu bagize akanama gashinzwe amasoko, aho afatwa nk’inzobere mu bijyanye n’amasoko (procurement specialist).
Gusa ngo ntabwo inama y’ubutegetsi iyoborwa na Perezida igira uruhare gushyiraho abagize akanama k’amasoko. IDC ariko ntabwo yasubije ibyo yabajijwe ku bijyanye n’ubwenegihugu bwa Nsengiyumva Appolinaire.
Amakuru yatanzwe n’abanyarwanda baba muri Zambia avuga ko ari umwe mu bakora ubucuruzi muri kiriya gihugu.
Uyu mugabo yemeye ko yamenye ibyamuvuzweho, ariko yanga kugira byinshi abivugaho cyane cyane ku mikoranire ye n’umutwe wa FLN cyangwa na Perezida Lungu, avuga ko amaze iminsi arwaye “kuva muri Mutarama kubera ikibazo cy’imitsi itwara amaraso mu bwonko (stroke)”.
Nsabimana uburana yemera ibyaha anabisabira imbabazi, azakomeza kwiregura ku wa 10 Nzeri 2020, ahereye ku cyaha cyo guhakana Jenoside.
Source: Igihe.com